Afrika y’Epfo: Habaye misa yo gusabira Gen Gratien Kabiligi.

Ejo taliki ya 15/02/2020, nibwo habaye umuhango wo gusabira misa nyakwigendera Gen Gratien Kabirigi muri Afrika y’epfo, muri Holy Angels Catholic Church iri mu mujyi wa Johannesburg.

Uwo muhango wateguwe kandi ukanashyirwa mu bikorwa na kominote nyarwanda y’impunzi mu ntara ya Gauteng na Mpumalanga, witabiriwe n’abantu barenga 60.

Misa yatangiye saa saba n’wgice (13h30), iyobowe na Padiri uyoboye Cathedral ya Holy Angels.

Gen Gratien Kabiligi

Hasomwe amagambo yo gukomeza umuryango wa nyakwigendera Gen Gratien Kabirigi, ndetse n’abanyarwanda muri rusange, haririmbwa n’indirimbo zigendanye n’uwo muhango.

Hatanzwe ubuhamya buvuga ibigwi bya nyakwigendera Gen Gratien Kabirigi, misa yarangiye saa kenda (15h00).

Nyuma ya misa, Abanyamuryango ba kominote bakomereje umuhango mu cyumba cyo kwiyakiriramo, ari naho hakomerejwe ibiganiro.

Bamwe mu banyamuryango basabye ko Ubuyobozi bwa kominote bwa shyiraho umunsi ngarukamwaka wo kujya tuzirikana nyakwigendera Gen Gratien Kabirigi nk’intwali yarwanye ku mpunzi z’abanyarwanda.

Umuhango wose muri rusange ukaba warashojwe saa kumi n’imwe na 45 (17h45), Ubwo umuyobozi wa kominote Daniel (Putin) Nsengimana yafataga ijambo asoza umuhango anashimira byimazeyo abitabiriye icyo gikorwa.

Umuyobozi yavuze ko ibyerekeye no kuzirikana nyakwigendera Gen Gratien Kabirigi mu bikorwa ngarukamwaka, bizaganirwaho n’ubuyobozi kugirango hashyirweho igihe bizajya bikorerwa.

Umusomyi wa The Rwandan

Johannesburg