Afrika y’Epfo: hashojwe inama ya Bureau politique y’Ihuriro Nyarwanda RNC

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017 aravuga ko mu gihugu cy’Afrika y’Epfo mu mujyi wa Pretoria hashojwe inama ya Bureau Politique y’Ihuriro Nyarwanda RNC yari imaze icyumweru iteranye.

N’ubwo amakuru arambuye ku byizwe muri iyo nama ataratugeraho ariko ntawabura kuvuga ko iyi nama ibaye mu gihe hari umwuka utari mwiza cyane cyane nyuma y’itabwa muri yombi rya Bwana Mike Rwalinda n’igisa n’inkubiri y’amakuru atavugwaho rumwe na bose yakwirakwiye kuri icyo kibazo dore ko bamwe batatinye gushinja ubuyobozi bw’Ihuriro Nyarwanda RNC gukoresha imisanzu y’abayoboke baryo mu bikorwa byabo bwite cyane cyane uwibasiwe ni Gen Kayumba Nyamwasa washinjwe ngo kugirana ibikorwa by’ubucuruzi na Ministre w’ingabo mu Rwanda Gen James Kabarebe.

Bwana Noble Marara umuyobozi w’igitangazamakuru Inyenyeri News ndetse akaba yarahoze ari mu Ihuriro Nyarwanda RNC niwe wakunze kugaragara ashimangira ibyo birego byaba mu kinyamakuru Inyenyeri News cyangwa mu biganiro byagiye bihita kuri Radio Inyenyeri!