AFRIKA Y’EPFO : MU KWIBUKA UKO COL PATRICK KAREGEYA YAHOTOWE ISHAVU RIRANIGA

Ku cyumweru taliki 05  Mutarama 2014 mu muhango wo kwibuka  no gushyira indabyo kuri Hotel MICHELANGELO,  Col Karegeya yahotorewemo,  abitabiriye uwo muhango ishavu ryari ryose. Umuhango watangiye kuva mu ma saa tanu  abawitabiriye berekwa icyumba  nomero 905 mu igorofa ya cyenda y’iyi hotel aho Col  Patrick Karegeya yahotorewe  n’abicanyi bari bagambanye na APOLLO KIRIRISI.

Uyu muhango  wari witabiriwe na Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’umuryango we,  abayobozi ba RNC muri Afrika y’Epfo, abayoboke  ba RNC batandukanye, ndetse n’abanyarwanda benshi baba muri  icyo gihugu babajwe n’ubuhotozi bwa Kagame.

Umukozi wa hotel  wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera  yasobanuriye  abari aho uko  yatunguwe no gusanga  Col Karegeya bamunize bamworoshe neza ku gitanda  mu gihe uwari acumbitse muri icyo cyumba Apollo yari yamaze kuyabangira ingata hamwe n’inkoramaraso bafatanije.

Umuhango wo gushyira indabyo  mu cyumba  Col Karegeya yanigiwemo urangiye, imihango yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera.

Abafashe amagambo bose n’ubwo buri wese mu kuvuga n’ubwo bitari byoroshye kubera ikiniga, bibanze  ku kuntu  nyakwigendera yari umuntu w’umunyakuri,  wanga amazimwe, wiyoroshya  cyane, kwicisha bugufi kwe no gukunda gusabana n’abantu akaba ari nabyo byatumye yanga abamurinda.

Abari bahagarariye umuryango wa nyakwigendera bavuze ibyaranze ubuzima bwe banashimira by’umwihariko uburyo abanyarwanda baba muri  Afrika y’Epfo bakomeje kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Mu ijambo rya Gen Kayumba Nyamwasa,  yibukije ukuntu yamenyanye na  Col Karegeya bakiri abana bato biga amashuri abanza,  kuko bari baturanye i Bugande. Nyuma baje kongera guhurira muri kaminuza ya Makerere.

Yakomeje asobanura ukuntu Karegeya yafunzwe imyaka irenga itatu azira kwinjiza abasirikare mu nyeshyamba za NRA zari ziyobowe na Yoweli Museveni. Nyuma yo gufungurwa yaje asanga Kayumba muri NRA.

Bamaze gufata u Rwanda Karegeya yaranzwe no kuba umwe mu bantu bacye babwizaga Kagame ukuri, akamagana akarengane n’igitugu cyarimo cyubakwa na Kagame. Karegeya ibyo  ngo byamuviriyemo gufungwa imyaka irenga ibiri  azira gusa ko Kagame yamusabye gukora dosiye ihimbira ibyaha Kayumba undi akabyanga. Ngo Karegeya iyaza kuba umunyamazimwe nk’abandi basirikare bakuru bari mu gihugu yarikuba yarabaye Generali  kera kuko abenshi yabarushaga ubushobozi n’ubunararibonye mu gisirikare.

Gen Kayumba yakomeje agira ati “twababwiraga kenshi ko uriya mugabo Kagame ari umwicanyi mukabihakana none ndumva bisobanutse ntayindi gihamya mukeneye” yakomeje asaba abayoboke ba RNC n’abanyarwanda muri rusange kudacika intege, ahubwo bagahaguruka bagacyenyera bagakomeza bagakuraho buriya butegetsi  vuba na bwangu butarabamarira kw’icumu.

BAMWE BASANGA KAGAME ARI NKA GAHINI WAGWIRIYE U RWANDA

Umusaza Pasteri Andereya Munonoka , mu nyigisho ze yagereranije ishyari n’ubugome bwa Kagame nk’ibya Gahini wishe umuvandimwe we Abel.  Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda b’ingeri zose bahumuke bahaguruke bikize uwo Gahini mu maguru mashya.

IMYIGARAGAMBYO KURI AMBASADE Y’U RWANDA

Hagati aho, kuri uyu wa kane abanyarwanda bose barambiwe ubwicanyi bwa Kagame barahamagarirwa kuzitabira imyigaragambyo izabera kuri ambasade y’u Rwanda i Pretoria .

UKO TUBIBONA

Ikimaze kugaragara n’uburyo iyicwa rya Col  Karegeya ryakanguye abanyarwanda benshi  baba muri iki gihugu, abo twagerageje kuganira bavuga ko  ibyabaye ari akumiro, ko Kagame ubu bamumenye  batazongera kumwibeshyaho ukundi , kandi ko kwigira ba ntibindeba ari ukubishyira ku ruhande bagafatanya n’abandi urugamba rwo gukuraho iriya ngoma -mpotozi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’amagana y’abanyarwanda baba muri iki gihugu, wari wanahuruje itangazamakuru mpuzamhanga nka TV5, BBC, RFI, n’ibindi bitangazamakuru ariko cyane cyane  itangazamakuru ry’iki gihugu rikaba ryarahagurukiye gutangaza ubu bwicanyi. Ikinyamakuru cya mbere gikomeye muri iki gihugu ‘THE STAR’ ubwicanyi bwakorewe Col Karegeya  akaba ariyo yari inkuru nyamukuru ku munsi wa mbere, taliki 6 Mutarama 2014.

Ikindi cyagaragaye n’uko abashinzwe umutekano wa Gen Kayumba Nyamwasa wabonaga ko baryamiye amajanja. Uyu muhango kandi wari witabiriwe na bamwe mu banya Afrika y’epfo b’inshuti za Karegeya.

Hagati aho abakozi ba ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ubu ntanumwe ucaracara ahaboneka kubera umwuka mubi uri muri iki gihugu n’uburakari bw’abanyarwanda baba muri iki guhugu.

Ikindi n’uburyo ubu bwicanyi bwahaye isura mbi  leta ya  Paul Kagame ku buryo abanyamahanga n’abaturage b’iki gihugu ubu bose usanga bavuga bati “uwo mwicanyi Kagame kuki Afrika y’epfo n’amahanga batamuhagurukira akareka gukomeza kumena amaraso no kuvogera ubusugire bw’Afrika y’Epfo.”

Tuboneyo umwanya wo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, n’abayoboke ba Rnc aho bari hose.

Umuhango wo gushyingura  Col karegeya ukaba uteganijwe kuzabera muri iki gihugu cya Africa y’Epfo nyuma y’uko umuryango we uba muri amerika,  Canada na Uganda uhageze.

Hagati aho amakuru atugezeho aturuka ahantu hizewe  aremeza ko bamwe mu bakekwa guhotora Col Patrick Karegeya bafatiwe I Maputo  muri Mozambique aribo capt Gakwerere Francis, umucuruzi vitali Hitimana, na Damiyani Bongwa.  Inkuru irambuye kubireban n’ifatwa ry’aba bicanyi tukaba tukiyikurikirana neza.

NKUNZURWANDA  Mihigo Alexis

Pretoria

Africa y’’Epfo