Afrika y'Epfo: polisi yataye muri yombi abantu bakekwa kuba muri M23

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gashyantare 2013 mu gitondo, igipolisi cy’Afrika y’Epfo cyataye muri yombi abantu 19 bakekwaho kuba mu mutwe w’inyeshyamba zo muri Congo, bararegwa kugambana bagamije guhirika Leta y’igihugu cya Congo.

Abatawe muri yombi bafatiwe mu karere ka Limpopo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Afrika y’Epfo, batawe muri yombi n’umutwe udasanzwe w’igipolisi cy’Afrika y’Epfo ushinzwe kurwanya iterabwoba no gutabara abafashweho ingwate. Abo bantu bafatiwe mu duce dutandukanye two mu ntara ya Limpopo ihana imbibi n’ibihugu bya Botswana, Mozambique na Zimbabwe.

Mu mategeko y’igihugu cy’Afrika y’Epfo, igipolisi kigomba kuba cyagejeje abaregwa imbere y’ubucamanza mu gihe kitarenze amasaha 48, bishatse kuvuga ko abo bafashwe bashobora kugezwa imbere y’ubucamanza kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2013.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko abo bafashwe bazashinjwa kurenga ku mategeko y’igihugu cy’Afrika y’Epfo ku bijyanye no gutera inkunga ya gisirikare mu mahanga, ayo mategeko abuza kugambana mu rwego rwo gutegura ibitero cyangwa ibindi bikorwa bujyanye n’ubucanshuro mu bihugu by’amahanga.

Abayobozi b’Afrika y’Epfo batanze amakuru avuguruzanya ku bijyanye niba abafashwe ari abo mu mutwe wa M23, ibitangazamakuru cyo muri Afrika y’Epfo byari byabanje kuvuga ko inzego za polisi yari zemeje ko abafashwe ari abo mutwe wa M23 ariko nyuma yaho polisi yasohoye itangazo rivuga ko abafashwe ari inyeshyamba zo muri Congo ariko ridasobanura umutwe bakomokamo uwo ari wo.

Brig. Lindela Mashigo, umuvugizi wa polisi y’Afrika y’Epfo yatangaje ko adashobora kwemeza cyangwa ngo ahakane ko abafashwe ari abo mu mutwe wa M23. Ngo baracyakomeje guhatwa ibibazo.

Kuri uyu wa kabiri, abanyamakuru ntabwo bashoboye kuvugana n’umuvugizi wa M23, Lt Col Vianney Kazarama ngo agire icyo abivugaho, naho ku ruhande rwa Leta ya Congo, umuvugizi wa Leta Bwana Lambert Mende yavuze ko nta makuru barabona kuri iryo tabwa muri yombi.

Mu minsi ishize hari amakuru yari yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo byavugaga ko ba Roger Lumbala wahoze ari umudepite, Antipas Mbusa Nyamwisi wigeze kuba ministre w’ububanyi n’amahanga na Déogratias Bugera wari mu bafatanije na Laurent Désiré Kabila gutangiza intambara mu 1996, ngo abo bose bari muri Afrika y’Epfo muri iyi minsi mu bikorwa bigamije kuvugira no gushakira amaboko umutwe wa M23. Ariko nta makuru dufite ko abo bagabo baba bari muri bamwe mu bafashwe cyangwa hari aho bahuriye n’ibyabaye.

Marc Matabaro

3 COMMENTS

  1. noneho ndabemeye kuriyi nkuru kuko musobanura neza ko mutazi niba ari m23 cyangwa iyindi mitwe mwabaye les professionnelle nta maranga mutima mwakoresheje ni byiza kuvuga inkuru uko imeze imbere yo kuvuga ibintu hatarakorwa les enquetes ngo mu bihamye

  2. Aha! Ko thous africa idahana imipaka na rdc? Ibiramambu ikaba iri kure cyane ya eastern congo aho m23 ikorera! Njye ndabona congo yarikwiye gukura amaso kuri gitera igashaka icyabimuteye.

Comments are closed.