Afrika y’Epfo: ubushinjacyaha bwahaye polisi ibyumweru 2 ikaba yarangije gutanga ibiksabwa muri dosiye ya Col Karegeya

    Amakuru ava muri Afrika y’Epfo aravuga ko Ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bwahaye umutwe kabuhariwe w’ikubitiro wa polisi uzwi kw’izina rya Hawks, ibyumweru bibiri kugirango ube warangije gutunganya ibibura mu iperereza ku rupfu rwa Col Patrick Karegeya.

    Nabibutsa ko hashize amezi 14 yose nyuma y’urupfu rwa Col Patrick Karegeya, amakuru y’itabwa muri yombi ry’umupolisi wari mu bashinzwe iperereza kuri urwo rupfu akaba yarashegeshe umuryango wa nyakwigendera na n’ubu ugitegereje ubutabera.

    Umushinjacyaha wahawe gukurikirana iki kibazo si umuntu mushya mu bibazo by’u Rwanda. Shaun Abrahams amaze kugira amakuru ahagije ku Rwanda dore ko ari nawe wari umushinjacyaha mu rubanza rw’abashatse kwica Gen Kayumba Nyamwasa mu 2010.

    Mu mwaka ushize wa 2014, ubucamanza bwarangije urubanza mu buryo uwo mushinjacyaha butamunyuze burekura uwari uyoboye igitero cyo kwica Gen Kayumba Nyamwasa ari we Pascal Kanyandekwe n’ubwo abacamanza bemeje ko icyo gitero cyari gifite intumbero ya politiki.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi dosiye y’urupfu rwa Col Karegeya bavuga ko umushinjacyaha atanyuzwe n’uburyo iperereza kuri urwo rupfu ryakozwe, ndetse arakazwa cyane no kuba polisi itari yarashoboye gutahura umupolisi w’umuhanga mu gufata ibimenyetso by’intoki (les empreintes digitales) washakaga guhisha ibimenyetso ngo abigurane ruswa.

    Hari abibaza niba ibi bitaba bigaragaza imikorere idahitse ya polisi y’Afrika y’Epfo  ariko ku ruhande rwa polisi ho bavuga ko n’ubwo habayeho ikibazo cy’uriya mupolisi urya ruswa ngo dosiye ubwayo irakomeye ku buryo ibimenyetso by’intoki byari byarahishwe byaza gusa biyunganira.

    The Rwandan

    01.03.2015

    [email protected]