Afrika y’Epfo: Uwakurikiranaga urupfu rwa Thomas Ngeze yasanzwe mu modoka yapfuye!

Pieter-Jan Staelens

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aravuga ko umugabo w’umubiligi wahoze akora umurimo wo kuburanira abandı yasanzwe mu modoka ye ku muhanda yayihiriyemo yapfuye.

Pieter-Jan Staelens w’imyaka 38 wakomokaga mu Bubiligi yabaga mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, yari yarahisemo kujya kwibera iki gihugu we n’umugore ufite inkomoko mu gihugu cya Gabon hamwe n’abana babo batatu. Yari yarabanje kuba mu mujyi wa Cap muri Afrika y’Epfo mbere yo gusubira mu Bubiligi aho yakoraga nk’uwunganira abandi mu mategeko mu bijyanye n’abimukira (droit de l’immigration).

Yaje gusubira mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aho yakoze mu byo guteza imbere igisata cy’ingufu zitangiza ikirere, aho yagurishije ibikoresho byifashishwa mu gutanga ingufu zituruka mu muyaga no ku mirasire y’izuba.

Umunsi mwe mbere y’urupfu rwe yari yavuganye na Se nawe w’umunyamategeko akaba n’umukuru w’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko rwo mu mujyi wa Bruges mu Bubiligi.

Ise yihutiye kujya mu gihugu cy’Afrika y’Epfo kureba ibyabaye no gushaka amakuru ku rupfu rw’umuhungu we. Amakuru yatanzwe na Polisi y’Afrika y’Epfo ni uko nyakwigendera yasanzwe mu modoka iruhande rw’umuhanda yahiriyemo kandi ngo nta kimenyetso barabona cyerekana ko yishwe.

Igitangaje ariko ni uko uyu Nyakwigendera n’ubwo atari agikora akazi ko kuburanira abandi muri Afrika y’Epfo niwe wakurikiranaga urupfu rwa Thomas Ngeze umuhungu wa Hassan Ngeze nawe waguye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo mu kwezi kwa Kamena uyu maka wa 2018.

Nabibutsa ko Thomas Ngeze nawe yasanzwe muri Hotel muri Afrika y’Epfo yapfuye bikaba bikekwa ko yishwe kuko mbere y’uko yicwa abamwishe bamutegetse guhamagara abo mu muryango we ngo ababwire ko agiye kwicwa.

N’ubwo urupfu rw’uyu mugabo rutarasobanuka neza umuntu ntabwo yabura kwibaza kuri izi mpfu zitunguranye zibasiye abantu bafite aho bahuriye kandi bakomokaga hamwe mu gihugu cyu Bubiligi kandi umwe yakurikiranaga urupfu rw’undi.

Thomas Ngeze