Afrika y’Epfo:Umuryango wa Col. Karegeya Urasaba Iburanisha

Umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya

Umucamanza w’urukiko rwa Randburg, mu nkengero z’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo, yumvise ubushinjacyaha n’umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

Iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya wari warahungiye muri Afurika y’epfo, ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg mu mpera y’umwaka wa 2013.

Muri urwo rubanza umuryango wabajije urukiko impamvu urubanza rw’abakekwa mu iyicwa rya Karegeya rutaratangira. Basabye ko aho guta umwanya bongerera kumva abatangabuhamya, bakwiye gutangiza urubanza nyirizina kuko bemeza ko abakekwa kwica Colonel Karegeya bazwi.

Ubushinjacyaha nabwo bwagombaga gusobanura impamvu, batigeze batanga ikirego.

Umucamanza azatangaza icyemezo mu cyumweru gitaha.

Thomas Kamilindi yaganiriye n’umunyamategeko Gihana Kennedy uhagarariye umuryango wa Patrick Karegeya muri uru rubanza.