Agaciro Development Fund mu majyaruguru y’u Burayi

Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Kanama 2012 abanyarwanda benshi batuye mu majyaruguru y’u Burayi babonye ubutumwa bwa email bubasaba kwitabira gutanga inkunga mu kigega kiswe Agaciro Development Fund. Kubera isoni nke abakozi b’Ambasade y’u Rwanda boherereje ubutumwa n’abo bamaze iminsi bashyirisha ku ma listes y’abakekwaho jenoside ngo birukanwe aho bahungiye, abo bareze gukorana na FDLR, ndetse n’abahigwaga na za maneko nka Mudaheranwa bose sinzi aho bakuye za emails zabo barabandikira. Ubundi se bajya gufasha M23 babanje kugisha nde inama?

Urujijo n’ikinyoma

Mu nyandiko ziherekeje ubwo butumwa ibiro bihagarariye u Rwanda i Stockholm muri Suwedi mu ijwi rya Venetia SEBUDANDI uhagarariye Leta y’u Rwanda muri icyo gihugu byashyize abantu mu rujijo. Ese ugera nta n’ubwo agereranya? Muri iyo nyandiko bagerageza gusubiza ibibazo abantu bibaza ku Agaciro DF ariko bakabeshya abantu bakanabashyira mu rujijo.

Urugero:
” 2. Wakwizezwa n’iki uburyo umutungo wose w’ikigega uzakoreshwa mu ntego ziteganjwe?
Ubuyobozi bw’ikigega buzashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha buri wese gukurikirana uburyo umutungo winjira n’uko ukoreshwa.”

Ese hari umunyarwanda uyobewe uburyo FPR itekinika, imibare n’ibyo byose ntizajya byandikwa n’abari mu butegetsi bakunze kuregwa ubusahuzi. Ese munyibutse harya ibya Rukarara byagenze gute? Abadepite bagaragaje ubwo bujura bageze hehe bafatirwa ibihano?

”5. Ese umuntu ashobora gusubizwa imisanzu yatanze mu kigega?
Oya, utanze umusanzu muri iki kigega aba afashije bidasubirwaho mu iterambere ry’Igihugu, ntashobora gusubizwa impano yatanze.”

Ubu se umuntu watanze iyo nkunga amenye ko inkunga ye yagiye gufasha M23 muri Congo cyangwa akoreshwa na ba Didier Rutembesa, Olivier Kayumba, Evode Mudaheranwa n’izindi maneko ngo baze kumuhiga ngo bamurase cyangwa bamutere ibyuma aho yahungiye cyangwa akamenya ko Kagame yayatumijemo indi ndege ntabwo yaba agomba gusaba kuyasubizwa?

6. Ese iki kigega kigamije kuziba icyuho gishobora guterwa n’isubikwa ry’inkunga ku Rwanda mu gihe gito?
Oya sibyo iki kigega cyatangiye gutekerezwa mu Nama y’Umushyikirano kandi biteganijwe ko kizakomeza kubaho mu gihe kirekire tutabasha kugena ubu.”

Ese abantu barasaba barangiza bakanabeshya ni nde munyarwanda ubiyobewe, mbona atari ngombwa kwirirwa babeshya kuko hari benshi bafite imiryango mu Rwanda cyangwa bakeneye uduserivisi dutandukanye mu butegetsi i Kigali cyangwa muri Ambasade bashobora kuyatanga.

Leta y’u Rwanda irasaba abo yimye

Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y’ibihugu by’u Burayi hafi ya bose n’impunzi cyangwa bahoze ari zo. Hari abahunze ubutegetsi bw’igitugu, gutotezwa n’ubwicanyi ariko hari n’abaje gushaka ubuzima kubera impamvu z’ubukungu ariko nyine nabo bitwa impunzi. Kandi nabibutsa ko abo bose Leta y’u Rwanda ishaka ko bakwa ibyangobwa by’ubuhunzi bagasubizwa mu Rwanda.

Muri abo bose hari abaciye inzira wagereranya na ya yindi y’umusaraba igana i Gorogota kugira ngo bashobore kugera aho bari ubu, ku buryo byonyine kubona ubutumwa nka buriya bw’Ambasade ibaka inkunga ari agashinyaguro kavanze n’agasuzuguro.

Umusaza umwe twaganiriye umaze iminsi abategetsi ba Noruveji bamukuyeho ibyaha bya jenoside nyuma y’iperereza ryakozwe mu Rwanda, yari yarahimbiwe ibyaha n’abakozi ba Kagame bigize impunzi. Agisoma ubwo butumwa bw’Ambasade yagize ati:”Habaho imbwa 2, isaba uwo yimye n’iyima uwayihaye. FPR yagombye gushaka iyo iriyo muri izo mbwa 2. Baratinyuka bakanyaka amafaranga, ubu se iyo bantsinda mu mashyamba ya Congo cyangwa bakampambira bakanjyana mu Rwanda ninde baba bayaka?”

Ni ibintu byo kwitondera

Hari amategeko menshi y’ibihugu by’i Burayi ahana abatanga imisanzu mu bikorwa bishobora guteza umutekano muke ndetse harimo n’iterabwoba. Aya mategeko ashobora gukurikirana abantu bamwe batanga izo nkunga mu gihe hagaragara ibimenyetso by’uko iyo misanzu yakoreshejwe mu bikorwa bihohotera ikiremwantu ndetse n’ubwicanyi cyane cyane ko hari Rapports z’umuryango w’abibumbye zirega u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zo muri Congo kandi amahanga yose akaba yemeza ko ari zo zibangamiye umutekano muri kariya karere. Mu gihugu cya Noruveji na Suwedi hagiye hakurikiranwa abantu benshi bafashaga imitwe y’iterabwoba muri Somalia, Irak n’ahandi..

Ku bafite ibyangombwa by’ubuhunzi cyangwa bakibishaka nabyo ntabwo byoroshye, kuko gutanga uriya musanzu byonyine ukoresheje iriya nimero ya Compte yatanzwe n’ambasade y’u Rwanda, ni ikimenyetso simusiga ku bashinzwe gukurikirana ibibazo by’impunzi ngo uyatanze ahite yakwa ibyangombwa by’ubuhungiro cyangwa niba akibishaka agahakanirwa kubera ko aba agaragaje imikoranire na Leta y’igihugu yitwa ko yahunze.

”Agahato”

N’ubwo byavuzwe ko gutanga inkunga muri icyo kigega ari ubushake bw’umuntu ariko ingufu zigaragara ubu butegetsi bwabishyizemo bigaragara ko guhabwa serivisi muri Ambasade cyangwa ahandi mu butegetsi bw’u Rwanda cyane cyane uri umuntu utuye mu mahanga utaratanze iriya nkunga bishobora kutamworohera cyane cyane ko Leta ya FPR irimo gushaka amafaranga ku mbaraga nk’iyayataye. Ibi byagaragaye kenshi mu itangwa ry’imisanzu yo gufasha FPR abantu bahatirwaga gutanga mu mayeri cyane cyane mu gihe cy’amatora.

Ikindi giteye impungenge n’uko Leta y’u Rwanda ifite ubwishongozi no kwihagararaho ku buryo idashaka kwigorora n’amahanga ngo ireke gufasha inyeshyamba za M23 isubirane imfashanyo, ahubwo iki gikorwa cy’Agaciro DF n’igikorwa gisa nk’icyiteguye guhangana n’amahanga igihe kirekire.

Hari n’amakuru agikorerwa iperereza yemeza ko Agaciro Development Fund ishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubusahuzi bwa Congo mubyo bita blanchiment d’argent cyangwa money laundering, amafaranga avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa ahagenzurwa n’inyeshyamba za M23 akitirirwa ko ari ayatanzwe mu rwego rwa Agaciro Development Fund.

 

Umusomyi wa The Rwandan

Norway

4 COMMENTS

  1. Ese koko wakwita abantu amazirantoki,ibigarasha,isazi ugateketeza gute kubasaba kandi uvuga ko ni abakorana nabo bose ari ibigarasha, amazirantoki….? Ngaho kwima uwo wasabye watoteje , wahungabayije uzayatanga azabe ikorana ubuhanga abanyaburayi bibitseho kandi yitwa impunzi

    • Inkuru yamenyekanye noneho ngo na Kayumba Nyamwasa yohererejwe email imusaba kugira icyo ashyira mu GACIRO!Ubanza aribyo bise gusesa imigeri!

  2. Nakumiro koko ,njye ndabona imbwa ari isaba iwo yimye .nonese ngo scandinav ngo ni wabo w’interahamwe(FDLR) none barahindukiye ngo babatere inkunga !!
    aya FDLR bayemera se ? ntibemere ko icyo kigega aricyo KWITESHA AGACIRO!!

  3. abavuga ngo kuyatanga ni ubushake bazabaze abakozi ba BNR , abokozi b’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abandi bamaze guhura n’uruva gusenya.

Comments are closed.