“Agaciro Development Fund” yatangiye gukoraho abacuruzi bo mu Rwanda

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abacuruzi barimo gutabaza kubera imisoro y’inyongera Leta ya Kagame yabashyiriyeho, imisoro ijyanye no gutanga amafaranga muri cya kigega kimaze iminsi gishyizweho cyitwa «Agaciro Development Fund». Aya mafaranga yakwa abacuruzi ku ngufu akaba yakwa n’abambari ba FPR bagenda babwira abacuruzi kwibwiriza bakayatanga vuba na bwangu, abanze kuyatanga bagafatwa nk’abanzi b’igihugu.

Mu mujyi wa Kigali kuri buri muryango aho abacuruzi benshi biganje, haba hari agaseke kiswe «Agaciro Development Fund»; abo bacuruzi bakaba bahatirwa gutanga akayabo kajya mu mufuka w’isanduku yitiriwe iryo zina. Ibi kandi birimo kuba mu gihe Leta ya Kagame ari yo ibaye iya mbere mu gusoresha imisoro ihanitse, haba mu karere k’ibiyaga bigari cyangwa muri Afurika y’iburasirazuba.

Ikibabaje ariko na none muri ibi byose nuko amafaranga asabwa gutangwa atagira icyo amarira abaturage, dore ko ajya mu mifuka y’agatsiko kari ku butegetsi.

Umwe mu bacuruzi wavuganye n’Umuvugizi, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije ibirimo gukorerwa abacuruzi, muri aya magambo: “Abo bayobozi ni bo bashinze umutwe w’iterabwoba wa M23, umutwe ukomeje kuyogoza abaturanyi bacu ba Kongo; ni bo rero bari bakwiriye kwirengera ingaruka zo kubahagarikira inkunga kubera gushoza intambara zidafite icyo zimariye igihugu, dore ko n’iyo nkunga babahagarikiye yatugeragaho ibaze, babanje kuyisahura. Muzatubarize ibya raporo y’isahurwa ry’urugomero rwa Rukarara uko byagenze; abayobozi ni bo bari bakwiriye kwisakasaka bakaziba icyo cyuho mu mafaranga basahuriye hirya no hino mu mahanga, aho kugirango baze gukama twebwe rubanda dusanzwe turira n’ubundi ayo kwarika kubera imisoro ihanitse dusanzwe dutanga”.

Gasasira, Sweden.

Source:Umuvugizi

5 COMMENTS

    • None se Kanyarwanda, umuntu yagusubiza iki wowe? Buriya nyine barakama ukanywa niyo mpamvu wivugira ayo ushatse. Gusa jya wibuka ko udakamirwa na we ari umuntu ko kdi ntawe ubiheza, ugire urukundo nk’uwaremwe mu ishusho y’urukundo.Wumvise?

  1. ipantante y’akarere,umusoro w’umurenge,one dollar campaign,aya naniyasi(nine years),aya nyakatsi,ay’umutekano,ay’ibishingwe,aya mutuelle,aya rwanda revenue,ayo kunganira ikigega cya mutuelle, ay,umurenge sacco,ay,agaciro,ay’icyama,ay’amatora,umusoro w,isambu,uwubukode,umuti w’ikaramu,aya me to you y,umuyobozi…ibiciro bihanitse,agaciro gahanitse yewe naho naramabuye

  2. muvuge,mureke,mwitwike tutasonga mbere,hatutarudi nyuma ,iryo ni shyari rya munze imitima yanyu,ntawe bahase gutanga ayo mafaranga kwabavugisha cyane

  3. Ntidukeneye ay’ibigarasha!!!Intore tuzayatanga kandi muzabona ikizavamo. Twikorera ibintu mubipinga ariko nyuma ibigarasha bikoma icyo twagezeho bigashoberwa, bikarya iminwa. Twishyiriyeho gacaca musakuza icyo yatugejejeho nitwe tuhazi. Twishyiriraho GIRINKA, ngo gatutsi aragarutse, aho igejeje abanyarwanda nitwe tuhazi. Ibigarasha ubu byarabayobeye. Reka twishyirireho AGACIRO D mwirebere urwa GASABO ruraba ka SINGAPOUR D’AFRIQUE, ibigarasha bikebaguza. Agasuzuguro k’inyanazimbwa kagomba gushira kandi tuzabigeraho. IBIGARASHA bidupinga nibyo bike kandi bizakorwa n’isoni.

Comments are closed.