AGACIRO K’ISHYAKA FDU-INKINGI NTABWO KAGENWA N’INTAGONDWA Z’I KIGALI CYANGWA ABAYOBOZI BIHISHE INYUMA Y’ABAHEZANGUNI

Umuhezanguni Tom Ndahiro, akaba n’umumotsi wa Leta y’i Kigali, yasohoye inyandiko igayitse mu kinyamakuru kivugira Leta igihe.com ku italiki ya 13/09/2019. Yongeye kuvubura ubumara bwe bw’urwango mu nyandiko yise ngo «Guha agaciro FDU-Inkingi ni ugukabya kubeshya no kwibeshya ».

Tom Ndahiro aratsindagira bya byaha  asanzwe akora ntabihanirwe

  • Tom Ndahiro arongera kwikoma ishyaka FDU-INKINGI na prezidante waryo, Madame Victoire INGABIRE Umuhoza, akabagereranya n’idwara ya Ebola, akavuga ko bafite ingengabitekerezo, mbi kurusha iyo ndwara. Iki ni icyaha cyo gutesha abantu ubumuntu agira ngo ahamagarire rubanda kubibasira.
  • Tom Ndahiro aremeza ko azi ko hari ikirego Madame INGABIRE yatanze mu butabera, ariko Tom Ndahiro abirengaho agakora insubiracyaha.  Twibutse ko kugeza magingo aya, nta suzumwa rirakorwa ku kirego cyatanzwe tariki ya 21 Nyakanga 2019.
  • Tom Ndahiro ashaka guhatira abanyamakuru kurwanya nka we FDU-INKINGI na prezidante wayo, maze bakamwima ijambo, ngo batabikora akaba « ari ukuba icyitso cyangwa umufatanyacyaha mu gukwiza ingengabitekerezo yoretse u Rwanda ». Arahamagarira abanyamakuru kugira urwango n’ubuhezanguni nk’ibye. Arabahatira kubogama mu mwuga wabo w’itangazamakuru.
  • Tom Ndahiro arashimangira ko ngo afite uburenganzira bwo gutangaza ibihuha n’urwango, ngo niba abeshya abo bireba bakabeshyuza bakoresheje « uburenganzira bwo gusubiza ». Tom Ndahiro arifuza kwidegembya nk’umwana wateteshejwe na Leta, maze agaharabika uwo ashatse, akarangaza abantu abatesha igihe bari kumusubiza no kubeshyuza. Ni yo mpamvu natwe tutazongera kumutaho igihe.
  • Tom Ndahiro, kubera gutinya ko bigaragara ko imitekerereze ye iri hasi, abyikuraho akabyitirira abandi, akavuga ko hari abanyamakuru bagwingiye mu myumvire no mu bitekerezo.

Tom Ndahiro ari mu butumwa yahawe na Leta y’u Rwanda

Tom Ndahiro yahawe umurimo w’ubuhezanguni : ahagarariye abandi bahezanguni bari muri Leta, badatinyuka kwigaragaza kubera imyanya y’ubutegetsi barimo. Tom Ndahiro afite ubutumwa bwo guhora akwiza inyandiko z’urwango n’ubuhezanguni yifashishije ibinyamakuru bivugira Leta, harimo igihe.com.  Ntabwo rero Tom Ndahiro tuzajya tumutaho igihe tumusubiza kuko we ari igikoresho ; tuzajya dusubiza Leta yamutumye tuyereka ko yananiwe n’inshingano zayo, ko ibihuha by’urwango bya Tom Ndahiro bigamije kurangaza kugira ngo hatagira ubona ko Leta yananiwe.

Hari ubwo umusazi agwa ku ijambo

Muri uko gukwiza ibihuha, Tom Ndahiro afata ibyo hirya no hino, agasakuma agateranya agira ngo aharabike uko bishobotse kwose ishyaka FDU-INKINGI, umukuru waryo ndetse n’abayoboke baryo. Ariko hari aho yageze ukuri kuramucika maze yandika ko Madame Victoire INGABIRE Umuhoza ari umuntu uhabwa agaciro gakomeye na « Dr. Claudine Kuradusenge-McLeod, umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), … uri mu kigero cy’imyaka 30. Ufite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri George Mason Univeristy». Uwo Dr. Claudine Kuradusenge akaba avuga ko Madame Victoire INGABIRE Umuhoza atavuga rumwe na Leta, bityo akaba atotezwa kandi akazira ubusa.

Tom Ndahiro yemeza ndetse ko ibyo atari umwihariko wa Dr. Claudine Kuradusenge wenyine, « kuko hari abanyamakuru benshi bamubonamo umuntu uri mu rwego rwo gukosora Leta y’u Rwanda aho kuba umukangurambaga w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri abo banyamakuru natangaho urugero aba televiziyo zo kuri murandasi nk’UMUBAVU, abanyamakuru ba BBC-Gahuzamiryango, n’ab’Ijwi rya Amerika (VOA) ». None se Tom Ndahiro ahindukira ate, uretse uburwayi bw’urwango n’ubuhezanguni, agahakana ibyo abo bose babona kandi bemeza ?

Leta y’u Rwanda (iyobowe na FPR) irananiwe

Leta iyobowe na FPR ifite imikorere igaragaza guhuzagurika, kunanirwa no kutiyizera. Niyo mpamvu yihisha inyuma y’abamotsi b’abahezanguni kugira ngo ivuge ibitavugwa na Leta nzima. Dore aho Leta ya FPR igeze :yananiwe inshingano zayo : 

yananiwe inshingano zayo 

  • ubukungu bw’abaturage ntabwo uretse ubw’agatsiko,
  • imibereho ya rubanda ni inzara ya Nzaramba, 
  • umutekano ni uw’imirambo itoragurwa buri munsi, hakabura n’iperereza, 
  • imibare y’imihigo yahindutse imihimbano, 
  • ububanyi n’amahanga bwuzuye amahane n’ubushotoranyi, 
  • ubumwe n’ubwiyunge bwasimbuwe n’umwiryane n’ubwoba, 
  • vision 2020 ntikivugwa kuko yari umuyaga n’uruhendabana.
  • yananiwe no kuvugira ahagaragara, ihitamo kwisunga abamotsi n’abahezanguni nka Tom Ndahiro ;
  • yananiwe demokarasi : ntishobora gutinyuka amashyaka menshi kuko itibonamo imbaraga zo guhangana muri politiki binyuze mu mucyo no mu matora.

Leta nk’iyo yananiwe abamotsi bayo ntabwo aribo bagena agaciro k’ishyaka rya FDU-INKINGI.

Leta nk’iyo yananiwe abamotsi bayo ntabwo aribo bagena agaciro k’ishyaka rya FDU-INKINGI.

Ni nde ugena agaciro k’ishyaka rya FDU-INKINGI ?

FDU-INKINGI ni ishyaka ryiyubatse kandi rikomeje kugaragaza ubutwari mu gushaka impinduka nziza ku gihugu no ku banyarwanda bose. Agaciro karyo gashingiye ku bitekerezo byaryo : imigabo n’imigambi, programme politique, projet de société n’ibindi byiza abanyarwanda bakwigezaho ribibafashijemo. Inyandiko n’ibiganiro dutanga birabigaragaza.

Agaciro ka FDU-INKINGI gatangwa n’abayoboke n’abandi bakunzi baryo kuko baryibonamo kandi bakaribonamo ejo hazaza heza kurusha none. Uretse iterabwoba rya FPR, uwabaza abaturage mu bwisanzure, byagaragara ko abaturage benshi bibona mw’Ishyaka rya FDU-Inkingi bakaba bakunda cyane Prezidante Victoire INGABIRE Umuhoza, akaba ari nacyo FPR n’intagondwa zayo batinya.

Agaciro ka FDU-INKINGI ni abayobozi baryo b’inyangamugayo, ibyo bikaba bitera ipfunwe FPR ku buryo ihora ishaka kubaharabika no kubitirira ingengabitekerezo mbi badafite.

FDU-INKINGI ni ishyaka rifite amateka. Ariko ayo mateka ntabwo azandikwa n’abahezanguni nka Tom Ndahiro cyangwa abandi bamotsi ba Leta yananiwe. Nta n’ubwo tuzemera ko yandikwa n’abandi bashaka kuyagoreka ku bushake, bagira ngo bikureho ikimwaro n’ubusembwa baterwa n’ubwicanyi bwa FPR barimo kandi bakorera.

Agaciro kacu kari muri twe, ntabwo abahezanguni n’abamotsi b’i Kigali ari bo bakwiha kukatugenera. Imbaga y’abanyarwanda batwibonamo ni bo kimenyetso ndakuka cy’igihagararo dufite muri FDU-INKINGI. FPR nifungure urubuga rwa politiki maze FDU igaragaze uko ihagaze.

Bikorewe i Rouen, kuwa 18/09/2019

Théophile MPOZEMBIZI

Komiseri wa FDU-Inkingi ushinzwe Itangazamakuru

[email protected]