-Agahugu k’Ikinamico- Umushyikirano wa Burengero na Gatambira (Igice cya 9)

Inkuru ikurikira ni igitekerezo, ntihakagire uwo bihungabanya mu gihe amazina ye cyangwa imibereho ye byaba bifite aho bihuriye n’ibigaragara muli iyi nkuru. 

Burengero : Muraho Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cyacu cyiza cy’amata n’ubuki gitatse imisozi myinshi myiza y’urukinagire irenga amagana ikangana ibihumbi ikaba iteretse heza ituye abeza ihuje ubwiza ikwiye ibyiza yifuzwa n’ab’isi yose? Nyakubahwa kandi Ndakuramukije nkwifuriza no kugira ibihe birangiza umwaka byiza !

Gatambira : Uraho Burengero nshuti nanze kumva none nkaba nduzi ingoma yanjye igeze mu mazi abira? Za nama wajyaga ungira nkazitera utwatsi noneho nkeneye kuzumva niba amazi atararangije kurenga inkombe ! Erega ubwirasi, inzika n’ubupfura bucye byanjye nabyo ntibituma numva inama! Iyo bikubitiyeho n’inda yanjye idahaga rero byo bintesha umutwe nkagwiza amahano no mu mahanga!

Burengero : Noneho aliko numvise hari abasakuza hanze aha ko ngo uherutse gukanga ab’isi yose mu ijambo wageneye abanyamasengesho? Ngo winubye ijwi ry’Imana abanyamasengesho baguteze yombi bagukomera yombi, barakoshya rwose mu rufaya rw’amashyi nk’aho gusuzugurira Imana imbere ya bose no gukura umutima abakumva bose ali ryo jambo bahagurukiye kwigisha! Koko Nyakubahwa muli abo bose haburemo n’umwe wakurya akara ati « Nyamuneka Uhoraho arakumva kandi narakara uratakara ! ».

Ngo barakuretse uta umurongo barebera naho imitobe n’imivinyo itongoka mu mihogo yagashize n’amasahani asuhuzanya n’amakanya bigucurangira! Nawe urashyokerwa ubumvisha ko uli nka Nzikoga ya Bikinga ya Ntwali yabuze akagero yo mu Gisaka kwa Kimenyi ngo yigambye ubutware, ikigamba ko yanesheje kandi inesha bose nta wayihangara, hanyuma igashiduka intamenyekana yayijishe ibibero byombi n’umwambi udahusha mu ihiganiro ry’intwali! Yaratunguwe! Ntiyari azi ko abarashi ali benshi kandi ubutwari butagaragarira mu ihotora no mu gukura abanyagihugu umutima!

Gatambira : Ndakumva! None se Burengero ko nakumenesheje aliwowe wangiraga inama nzima! None ubu abakazingiriye ngendera no ku makuru bampaye, bakaba bamvugisha ibidakwiye ngire nte! Dore nisunze abagabo n’abarashi bacanye uruti, banteranya na rubanda n’imiryango bashinyagurira abapfu aho kubaha no guha amahoro abazimu! Aho gufata mu mugogngo abasigaye n’abayoborwa muli rusange, abo bafasha banjye bahinduye abasangirangendo ibibwana bipfa nk’imbwa abanga umwanda bagakuburira mu kimpoteri! Nanjye njya aho ngira ngo nibyo rubanda ibashima nunga mu ryabo. Dore natumye abali n’abakuru mu ntumwa b’amoko yombi, ngo bahumurize uwarize, bahitamo kumanukana ibikobwakobwa n’ibiterasoni mu mvugo bitaza umupfu n’abazima, babwira n’abana ko uwababyaye upfuye atabuza intare kwivuga, naho amarira y’abana n’umuryango atabahungabanyiriza ibitotsi bibaho! Bungamo ngo Uwo twise umwanzi w’Igihugu yaba we ataba we aragapfa adusize mu iriro! Ntakanahambwe kuko byakwica appeti y’abaryi b’imitsi ya rubanda!

Ni uko naje kuvoma muli abo bose rero maze nisanga navuze ibidakwiye nawe wiyumviye cyangwa se bakubwiye! Nari kuvoma he handi se nawe Burengero ko undenganya!

Burengero :  Ndabyumva! Ko biteye ubwoba!  Bambwiye ko wajimije jye nagira ngo unyihere ibisobanuro nibura! N’iyo ntakubwira ngo wumve, aliko nibura ngire aho mpera nkubwira nushaka wice amatwi.

Gatambira : Ndakubwira mpereye he se? Reka ngende nkunyuriramo muli duke kuko ntabisubiramo byose, hanyuma ugendeye ku bisobanuro nguhaye, nawe uli bwisobanurire ijambo ryose nuryumva?

Burengero : Nteze yombi Nyakubahwa!

Gatambira : Dore bimwe mu bice bigize iryo jambo ryanjye-gica waba wumvise:  … jye nasinyiye guhangana … ! Aha nasobanuraga ko ntagiriyeho kuyobora neza no gushyikirana cyangwa kubana neza n’abaturanyi! Oya! Ni ugahangana no guhangara ungiriye inama wese ngashirwa muhitanye!

Burengero :  Ko biteye ubwoba! None se burya ntiwatorewe kuyobora? Kuyobora neza byo ndumva waraciye ukubili nabyo niba no kuyobora gusa bitakuraje ishinga!

Gatambira : Tega amatwi yewe nkubwire ibindi navuze. Nongeye nti: … Niba ali ikosa mwakoze (munshyiraho), muzaryicuze …    aliko aho mwagiye kungirira Umuyobozi wanyu …

Aha ho nabwiraga abantu ko alibo bikururiye ibyago umunsi bemera ko mbayobora! Urumva nazira ko mbumvishije? Ubwo se sibyo bashakaga? Bari banyobewe se? Niyo mpamvu nababwiye nti kuva mwaranyizaniye mukankomera n’amashyi ngo ninicare ku ntebe y’ubutware, nimuhame hamwe mbereke uko umuhotozi ategeka! Urwishigishiye ararusoma. Mwanyemereraga iki? Mwangiraga iki kumvanaho kare kose?

Burengero : Nyakubahwa se ko noneho numva no kukugira inama bitagishobotse? Muli make ubu abakigerageza turarushywa n’ubusa?!

Gatambira : Ceceka yewe ndacyakubwira! Nongeye nti:  “… Iyi si tubamo ntijya ikoresha ukuli …” . Aha ho nashakga gusobanura ko abanyifuzaho gukoresha ukuli ali injiji zize n’izitarize zizigenderaho! Izize nizo njiji cyane ariko! naho ubundi ali abantu bazima bagombye kumenya ko mu myemerere yanjye ukuli kutabamo !

Nanabwiye abanyumva bose ko ntazicuza na limwe ubwicanyi bwanjye! Never! Aho kwicuza nzica n’abandi kugeza aho iminwa yose izacecekera ikarekera aho kumvuga no kwamagana ibibi byanjye! Akavuze kose nzajya nkica! nicyo nasinyiye kandi narabyiyemeje!

Burengero : Nyakubahwa se noneho ko numva wakuyeho agahu neza ukerura n’uwateraga akageri ukamuhwanya aho kumushyikiriza abavuzi! Inkota yawe se ubwo izarekera aho kujejeta amaraso y’abenegihugu ryari, abanyamahanga bo ko bazakwibariza ibyabo kuko nabo utaboroheye?

Gatambira : Aliko Burengero nawe urasetsa koko! None se! Harya ubundi wari uziko nagiriyeho guhumuriza abaturage no kubayobora neza? Uragowe nawe rwose! Nzabamara, yewe n’ibi bigoryi binkomera amashyi biririwe ntibiraye! Wampungira he se ko iyi si nyijagata kurusha Imana na Shitani! Nashoborwa nande ko nananiye n’Imana! Ali abamvuma, ali abamvuga ibigwi, bose ndahotora zikazabara abavuzi b’amakuru! Ubu se ndaye ntishe natora agatotsi? Simbizi sindabigerageza mbona ntabura abo mpitana, kandi abankomera amashyi sindabona babaye bake mu gihugu! Ugira ngo hali utinyuka no kumbaza icyo mbahora se?

Reka da! Nabakwijemo ubwoba mbugeza mu musokoro! Umuntu asigaye yihakana nyina n’umuvandimwe we ngo anshimishe da!

Urumva se ibihungetwe nkibyo utabijengereje wakora iki wowe? Abantu baremera nkabagaraguza agati, inkota n’akagozi neza peee! Genda Gatambira warakimaze! Uzankuraho ni nde? Azava he? Ryari? Anyuze he?

Burengero : Umva rero, Nyakubahwa, ni ukuli ndumiwe kandi nanjye nkutse umutima noneho! Ngize ubwoba mbura n’aho nahera nkugira inama!

Aliko reka nkwibarize, umunsi wabonye abo banyacyubahiro bose usuzugura nk’imbwa n’ingurube baba bakwitegereza kandi bafite ijambo bazakocora umunsi umwe uzazibandwa uziganisha he? Abo barinda umutekano wagize inyoni z’ibishwi mu mutwe wawe utazi icyo bahatse muli bo, umunsi agahinda kabeguye bakakuzamukana uzabakizwa n’Imandwa za he? Abo bose bakwifuzaho ibiganiro ukabarebera ku mutsi w’iryinyo se bo umunsi binyaye mu isunzu bagahagurukana ikibatsi n’ikibando bakakuvogera uzabavuguruza ute? Ko ubita abana n’ibinyantegenke cyane aliko ubwo ubiterwa n’iki Nyakubahwa? None wazasanga uliho wibeshya? Rahira ko aho bukera katakubaho niba udahindutse ngo uce bugufi wicuze, wigorore urekure ku neza amayira akigendwa, maze ukunde ubane na bose wubaha n’ubutabera kuko umulimo wabwo udahagarara!

Gatambira: Yewe, abo mbona hanze aha bo nta uzanshobora ndiyizeye cyane! Uvuze wese nzajya mwica ako kanya! None se ubwo hazaboneka he uzatinyuka kumpagurukana!

Burengero: Nyakubahwa, jye nakubwiraga gusa, ushatse wakumva cyangwa se ugaterera iyo!

Nyemerera rero ngusezere. Ndumva nta kindi narenzaho uretse kugushimira ko wemeye kumpa iki kiganiro no kumpa ibisobanuro byumvikana ku ijambo ryawe ryakuye abantu umutima!

Uzagire Umwaka mushya muhire.

Gatambira : Ngaho nawe genda amahoro, uyu mwaka dutangiye uzakubere uw’amata n’ubuki n’ubwo kunezerwa warampunze bihira bake! Ubwo niba ntakwivuganye nawe vuba aha, nzabona ugaruka kungira inama, dore ko ibyanjye nanjye byanyobeye, n’inshuti cyangwa izahoze ali Inshuti sinzirebera izuba! Ibyanjye ni ukwica gusa!

 

Byanditswe na Prosper Bamara, [Imandwa]

Ku ya 13 mutarama 2014