Aho Augustin Iyamuremye ntabwo arimo guhorera Sebukwe Prezida Sindikubwabo mu mayeri?

Mu iyi minsi ibiri ishize ku wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira na 29 Ukwakira 2015 abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranye ikinamico gisekeje ariko kinababaje aho abadepite baremekanyaga umushinga w’itegeko nshinga ku buryo bwateye benshi kwibaza.

Benshi bibajije niba abadepite ibi barimo kubiterwa no kuramira imbehe zabo cyangwa ari ubwoba bwo kugererwa mu kebo kamaze kugererwamo abanyarwanda batari bake bagaragaje cyangwa baketswe kumva ibintu mu buryo butandukanye n’agatsiko kayoboye u Rwanda ubu. Hari n’amategeko arimo kugirwaho impaka ukayabonamo ubwoba no kudashaka kwiteranya n’ubwo bigaragara ko atazapfa ashyizwe mungiro!

Izi nkuru ziva mu nteko nshingamategeko aho gusubiza ibibazo abantu benshi bibaza usanga ahubwo bishyira abantu mu gihirahiro, hari abatumva ukuntu Ijambo “Imana isumba byose” rikurwa mu itegekonshinga aho ntibashaka kuvuga ko ari Kagame usumba byose ko numva bamwita Rudasumbwa !

Hari n’abibaza niba nta ngufu z’ibinyabubasha by’ikuzimu zibyihishe inyuma! Kiliziya Gatorika yo yumiwe ihitamo kuvuga ko n’ubwo ijambo Imana ryakuwe mu Itegeko nshinga ntacyo bivuze kuko n’ubundi ntakizahinduka ngo Imana izakomeza isumbe byose!

Ariko icyo abantu benshi badashidikanyaho n’uko abahawe gutegura umushinga w’iri tegeko bashobora kuba barakoze umushinga uroha ndetse unakoza isoni Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe byaba mu banyarwanda no mu mahanga. None se aho kuremekanya amategeko bakagera aho bashyiramo n’inzibacyuho byari bibananiye kuvuga ko hashyizweho manda za Perezida zifunguye ku buryo Kagame yakomeza kwiyamamaza agatekinika amatora kugeza igihe hazagira abamukuraho cyangwa agakurwaho n’urupfu?

Iyo urebye abarimo gukora uyu mushinga w’amategeko duhereye kuri Augustin Iyamuremye wakwibaza niba atarimo guhorera sebukwe mu mayeri ashora Kagame ngo azicwe nk’uwo sebukwe yapfuye, wajya kuri Evode Uwizeyimana n’ubwo yashize ubwenge bwe mu gifu ukibaza ukuntu umuntu nkawe w’umunyamategeko ashobora gutegurira abadepite umushinga w’itegeko nshinga umeze kuriya dore ko abadepite bo ntawabarenganya abenshi bashobora kuba bibereye mu nteko kubera ruswa y’igitsina nk’uko Leta y’u Rwanda ibyivugira ubwayo.

Urwitwazo ngo hari byinshi batarageraho ngo bashaka kubanza kugeraho! Mwo kabyara mwe hari aho mwigeze mwumva kw’isi aho umuyobozi w’igihugu yongererwa za manda zitemewe n’amategeko ndetse bagashyiramo n’inzibacyuho ngo arangize ibyo atarangije? Ikintu Kagame ashaka kurangiza kitarangizwa n’undi n’iki? Kereka wenda niba ari ukwica abantu no guteza imvururu mu karere babona atararangiza?

Ikigaragara n’uko na bamwe mu bashigikiye Perezida Kagame bumiwe ndetse bagize n’isoni zo kugira icyo bavuga bararuca bararumira kuko ibyakozwe n’abadepite nta muntu ufite mu mutwe hazima bitatera isoni

Marc Matabaro

Email: [email protected]