Aho bamwe mu babiligi ntibagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana?

Guillaume Ancel

Byanditswe na Marc Matabaro

Mu minsi ishize umufaransa Guillaume Ancel yanditse igitabo gishinja abayobozi b’u Bufaransa kuba baragize uruhare muri Genocide ndetse ngo n’abasirikare b’abafaransa bari muri Opération Turquoise bafashije abahoze ari abasirikare mu Rwanda guhunga bakanabaha intwaro.

Ariko uyu musirikare mu kwandika igitabo cye yivuyemo nk’inopfu aho yemeza ko we ubwe n’abandi basirikare b’abafaransa bishe abagabo b’abanyarwanda kubera gusa ko umwe muri abo banyarwanda yari yambaye ikoti ririnda amasasu ry’umusirikare w’umubirigi Patrick Van Moyden wiciwe muri Camp Kigali wari mu barindaga Agatha Uwilingiyimana. Uwo musirikare akaba yari inshuti ya Guillaume Ancel.

Ku rupapuro rwa 81 na 82 rw’igitabo cye yise “Rwanda la fin du silence, Témoignage d’un soldat français”, Guillaume Ancel asobanura neza ko uwo musirikare w’umubirigi w’umufulama (Flamand) yita Patrick Van Moyden bakoranye imyitozo yo kurasa za missiles zihanura indege mu Budage mu gace kitwa Wittlich.

Guillaume Ancel ku rupapuro rwa 82 rw’igitabo cye yiyemerera ko yishe abantu nta rubanza atabanje ngo akore n’iperereza ngo amenye aho uwari wambaye ikoti ry’uwo yita Patrick Van Moyden aho yarikuye dore ko ngo abo barashwe ngo yivugira ko batari abasirikare b’u Rwanda ahubwo bari abasivile bitwara gisirikare kandi bikaba bizwi ko abasirikare b’ababiligi bishwe n’abasirikare b’ibimuga by’intambara muri Camp Kigali.

Tugarutse ku musirikare w’umubiligi yise Patrick Van Moyden uri mu biciwe muri Camp Kigali wari mu barindaga Ministre w’intebe Agatha Uwilingiyimana, umuntu yakwibaza impamvu umusirikare kabuhariwe mu kurasa za missiles yari muri abo basirikare, dore ko abo basirikare bari bayobowe na Lieutenant Thierry Lottin bari muri section yitwa Mortier mbere yo kujya kurinda MInistre w’intebe Agatha Uwilingiyimana ku munsi w’itariki 6 Mata 1994, umunsi indege yahanuriweho bakoze urugendo muri Parc y’Akagera bari kumwe na bamwe mu bayobozi ba FPR barimo Deus Kagiraneza baca inshuro nyinshi mu gace ka Kanombe na Masaka.

Kandi hari amakuru yagiye avugwa n’abantu bamwe atarahawe agaciro avuga ko babonye abasirikare b’ababiligi hafi y’aho indege ya Perezida Habyalimana yarasiwe.

Mu buhamya bwe Col Luc Marshal wayoboraga abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR mu 1994 yavuze ko abasirikare ba section Mortier ya Lieutenant Lottin bahabwaga amategeko na Général Roméo Dallaire rimwe na rimwe bidaciye kuri we ku buryo n’ibyo abo basirikare bari bayobowe na Lieutenant Lottin bakoze umunsi wose wa tariki ya 6 Mata 1994 no kujyanwa kurinda Ministre w’intebe Agathe Uwilingiyimana ategeze abimenyeshwa.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko izina rya Patrick Van Moyden ritagaragara mu basirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda, Guillaume Ancel avuga ko ari izina yahimbye iyo nshuti ye kugira ngo atavuga izina nyaryo akababaza umuryango wayo. Ariko guhisha iryo zina byaba ari no guhishira uwagize uruhare mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana.

Guilaume Ancel avuga ko iyo nshuti ye yari umuflamand kandi bikaba bizwi ko mu basirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda nta muflamand warimo n’umwe, keretse niba yaramwise umuflamand atari we mu rwego rwo kuyobya uburari.

Uretse ko mu makuru yagiye avugwa havuzwe abasirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda mu 1994 barengaga 10 bavuzwe ku mugaragaro ndetse  bikanavugwa ko hari abazungu bambaye imyenda y’ababiligi bagaragaye hafi y’aho indege yarasiwe. Bikaba byatuma umuntu akeka ko Hari abasirikare bandi bambaraga imyenda y’abasirikare b’ababiligi babaga muri MINUAR ntaho banditse.

Icyo twakwibaza cya mbere ni ukumenya uruhare rw’uyu musirikare cyangwa aba basirikare b’ababiligi mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana. Babikoze bonyine cyangwa bafatanije n’abasirikare ba FPR mu buryo butandukanye nko kubakingira ikibaba, kubaha amakuru, gukora inyigo z’uko indege izaraswa n’aho izarasirwa n’ibindi? Ese bafatanije na Paul Muvunyi (Perezida wa Rayon Sport) ko hari amakuru avuga ko ari mu bagejeje missiles aho zarasiwe akoresheje itoyota yari yiyandikiyeho “Komini Kanombe”?

Ese amagambo ya Willy Claes wari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yabwiye Perezida Habyalimana muri Werurwe 1994 ngo “Il est minuit moins cinq” yaba afite aho ahuriye n’iraswa ry’indege?

Ese ubuhamya bwa Colonel Luc Marshal buvuga ko Hari indege y’ababiligi yagombaga kugwa ku kibuga i Kanombe mu masaha awe n’indege ya Perezida Habyalimana ariko ku munota wa nyuma ikabuzwa kuza ngo kuko hari amakuru yavugaga ko indege ya Perezida Habyalimana ishobora kuraswa umuntu nabyo ntiyabyibazaho?

Ese aho Guillaume Ancel ntiyaba arimo kurimanganya uwo mubirigi biganye kurasa missiles akaba atarabayeho?

1 COMMENT

  1. Ibyo ntagaciro bigifite uwaranguye ataragaruza aye ninyungu abazungu
    Bakoze ibyo bihishe mubanyarwanda
    Ntacyo twamenya ubu
    Uwusenya bamutiza ibikoresho buretse
    Gato mugihe abayobozi badafashe ibyemezo
    Bihuza abanyarda Bose bingeri zose abazungu Kumu nya Africa bareba amaraso ye.

Comments are closed.