Aho FPR ntishaka gukinisha Kigeli Ndahindurwa nk’iturufu ya politiki?

    Nyuma y’imyaka itagira uko ingana mbona Inkotanyi zaramusuzuguye, zaramukubye na zeru inyuma y’akitso, zitanatinya no gucishamo zikamunnyega, ubu noneho nibwo bumva ko ikibazo cye nacyo cyakagombye kwitabwaho?!

    None se ubwo abantu birirwa baririmba ngo « Ubumwe n’Ubwiyunge », ntibazi ko uriya mugabo Ndahindurwa hari abanyarwanda batari bacye bakimwibonamo?! Kandi n’abandi nabo niyo batamwibonamo, ariko nabo bumva ko ari umuntu wari ukwiye gusazishwa neza niba Abanyarwanda koko bashaka kwiyunga by’ukuri n’amateka mabi yaranze ubuzima bw’igihugu cyabo!
    Ku giti cyanjye rero, mbona izi nyandiko ziri gucicikana ubu, atari ukubera urukundo cyangwa icyubahiro F.P.R ifitiye Kigeli V Ndahindurwa, byahe birakajya!
    Impamvu nta yindi, ni uko muri iyi minsi F.P.R imaze kubona ko no mu Batutsi naho hamaze kubamo “abarakare” benshi badashimishijwe n’uburyo igihugu kiyobowe, ndetse abenshi bakaba basigaye biyumva cyane mu mashyaka ahanganye na F.P.R nk’Ihuriro R.N.C, none ubu Inkotanyi zikaba zishakisha icyatuma “Bene Sebatutsi” bongera kuzigirira icyizere! Ni muri urwo rwego rero wa Mwami bari “barakenetse”, bari barihaye gusuzugura, yongeye nawe kwibuka!
    Kurwanira Abatutsi na R.N.C byo bimaze no gufata indi ntera, ku buryo hari na ba « Rusahuriramunduru » babigenderaho!!! Njye ni muri urwo rwego nshyira ubu “bumwe” bwongeye kugaruka hagati y’ubutegetsi buriho n’abantu nka ba Deus Kagiraneza, ubu ngo bongeye kuba abatoni mu Nkotanyi, aho bigamba ko bagenda ku maguru, mu modoka cyangwa se kw’ipikipiki ntawe ubatunze agatoki! Inkata nazo zikaba zicinya icyara zigira ziti : « ubwo tumucikishije R.N.C, ibindi tuzaba tubyiga nyuma!!! »
    Nizeye rero ko Ndahindurwa n’abiru be batazitwara “cyana” kandi bakuze, bakazashishoza, bityo ntibazagwe mu mutego w’ « impuhwe za Bihehe »!!!
    Cyprien Munyensanga