Aho guca Caguwa, ntibizamera nk'indi mishinga myinshi inkotanyi zagiye zizana bikarangira iburiwe irengero?

Leta ya Kigali ifite ngo umushinga wo guca imyenda n’inkweto bya caguwa( imyenda, inkweto byambawe n’abanyaburayi) ubu abaherwe b’abayobozi b’i Kigali babyita ko ngo ari imyanda y’abanyaburayi!

Leta y’uRwanda ivuga ko ngo guca caguwa biri muri gahunda yayo yo kureba uko yaziba icyuho kiri hagati y’ibyo itumiza mu mahanga n’ibyo yoherezayo ,ikanavuga kandi ko ishaka ko abanyarwanda bareka kwambara imyanda y’abazungu bicyo bakajya bambara ngo ibyakorewe mu Rwanda!

Dore impamvu uyu mushinga byange bikunde uzapfa ukivuka :

– Mu Rwanda nta byibanze bihari byakwifashishwa mu gukora imyenda n’inkweto,

-Mu Rwanda n’ubu hari ikibazo gikomeye cy’uko umubare munini w’abaturage uri kugenda winjira mu bukene bukomeye ku buryo no kurya bisigaye bibona umugabo, bamwe ndetse batangiye gusuhuka, ubushobozi buke bwa benshi mu banyarwanda buba butabemerere kugura ibintu bya Magazin,

– Imyenda yo mu maduka abenshi bita magazin irahenda ku buryo umuturage kuyigura biragoye cyane niyo babashije kugura iya make bayimesa rimwe ikaba ubushingwe kubera nyine iba ikoze isondetse ( bamwe bita pirate cyangwa inshinwa),

-Mu Rwanda hari ikibazo cy’ibikorwaremezo bike n’ibihari bikaba bihenze cyane ugereranyije n’ibihugu duturanye, aha cyane cyane ikigarukwaho ni umuriro w’amashanyarazi aho bemeza ko bigoye kubona umushoramari washora imari mu Rwanda mu gihe umuriro waho uhenda cyane, aha umuntu yanakongeraho n’imisoro iri hejuru imaze gutuma umubare utari muke w’abacurizi barimo guhitamo kujya kubukorera mu bindi bihugu kubera gutinya imisoro ihanitse iri mu gihugu iniyongeraho n’indi myinshi icicikana kandi nayo itangwa ku ngufu (umutekano, isuku, FPR, inyubako, agaciro, ishema ryacu,…..), ibi bikaba bisobanuye ko nubundi bizarangira isoko ry’uRwanda ryihariwe n’ibihugu duturanye kuko n’ubundi no ku bindi bicuruzwa usanga ibiva mu bindi bihugu aribyo bihendutse kuruta ibikorerwa mu Rwanda ku buryo n’ibingwa bihingwa mu Rwanda biba bihenda kurusha ibiva mu bihugu duturanye,

-Mu Rwanda usibye abanyabukorikori baciriritse bakora inkweto za Rugabire ( inkweto bakora mu mapine yashaje y’imodoka) zinagurwa cyane n’abaturage benshi baciriritse kubera ko ikiguzi cyazo, ahandi bavuga ko bakora inkweto abayobozi nabo ubwabo bavuga ko bahasuye bagasanga nta nkweto zihari babaza bakabwirwa ko babuze ibikoresho by’ibanze ngo basanzwe batumiza mu gihugu cya Kenya!

-Nta bantu bafite ubumenyi n’ubuhanga muri ibi bikoresho bigiye gucibwa kwinjira ngo mu gihugu,

-Ubu mu Rwanda hari uruganda rumwe rukora Imyenda rwa UTEXRWA kandi mu by’ukuri biragoye kubona ibyo rukora ku isoko ry’u Rwanda ku buryo wavuga uti koko dukurikije ibyo uru ruganda rukora hari ikizere ko u Rwanda rwakwihaza,

– Kuba iyi gahunda ishaka kwihutishwa kandi nta gihererwaho gihari nabyo ni ikimenyetso ko itazantinda kuba amateka nk’indi mishinga myinshi ubu yibagiranye kandi abategetsi baremezaga ko ariyo u Rwanda n’abanyarwanda batezeho amakiriro aha nakwibutsa imwe muri yo: umushinga wo gukora mazutu mu gihingwa ngo cya Jatrofa, umushinga w’amagweja, Moringa, Karisimbi, Nyiramugengeri, amashyuza, ubuhinzi bw’igihingwa kimwe ubu butumye inzara ikwira igihugu cyose, one laptop per child, smart Kigali yakoze icyumweru kimwe ariko ubu abatuye Kigali bakaba bayishyura idakora…..

Njye mbona mbere yo guca chaguwa (isekeni/second hand) habanza hakarebwa koko niba ubushobozi bwo kwihaza koko buhari ndetse hakanarebwa niba koko ibizakorwa bizaba bihuye n’ubushobozi buke bw’umunyarwanda, aha niho mvuga nti byagenzwa buhoro buhoro uko hagenda hubakwa ubushobozi akaba ari nako bagenda bagabanya ibyinjira cyane cyane harebwa inyungu z’umuturage muto kuko niwe iterambere ryakagobye gushingiraho kuko banyakubahwa n’ubundi bo ntibambara chaguwa usibye na chaguwa nta n’igikoresho cyo mu Rwanda wasanga mu magorofa yabo byose babivana i Burayi maze bamara guhaga imivinyo nayo y’i Burayi bati baturage ubu gahunda mugomba gukurikiza ni “Made in Rwanda”!

Reka nibutse ko ikibazo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa gikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buryo bimwe mu bihingwa byari bifatiye runini igihugu ubu bigenda binagabanuka cyane kubera ko byakorwaga n’abaturage ariko bakomeza kubona ko nta nyungu bakuramo ko ahubwo byikiriza abo bitavunnye maze bamwe babyiraramo barabirandura karahava, aha natanga urugero rw’igihingwa cy’Ikawa aho abaturage badahwema kuvuga ko bubikwaho urushyo maze bamwe bakareka kucyitaho ndetse ubu bamwe bakaba barayiranduye bakahahinga ibindi bihingwa. Iki kibazo kivugwa no mu cyayi aho abaturage binubira amafaranga bahabwa ndetse bakavuga ko babona bahomba iyo barebye amafaranga bahabwa n’imvune n’imbaraga baba bakoresheje, maze bakemeza ko basa n’abakorera inyungu z’abanyabubasha babagurira umusaruro ku giciro gito. Ibi byose aho kurebwaho ngo bikosorwe ahubwo dore bagiye gufata n’izindi ngamba zishobora guhuhura uwasambaga!

Boniface Twagirimana