Aho itangazamakuru rya Leta y’u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara?

Ambrose Nzeyimana

Abari baciye akenge twese muri kiriya gihe, turibuka ukuntu RTLM (nubwo na Radiyo Muhabura yashyizeho akayo ikaba itavugwa kuko yari ibogamiye kubatsinze) yashyizwe mu majwi mu bintu byateje bikanaha umuriri genocide mu Rwanda. Mur’iki gihe rero nabwo, itangazamakuru cyane cyane rya Leta y’u Rwanda, mu gukomeza kubogamira k’ubutegetsi bwa FPR, riha gusa ijambo Abanyarwanda (bigaragarako aribo bake hakurikijwe abo Radiyo Isango Star yahaye ijambo) bifuzako prezida Kagame yakomeza kuyobora igihugu ubuziraherezo, bakwiye kwemera kuzabazwa ingaruka z’imikorere yabo k’umutekano muke barigukurura mu Banyarwanda.

Mu nyandiko ndende yanditswe ku buryo busobanuye neza yerekeye ikibazo gikomeje kugibwaho impaka cy’ihindurwa ry’itegekonshinga ngo prezida Kagame azakomeze ategeke nyuma ya 2017, Aloys Simpunga araburira Abanyarwanda ku ngaruka mbi igihugu gishobora kongera kugwamo, niba buri wese, na Kagame ubwe arimo, adashyizeho ake ngo azikumire. Cyane cyane ariko prezida Kagame kurusha twe twese, mu gihe umuzimu we yazapfana agahiri n’agahinda ubuziraherezo, mu gihe agifite ububasha bwo guhindura ibintu, yakwinangira ngo arashaka gukomeza gutegeka Abanyarwanda bamurambiwe, bityo ibike byiza yaba yarakoreye igihugu bikaba byazajyana nawe, bigahinduka amateka.

Reka aha hakurikira, mbagezeho bike mubyo Aloys Simpunga arega itangazamakuru rya Leta y’u Rwanda n’uruhari rwaryo mubishobora kuzakurikira mu gihe itegekonshinga ryahindurwa hakoreshejwe ku ngufu n’igitugu bya FPR:

“Ibinyamakuru bya Leta byo ntabwo biha abashyigikiye ko Prezida Kagame atakwiyamamaza ijambo. None se nta na limwe abayobozi b’ibyo binyamakuru bibaza na limwe ko abo baha ijambo ngo bamamaze Ibitekerezo byabo bashobora kuba bibeshya kubyo Itegekonshinga rivuga. Ibyo binyamakuru se ntibiterwa impungenge na limwe n’uko mu gihe amateka yazagaragaza ko abo bimye ijambo alibo bali mu kuli, amateka yazabibishyuza?

Tuzi twese uruhari itangazamakuru ribogamye ryagize mu mahano yagwiriye u Rwanda muli génocide yakorewe Abatutsi muli 1994 (njye mvuga genocide yakorewe Abanyarwanda barimo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, kuko kuvuga ngo genocide yakorewe Abatutsi byonyine bivanaho icyaha cya genocide ku bishe Abahutu ndetse n’Abatwa babaziza nabo ubwoko bwabo muri kiriya gihe; keretse nihagira uzanyerekako ubumuntu by’amoko y’Abanyarwanda butandukanye, bamwe bakaba ari abantu kurusha abandi; sintinda ku mibare yishwe n’ikomeze kwicwa cyangwa kurenganywa; niyo umuntu umwe aba abujijwe uburenganzira bwe by’ubumuntu, ni isi iba ihahombeye). Ikigaragara ni uko niba ibyo binyamakuru bya Leta bidashobora gukoresha ibiganiro byaba urubuga rwagirwamo impaka z’abavuga rumwe n’abatavuga rumwe kuli iyo ngingo yo kwongera manda z’Umukuru w’Igihugu, bisobanuye ko ibyo bamamaza ngo abaturage barasaba ko Prezida Kagame yakwongererwa manda biturutse ku gitugu Leta yaba ishyize kuli abo baturage ndetse n’igitsure cyaba gishyizwe ku banyamakuru n’abaturage batekereza ibitandukanye.

Urugero: Mu biganiro navuga ko bitali ibiganirompaka binyura kuli radio Rwanda na tereviziyo y’u Rwanda nk’icyitwa “Sobanukirwa” cya Bwana Barore Cléophas nkibonye inshuro ebyili kivuga kuli iyo ngingo ya manda. Ubwa mbere yatumiye Depite Kristina Muhongayire, Ntalindwa Théodore (umunyamakuru) na Evode Uwizeyimana. Abo bose uko ali batatu ni abashyikikiye ko Prezida Kagame yongererwa manda. Ku kindi cyumweru mu kindi kiganiro atumira Madame Uwase, na Yunusu Mardadi bose bashyikiye ko Prezida Kagame yongererwa manda. Bishatse kuvuga se ko Bwana Barore yabuze n’umuntu n’umwe uvuga ibitandukanye n’iby’abo batumire be? None se abavuga ibitandukanye baba bahali, wenda ali nabo benshi, Bwana Barore ntiyumva ko yaba yarimye ijambo igice kinini cy’abanyarwanda ahubwo akamamaza ibitekererezo by’abanyarwanda nyamuke?

Ikibabaje kandi kurushaho ni uko yaba yarakoresheje imisoro y’abo yimye ijambo kugira ngo yamamaze ibyo bo batemera. Umushahara we ndetse n’ibinyamakuru akorera bikoresha imisoro ya rubanda. Ikinyamakuru cyigenga gishobora kubogama uko gishatse kuko kidakoresha umutungo w’abaturage, aliko ibinyamakuru bya Leta bigomba guha abaturage bose ijambo. Niko mu bihugu bigendera kuli demokarasi bikorwa.

Radiyo yigenga “Isango Star” mu kiganiro “Urubuga rw’itangazamakuru” yo yakoresheje ikiganirompaka kuli iyongezwa rya manda ya Prezida wa Republika, abanyamakuru batumira abantu bane. Babili bashyigikiye iyongerwa rya manda balimo Ministre Musa Faziri Harerimana na Ngendahimana Ladislas bombi bali Muli Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (!), abandi babili batabuva rumwe nabo kuli icyo gitekerezo alibo Robert Mugabe na Umuganwa Gonzague bombi b’abanyamakuru.

Ikiganiro nk’icyo nicyo umunyarwanda akuramo ukuri. Ndetse birushijeho kuba byiza bahaye abumvaga radiyo bakurikiye icyo kiganiro ubushobozi bwo kuvuga nabo icyo babitekerezaho. Mu mpera z’ikiganiro abo banyamakuru basomye ubutumwa (messages) bohererejwe n’abanyarwanda. Hejuru y’ibice 65 ku ijana by’abanyarwanda bohereje izo messages bifuzaga ko Prezida Kagame atakwongererwa manda. None se ibyo ntibigaragaza ko Bwana Barore Cléophas n’itangazamakuru rya Leta ryima ijambo abanyarwanda benshi bikamamaza ibitekerezo by’igice gito kandi hakoreshejwe imisoro ya bose?”

Ushobora gusoma inyandiko yose ya Aloys Simpunga ahangaha: Ikaze Iwacu

Ambrose Nzeyimana