Aho mu byo Alex Kimenyi yazize ntiharimo ibi?

Nyuma y’urupfu rwa Prof Alexandre Kimenyi zimwe mu nyandiko yanditse mu myaka ishize zikomeje kwibazwaho byinshi!
Urugero ni inyandiko iri hano hasi:

Amatora ya Perezida ateganijwe muri 2003 yari akwiye gusunikwa

Uyu mwaka utaha wa 2003, ni ho hazaba amatora ashyiraho Perezida mu Rwanda. Ibyo bimaze kumenyeshwa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Kuri jye ndabona ari vuba cyane. Ayo matora akaba yangombaga kwigizwa inyuma.
 

Igituma amatora agomba gusunikwa.
 
Amatora aramutse abaye umwaka utaha, hatorwa Perezida wa FPR ari we Perezida wa Republika Paul Kagame. Ibi kuri jye mbona atari ugutora, kubera ko uzatorwa azwi. Ibi rero ni ukurushya abantu. Uko mbibona bazabigenza, kongere ya FPR izaterana, isabe abayoboke bayo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu. Ntihazabura nka babiri cyangwa batatu babikora hari mo na Perezida Kagame. Perezida Kagame ni we uzatsinda. Iyi rero ni imikino dusanzwe tuzi. N’andi mashyaka ari muri Leta nka MDR, PL na PSD nayo azatora abazagomba gupiganwa na Perezida Kagame. Abo ayo mashyaka azatora nabo bazaba ari abumvikanye na Perezida Kagame nabyo by’umukino. Perezida Kagame azatsinda ayo matora nk’uko biteganijwe.
 
Kubera iki Perezida Kagame ashaka ko amatora aba vuba?
 
Amatora agomba kuba kugirango Perezida Kagame yereke isi ko u Rwanda rumaze kugera muri demokarasi kandi ko abanyarwanda basigaye bitorera abategetsi babo. Kubera ubukene bw’igihugu tukaba tugendera ku mfashanyo n’inguzanyo z’ibihugu bikize kandi byahoze biduhatse, Leta igomba kubyemeza ko izubahiriza ibyo ibyo bihugu biyitegetse kugirango ishobore kubona izo mfashanyo cyangwa izo nguzanyo. Bimwe mu byo izo leta zisaba ni ukwerekana ko ibihugu bifashwa bigendera kuri demokari kandi ko bishyiraho abategetsi bikoresheje inzira zo gutora. Ubundi ibyo bihugu bisaba leta zacu nko kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugendera kuri demokarasi, ntabwo ari bibi. Ariko amatora yose si demokarasi. Icy’ingenzi muri byo, ni uburyo ayo matora agenwa, n’abatorwa abo ari bo.
Hari n’ubwo usanga ayo matora ari ukurushya abaturage ku busa no gutagaguza amafaranga y’igihugu ategura ayo matora kandi yashoboraga gukoreshwa ikindi kintu cy’ingirakamaro. Nta kamaro ko kuvuna abantu ngo bajye gutora kandi bazi uzatorwa uwo ari we. Ndibuka igihe cy’ishyaka rimwe rukumbi muri Afrika, ba Mobutu, ba Amin, ba Bokassa, ba Habyarimana, abaturage bategekwa kujya gutora kandi hari umukandida umwe, kandi atowe adatowe, azakomeza kuba perezida. Ibi ni ukubyina abantu ku mubyimba. Ndibuka na none ko ubwo Perezida Habyarimana aherutse kwitoresha, muri perefegitura ya Gikongoro yatowe 100% kandi abaturage baho barivumbuye abenshi ntibajye gutora. Ibyiza rero ni uko bavuga igihe bazaviraho, ibyo gutoresha bakabireka kubera ko nta kintu gihinduka.
 
Kureka amashyaka ari hanze kuza gukorera mu gihugu.
 
Amatora ntacyo azaba amaze kandi ntazaba akemuye ibibazo biriho igihe andi mashyaka ari mu gihugu atotezwa, n’ari hanze atemerewe gukorera mu gihugu. Mbere ko amatora aba, abafungiwe politiki nka Perezida Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Jean Mbanda, uwahoze ari koloneli bwana Biseruka n’abandi bari bakwiye kurekurwa. Ishyaka Ubuyanja ryari rikwiye kwemerwa gukorera mu gihugu. Amashyaka yandi nayo ari mu gihugu yari akwiye kwemerwa gukora nk’uko ishyaka riri ku butegetsi rikora.
 
Amashyaka ari hanze nayo yari yakagombye kuyareka akaza agakorera mu gihugu, maze abanyarwanda bakamenya ibitekerezo byayo. Bakamenya aho atandukaniye na FPR mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa. Ibi byabafasha kumenya iryiza iryo ari ryo, bakaba ari ryo bayoboka cyangwa bahitamo igihe amatora azaba yabaye.
 
Gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
 
Kugirango hazabeho amatora nyakuri, abaturage bazashobore kwitorera uwo bihitiyemo kubera ubushobozi n’urukundo rw’igihugu, hari hakwiye gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho ikubiyemo amashyaka yose afite abayoboke benshi. Ibi byatuma abanyarwanda batangira kumenya abayobozi cyangwa abayoboke b’andi mashyaka , bakamenya koko niba ari inyangamugayo kandi bashoboye akazi bashinzwe cyangwa ako bazahabwa amatora amaze kuba. Mu by’ukuri nta guverinoma y’inzibacyuho yigeze iba kubera ko abayobozi b’andi mashyaka bagiye bakurwaho kandi FPR ikaba nyine ari yo yishyiriraho abo ishatse bitwa ko bari mu yandi mashyaka. Indi mpamvu ari ngombwa ko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ni ukugirango, amashyaka yose ashobora gusaranganya amafaranga Leta izaba yarageneye ibyerekeye iby’amatora. Bitagenze bityo guverinoma iriho yakoresha ububasha bwa Leta bwose, nka Radiyo, televiziyo, ibinyamateka, ibikoresho bya Leta n’abakozi ba Leta kwamamaza no gutora ishyaka riri ku butegetsi, andi mashyaka akanigwa.
 
Perezida Kagame niba atemeye ngo amashyaka akorere mu gihugu ku mugaragaro kandi ashyireho guverinoma y’inzibacyuho, amatora yayihorera kuko ari ugutera abaturage umwanya kuko bamutoye cyangwa batamutoye, AZATORWA.
Alexandre Kimenyi