AHO OPPOSITION NYARWANDA IGEZE MURI MATA 2013: IBIBAZO BYABAJIJWE AMASHYAKA MASHYA YASHINZWE MURI IBI BIHE HAMWE N'ANDI YITEGURWA GUSHINGWA:

UMUYOBORO WA OPPOSITION UGIZWE NA RNC,FDU YA NKIKO NA PDR IHUMURE BAMWE BAKABA BAKORANA NA SOCIRWA NA CLIIR YA MATATA MUKWIBUKA LE 06 ABANDI BAKABA BATEMERA LE 06 AVRIL AHUBWO BAKIBUKA LE 14 AVRIL

Hasanzweho opposition ikorera hanze irimo imiyoboro ibiri y’ifatizo. Hari umuyoboro wa opposition
Hari opposition  ikorera hanze irilmo umuyoboro wa RNC na FDU iyobowe na Nkiko. Iri shyirahamwe rihuriwemo n’abahoze muri MRND na FPR. Uyu murongo ninabo ubarizwamo ishyaka PDR Ihumure kuko PDR Ihumure abakuru bayo bababaye no muri ba membre fondateur ba RNC.
Kubireba na société civile, kugeza ubu uyu murongo bamwe bakorana na SOCIRWA  irimo collectif du 6 avril yibuka le 06 avril buri mwaka kandi  ikaba irangajwe imbere na Matata Joseph wa Cliir abandi muri uwo muyoboro wa politiki ntibemera le 06 avril kuko bo bibuka le 14/4 buri mwaka.
UMUYOBORO WA OPPOSITION UGIZWE N’ISHYAKA BANYARWANDA UKABA UKABA UKORANA N’AMASHYIRAHAMWE ARIMO TUBEHO TWESE MUKWIBUKA UKWEZI KOSE KWA KANE KANDI UKABA ARI UMUYOBORO WUBATSE KURI NOUVELLE GENERATION N’ABASHESHE AKANGUHE BIYEMEJE KUVUGA UKURI KWA GENOCIDE HUTU NA TUTSI
 Hari umuyoboro wa opposition ikorera hanze ugizwe n’ishyaka Banyarwanda n’amashyirahamwe arwanya abakoze génocide hutu na tutsi. Iri ni impuzamashyaka n’amashyirahamwe ashyira imbere nouvelle generation ifatanije n’abasheshe akanguhe mukuvuga ukuri kwambaye ubusa kubya genocide hutu na tutsi mumazina yabwo bwite kandi hagakoreshwa amagambo yabyo ntakuyaca iruhande. Iyi mpuzamashyaka n’amashyirahamwe yahisemo politiki yo hagati no guha uruhare abanyarwanda b’ingeri zose barimo n’abakunda iby’imana n’amasengesho.
Kubireba na société civile, uyu muyoboro wahisemo gukorana n’ibitekerezo bya Tubeho Twese n’andi mashyirahamwe afite umurongo uteye utyo.  Tubeho Twese yo ukwezi kose kwa kane kwa buri mwaka kwahariwe icyunamo ndetse bemera ko ari za activités zo kwibuka zishobora gukora kuyindi minsi.
UMUYOBORO WA POLITIKI YA CNCD UGIZWE NA ODR, UDFR, FDU YA NDAHAYO CNR INTWARI
Muminsi ishize havutse umuyoboro wa opposition ikorera hanze ugizwe CNR Intwari,  ODR Dufatanye, UDFR Ihamye na FDU ya Ndahayo Eugène bakaba barise impuzamashyaka yabo CNCD.
Umwihariko w’iyi mpuzamashyaka n’uko wiganjemo abaperezida b’amashyaka babarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, Ububirigi na Suisse y’igifaransa. Icyo kintu tukivuze gutyo kuko ikibazo cy’indimi z’igifaransa n’icyongereza byadindije igihe kirekire opposition nyarwanda hagahoraho intambara z’abanyamahanga bari inyuma ya opposition buri wese usanga akurura ajyana iwabo ndetse agashaka ko ishyirahamwe rye ariryo ryitwa opposition nyayo, iyo migirire ikabangamira andi mashyaka afitiye abanyarwanda n’isi akamaro cyane cyane amashyaka usanga abakuru bayo baherereye muturere tw’izindi ndimi  nka Nerlandais, Ikidade, indimi nyafurika  n’izindi zitagize aho zihuriye n’intambara y’igifaransa n’icyongereza.
Iki kibazo cy’intambara z’indimi z’aho abantu bahungiye, iyi mpuzamashyaka CNCD ikwiriye gutangaza uko icyumva igatanga umuti kandi abandi bakayifasha kubona umuti ukwiriye kuko opposition nyarwanda yose, muri rusange igizwe n’ibihugu byose by’aho abanyarwanda bahungiye kuburyo nta gihugu kigomba kurusha ibindi imbaraga muri opposition nyarwanda. Ntagihugu kigomba gushyira abantu bacyo imbere kurusha abandi kandi nta gihugu kigomba kwishyira imbere kurusha ibindi.  u Rwanda ntirukeneye intambara zindi ziyongera kubibazo bisanzwe. Buri gihugu cy’inshuti y’u Rwanda kigomba kugira amahirwe angana n’ayibindi bihugu  kandi ntamunyarwanda wo muri opposition ugomba kuzizwa ko adatuye cyangwa ko ategamiye kuri politiki y’igihugu runaka kuko nta munyarwanda n’umwe wigeze ahabwa amahirwe yoguhitamo igihugu ahungiramo.
UMUYOBORO WA OPPOSITION NYARWANDA IKORERA MU GIHUGU IMBERE HAMWE N’ANDI MASHYAKA MASHYA YATANGAJE KO AGIYEYO MURI IYI MINSI:
Hari amashyaka mashya akorera hanze amaze iminsi atangaje ko ahagaritse ibikorwa byayo akaba agiye gukorera mugihugu hamwe n’andi mashyaka asanzweyo mugihugu. Ayo mashyaka ni PDP imanzi na RDI Rwanda rwiza. Ikibazo kuri aya mashyaka n’uko avuga ko azagenda ariko bikaguma ari umushinga utajya mubikorwa.
Mwebwe rero mumaze gushinga amashyaka mashya muri iyi minsi hamwe n’abandi bitegura kuyashinga muhagaze he muri opposition nyarwanda ikorera hanze? Ese hari umurongo mwibonamo kurusha iyindi?   Ese mwatangije umurongo wanyu bwite ?
IMIHANDA ITATU Y’IBISUBIZO OPPOSITION NYARWANDA YIYEMEJE GUCAMO KUGIRANGO IHINDURE IBINTU MU RWANDA
None se ko mungamba opposition nyarwanda ishyize imbere nazo harimo imihanda y’ibisubizo inyuranye muhagaze he?
Hari umuhanda w’intambara y’amahoro ishyira imbere ibisubizo bishingiye kukurwanya iriya ingoma hakoreshejwe ubutabera, n’ibindi byose byo kwerekana ko iriya ngoma ari injenocidaire na dictature igomba kuvaho ikareka amashyaka agakora ibintu bigahinduka.
Hari umuhanda w’intambara y’amahoro wo gukangura abenegihugu bakikiza iriya ngoma nk’uko muri tuniziya byagenze.
Hari umuhanda w’intambara ishingiye kumbunda wihariwe n’abasanzwe muri uwo murongo ubarizwamo ba Ex far n’abandi.
Hari n’umuhanda w’abatekereza coup d’Etat
Hari umuhanda w’abatekereza ukwipfusha no kwihirika kwa Kagame n’ingoma ye. Uyu muhanda ariko ntashyaka tuzi na rimwe riwushyize imbere uretse abantu kugiti cyabo biganjemo abahisemo kwibagirwa igihugu no gushyira imbere ibindi bibazo bakibagirwa igihugu.
Ba Nyakubahwa muyoboye amashyaka mashya rero NIMUTUBERE IMFURA MAZE mudusobanurire kandi musobanurire abanyarwanda aho muhagaze kuri ibi bibazo kubijyanye n’imiyoboro isanzweho hamwe n’amashyirahamwe ya société civile bakorana.
NB: Kuri ibi bibazo, Ishyaka MRP Abasangizi risa naho ryabishubije kuko ryatangaje kumugaragaro ko umurongo urinogeye ari umuyoboro wa opposition usanzwemo ishyaka Banyarwanda. Andi mashyaka rero ahagaze he ? Buri wese yumve ko kuba opposiiton igenda ikemura ibibazo nk’ibi bituma biyivana mugihugu kandi bikayifasha kugira ibikorwa kuko buri muntu akorana n’undi azi aho umwe ahagaze kubibazo bikomereye igihugu.
Na none kandi buri wese w’umunyamuryango cyangwa umuyobozi wakumva aho ishyaka rye riherereye hadahuje n’amahitamo ye, byaba byiza ahinduye nta gisebo kirimo ndetse nta n’ikibi kirimo kuko icyangombwa ni ukuba aho buri muntu wese yakumva yakorera opposition kuburyo bukwiriye. Nihaba intsinzi buri shyaka ryose rizahabwa uruhare mukubaka igihugu kuburyo ntawe ugomba guterwa n’ubwoba n’aho aherereye muri ibi bihe cyangwa aho ashobora kujya kugirango arusheho kuba ingirakamaro. Icyangombwa si aho umuntu aherere, ahubwo icyangombwa ni icyo buri wese afasha opposition kugirango ihirike FPR
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 27/04/2013
RUTAYISIRE Boniface
President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa TUBEHO TWESE
Tel: 0032 488250305

7 COMMENTS

  1. bwana Rutayisire ibyo uvuze nta kintu nkuyemo kigaragara. ndabona ari amateshwa gusa cyangwa ibyo bita ngo” bla bla bla bla”. nta munyapolitiki ukurimo na gato. iryo shyaka ryawe rigizwe nawe wenyine kandi niba uri umugabo uzatangaze comite nyobozi uvuge n’amazina y’abayigize. Cyakoze hari umuntu wambiye ko uri umusazi kandi nanjye ntangiye kubyemera.reka politiki ya internet gusa kandi nibyo wandika ni nosense.

  2. Muvandimwe Paul, ndemeranywa nawe rwose, uy’umugabo
    Rutayisire agomba kuba atari mutaraga! Kuko ntacyo
    Mbona avuze.

  3. uyu mugabo sinzi niba ariseriye pe! Aravuga ngo imihanda itatu, yajya kuyirondora akavuga irenze cg se igeze kuli itanu!! Mwe ako kantu mwakabonye? Niba atararindagiye araturindagije pe! Aduteye icyotsi, bimwe bita icyuka gusa!

  4. Ishano riragwira ni inzoga y’igitoki kimwe!
    Ndabona abambanjirije bakubwiye sinzi rwose ko wabanje gutekereza cyangwa ngo nibure ufate umwanya usubiremo ibyo wanditse mbere yo kubitangaza!

    Ngo ahabuze ingenzi ingegera zirigenza! Ngaho ndabona urwa gasabo ntawe utazaruzengereza!

  5. Ariko internet igira neza kuko yerekana abantu nk’aba banditse hejuru. Namwe nimundebere aba bantu bikomye Rutayisire Boniface kuko yavuze ukuri kuriho ariko abo banditse kukaba kubabangamiye. Nimundebere ukuntu u Rwanda rwagowe, iyo umuntu abuze ibitekerezo ayoboka inzira y’umujinya n’ibitutsi biherekejwe n’ubwicanyi bwo mumagambo. Koko buri wese ubonye abuze uko ahunga ukuri azajya ayoboka inzira y’ubwicanyi nk’ubu bwo gutuka umuntu utagaragaza icyo unenga mubyavuzwe? Namwe nimundebere aba bantu banditse bose hejuru. Nta numwe wagize icyo abeshyuzamo, ahubwo baratukana. None se igihugu cyagira abanyapolitiki nk’aba banditse hejuru biyita andi mazina maze hakiyongeraho n’abaturage bateye gutyo ni gute igihugu cyabura gusenyuka. Njye iriya nyandiko ya Rutayisire Boniface yanyuze rwose ndetse ihuje n’ukuri kandi iravuga ibintu bikomeye cyane. Ahubwo tugomba kwibaza niba ababajijwe bose bazasubiza bakavuga aho bahagaze. Ariko na none iki kinyamakuru kizabike izi nyandiko za bariya bantu basubiza iyuriya Rutayisire Boniface maze abantu bose bajye bareba uko u Rwanda rwapfushije ruhagaze. Mwebwe Rachid, Murayi, shyaka, Rutikanga Paul n’abandi mwanditse aho hejuru, ibyo mwanditse mwishebeje cyane. ndi mwebwe nakwijugunya mukimoteri kuko abantu nkamwe ntamwanya bakwiriye mubantu b’ubu muri 2013. Muri inyamaswa z’injiji zitagira n’arguments zirwanya uwo mwanga. Mujye mwicecekera mwigaragaje. Rutayisire Boniface abihorere yikomereze imirimo ye. SIBOMANA

  6. Ariko aba bantu nabo baragaciye. Ubu koko Rutayisire Boniface hari icyo bamunenganyo kuri iyi nyandiko? Aho atavuze ukuri ni hehe? Ngaho nihagire uhakana agapande na kamwe k’iyi nyandiko turebe ko abona arguments? Nimwemere ko mumuziza ko yavuze ukuri kandi wenda mukaba mumwanga ariko ntacyo muzamutwara; Nawe nakomeze avuge ukuri mwebwe abihorere kuko mwigaragaje.
    Arikose muri bamwe mubanyapolitiki bavuzwe munyandiko ngo nisekere cyangwa muri abantu basanzwe. muramutse muri abanyapolitiki mwaba muri urukozasoni. Sinari nziko abantu b’amafuti nk’aba bakibaho mubanyarwanda. Ubu se mwafasha iki u Rwanda ?

  7. Burya koko uburo bwinshi ntibugira umusururu. Abavuze bose ndabona bavuze iubinyoma kuru uyu mugabo. Mwakwemeye ko yababwiye ukuri kwambaye ubusa cyangwa mukemera ko musanzwe mumurwaye ko aribyo mwagaragaje. Kuki mwatinye kuvuga kungingo yanditse niba arizo cyangwa ataribyo ahubwo mugahugira mubitutsi ? Ubwo se ntimwigaragaje ko mutagenzwa n’ukuri ?

Comments are closed.