Aho Susan Rice abaye umunyamabanga wa Leta Perezida Kagame yabigenza ate?

Amakuru aturuka muri Amerika aravuga ko Madame Hillary Clinton, umunyamabanga wa Leta y’Amerika ashobora kuva ku mwanya we igihe Perezida Obama azaba atangiye Manda ye ya kabiri. Mu kwezi kwa kane uyu mwaka Madame Hillary Clinton yari yatangaje ko azahita ava mu mirimo ya politiki ariko hari bamwe bavuga ko ashobora kuziyamamariza kuyobora Amerika mu matora azaba mu 2016.

Abakekwa kuba bashobora gusimbura Madame Hillary Clinton, harimo Madame Susan Rice uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye na Sénateur John Kerry, ukuriye akanama gashinzwe ububanyi n’amahanga muri Sénat y’Amerika.

Ku bijyanye n’akarere k’ibiyaga bigari n’u Rwanda by’umwihariko, ubutegetsi bwa Perezida Kagame bushobora kutoroherwa na gato n’igenda rya Madame Hillary Clinton. Kuko nk’uko bizwi Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika yakomeje gutera inkunga no gukingira ikibaba abanyagitugu nka Museveni wa Uganda na Nyakwigendera Meles Zenawi wa Etiyopiya. Ku Rwanda rwo Bill Clinton yivuruguse cyane mu kibazo cy’u Rwanda ku buryo kuri we bigoye kukivamo kubera amabi menshi yafashije gukorwa ndetse akayakingira ikibaba kuva ku ntambara ya FPR, amahano yo 1994 n’iyicwa ry’impunzi muri Congo mu myaka yakurikiyeho. Umugore we Hillary Clinton yasaga nk’aho akomeza gukingira ikibaba inshuti nako abafatanyacyaha b’umugabo we.

Hillary Clinton nagenda mu ntangiriro z’umwaka utaha bishobora kutazagwa amahoro Perezida Kagame na mugenzi we Museveni kuko Perezida Obama yakunze kuvuga kenshi ko Afrika yagombye kubaka ubutegetsi bushingiye ku nzego zikomeye aho kubaka ubutegetsi ushingiye ku bantu bakomeye.

N’ubwo Leta y’Amerika itarebaga neza u Rwanda, ariko bishobora kuba bigiye gukomera kurushaho, kuko duhereye kuri John Kerry afite amakuru ahagije ku kibazo cya Congo kuko yigeze gufatanya n’umukinnyi wa sinema, Ben Affleck mu kwamagana amabi akorerwa muri Congo kubera amabuye y’agaciro. John Kerry rero aramutse yinjiye muri iki kibazo ari ku ruhande rwa Congo adaciye Kampala kwa Museveni nk’uko Hillary Clinton yabigenje ntibyagwa amahoro Perezida Kagame n’ubundi ugeze ku buce mu rwego rwa diplomasi.

Mu gihe Susan Rice, ariwe uhawe uwo mwanya byaba bibi kurushaho kuri Leta ya Kagame. Kuko Susan Rice afitanye amasinde na Kagame.

Byose byatangiye ubwo Susan Rice yasuraga u Rwanda urwo ruzinduko rwagombaga kwibanda ku bukungu, ubuhinzi n’iterambere mu rwego rw’ubuzima. Mu ijambo yavugiye mu Ishuri rikuru rya KIST i Kigali yavuze ko n’ubwo hari ibintu bishimishije byagezweho muri ibyo byiciro, muri politiki y’u Rwanda ngo nta bwinyagambuliro. Kuri we ngo ugereranije n’ibyo byiciro bindi ngo kuri politiki imiryango irafunze. Madamu Rice yanavuze ko, u Rwanda ari incuti, ashobora kubwiza ukuri. Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rurushijeho kugira ubuzima bwiza, rurushijeho gukira no kugira abantu bize, ariko ko mu byerekeye politiki ruri inyuma y’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika. Ati: Haracyari Inzitizi. Abakozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abanyamakuru, n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akenshi batinya gukora ibiterane mu mahoro, no kuvurira ahagaragara. Bamwe baratotejwe. Bamwe batewe ubwoba n’ababahamagara ku matelephoni nijoro, batabazi. Abandi ntawe uzi irengero ryabo.

Perezida Kagame icyo gihe ntabwo yihanganiye ayo magambo aho yari mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda yahise avuga ko Susan Rice ashobora kuba ari umurwayi.

Ntabwo twashinja Madame Rice kugira inzika ariko iryo jambo rya Perezida Kagame, Susan Rice ashobora kuba akiryibuka. Ibi bihuye n’ibihe bimeze nk’akato u Rwanda rurimo Susan Rice ashobora kwereka Perezida Kagame ko atari umurwayi nk’uko abikeka akaba yatuma igihugu cye kirekura Kagame akikubita hasi akameneka nk’uko Kagame nawe yabyivugiye mu ijambo rye igihe yifatiraga ku gahanga Susan Rice.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Ariko kuki burigihe mwifuza inabi ntawarushije ubutegetsi bwaba Roma gukomera iyo usa mukangisha ibyayo nabyo bizasobanuka kagame mushakaho iki azatuyobora kandi asoze neza

Comments are closed.