Aho umuhanzi Kizito Mihigo ntiyazize urukundo rudashoboka?

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko mu ifungwa ry’umuhanzi w’icyamamare Kizito Mihigo hayemo akagambane katurutse ku bantu bakoranaga hafi ndetse n’urukundo rw’urwingingano!

Amakuru atugeraho aravuga ko uwanekaga hafi umuhanzi Kizito ari uwo bakoranaga muri Kizito Mihigo Fondation witwa Laurence Iragena, wari uwungirije mu bijyanye n’ubuyobozi muri Fondation ya Kizito. (administrative assistant)

Rero uyu Iragena yahaga amakuru ya Kizito uwitwa Karungi Allen. Uyu Karungi Allen ni umukobwa ukomeye muri Sonarwa. ari mu bayobozi bakomeye ba Sonarwa. yigeze gukundana na Kizito Mihigo muri 2012 umukobwa anashaka ko Kizito amurongora vuba vuba, ariko Kizito agira amakenga.

Iragena wari warashinzwe kuneka umuhanzi Kizito
Iragena wari warashinzwe kuneka umuhanzi Kizito

Mu gihe Kizito yagiraga amakenga. Uwo mukobwa yaryamanaga n’aba généraux bose b’i Kigali. Kizito abimenye yahise ava muri ubwo bucuti. Ariko umukobwa akomeza guhatiriza…biranga anarakarira Kizito cyane akajya yirirwa amutuka kuri telefone.

Mbere yo gufata Kizito rero abo ba généraux bagiye bamutuma kuneka Kizito ariko bikanga kuko ubucuti bwabo bwari bwararangiye. Nibwo rero uwo mukobwa ahisemo kujya anyura kuri assistant wa Kizito muri fondation ye witwa Laurence Iragena. Uwo Kizito yari yaramuhaye akazi akirangiza muri Université y’i Butare. Nyuma yo gufungwa kwa Kizito, Allen Karungi yahise aha Laurence Iragena akazi muri Sonarwa. Ubu barakorana.

Ubu twandika iyi nyandiko turacyakora iperereza ryimbitse kugira ngo tubone amakuru yisumbuyeho arimo amazina y’abo basirikare bakuru ndetse n’ibindi bimenyetso by’uyu mutego watezwe umuhanzi Kizito.

fondation Kizito
Bamwe mu bari bagize Fondation Kizito Mihigo
Kizito yanze uyu mukobwa ariko akomeza guhatiriza
Kizito yanze uyu mukobwa ariko akomeza guhatiriza
Allen Ntabwo yashimishijwe n'uko Kizito yanze ko bakomeza urukundo
Allen Ntabwo yashimishijwe n’uko Kizito yanze ko bakomeza urukundo
Ubucuti budasanzwe n'abasirikare bakuru buri mubyatumye Kizito ahagarika urukundo
Ubucuti budasanzwe n’abasirikare bakuru buri mubyatumye Kizito ahagarika urukundo
Allen 1
Allen ni umwe mu bayobozi bakomeye muri Sonarwa

J.L.K.

Loading...