Aimable Bayingana arashinjwa ubujura mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare

Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) riyobowe na Aimable Bayingana, benshi bakemanga imyitwarire ye rimwe na rimwe ihushanye n'imyitwarire ya gisiporutifu, aho avanga siporo na politiki nta rutangira akitwaza guherekeza amakipe y'u Rwanda mu mahanga ashishikajwe no kujya gushishikariza abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR mu mahanga kwishora mu bikorwa by'urugomo byibasira abanyarwanda bagenzi babo b'impunzi.