Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda

Aimable Karasira

Kuva mu ntangiriro z’impeshyi ya 2019, hari izina ryamamaye mu biganiro hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga n’imbere mu gihugu : Aimable KARASIRA, umwarimu mu ishami ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu musore w’umunyarwanda ubarirwa mu myaka 40 y’amavuko, akesha ubwamamare bwe imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube aho ibiganiro bye byarebwe n’abantu uruhuri mu mezi abarirwa ku ntoki gusa.

Mu gihugu cyashegeshwe n’ubwoba, ubushinyaguzi, ikinyoma, uburyarya, urwikekwe, ukwiyoberanya, guhakirizwa, kurimanganya, inda nini, ba nyamwigendaho, ba ntibindeba, ba mpemuke ndamuke, irondabwoko, umururumba w‘ibintu, ishyari, ubugome n’ubugwari, uwari wariyise « Professor Nigga » mu gihe cyahise yahagurukanye ibakwe mu kutaniganwa ijambo n’ubunyangamugayo agamije kwishyira mu mwanya w’abandi n’isesengura ridafite umupaka ry’umuryango nyarwanda.

Mu byumweru byinshi, Jambonews yashishikajwe no kumenya amateka y’uyu mwarimu wa Kaminuza usa n’abantu bavugwa muri Bibiliya, inashyira mu mvugo yumvwa n’abasomyi be, ubutumwa bw’uyu muhanuzi w’ibihe tugezemo.

Umuryango wishimiwe n’abaturanyi

Aimable Karasira Uzaramba yavutse mu w’1977 avukira i Mwendo, Segiteri Rwaniro, Komini Rusatira, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu cyabaye Akarere ka Huye. Ni imfura mu muryango w ‘abana bane, Ingabire Goretti yarushaga imyaka ibiri, Tuyisenge Emmanuel yarushaga imyaka ine na bucura bwabo, Uyisenga Aimé, wavutse mu mwaka w’1990, intambara itangiye.

Se umubyara, Karasira Claver, yari agronome muri Minisiteri y’Ubuhinzi, ashinzwe cyane cyane Inganda z’icyayi za Mulindi na Shagasha. « Muri iyo Minisiteri, yari azwiho ubunyangamugayo no kuba umunyamahoro. », ni ko Yozefu[1], bakoranaga muri Minisiteri yatubwiye, uwo Yozefu yahungiye mu Buholandi.

Nyina umubyara, Mukaruzamba Goretti, yari umwarimukazi mu mashuri abanza ya Ruhashya, mbere yo kujya gukora mu Isanduku yo Kuzigama y’u Rwanda. « Umuryango wabo wari ubayeho neza, ukunzwe n’abaturanyi, twabanaga neza njye n’umuryango wanjye. », ni ko Yozefu yakomeje atubwira.

1990 : Kugaruka kw’amoko kirimbuzi

Ku ya 1 Ukwakira 1990, Umutwe wa FPR INKOTANYI, wari ugizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye i Bugande, wateye u Rwanda uyobowe na Jenerali Rwigema Fred, impunzi y’umunyarwanda akaba n’umusirikari mukuru mu gisirikari cy’u Bugande.

Ikibazo cy’amoko cyahise cyubura mu Rwanda ku buryo mu minsi mike yakurikiyeho, abanyarwanda bagera kuri 10 000 bahise batabwa muri yombi, bakekwaho kuba « ibyitso », muri bo harimwo Abatutsi benshi.

Mu baturage, hatangiye urwikekwe buhoro buhoro ku buryo umuryango wa Karasira wari warimukiye ku Gitega, ugizwe na se na Nyina bombi b’Abatutsi, bahise bibasirwa. « N’ubwo uwo muryango ntaho wari uhuriye na FPR, umwuka mubi watangiye kuzamuka hagati yawo n’abaturanyi kugeza ubwo abawugize batangiye gushinjwa mu buryo bweruye gukorana n’abanzi. Umunsi umwe, abaturanyi bitwaje imihoro bateye urugo rwabo, rwari rwubatse ahantu hanini rwuzuyemo ibiti by’imbuto. Batemye ibiti byose bavuga ko banga ko ‘Inyenzi’ zazabyihishamo ». Uku niko Ernest[2], wiganaga na Aimable Karasira akaba ari nawe yakundaga kubitsa amabanga y’ubuzima bwe mu myaka ibiri ya nyuma y’amashuri yisumbuye Lycée ya Kigali-Rugunga, yadutangarije.

«Itotezwa ry’uyu muryango ryatumye uhahamuka bituma wimukira iNyamirambo, hafi ya stade, muri metero nkeya uvuye ku nzu ya Makuza Bernard, aho bumvaga bizeye umutekano», ni ko Ernest yakomeje atubwira.

1994 : Imperuka

Mata 1994: Iterabwoba

Ku itariki ya 4 Kanama 1993, nyuma y’imyaka 3 y’intambara yamenaga amaraso y’abaturage, intumwa za guverinoma yariho icyo gihe iyobowe na Perezida Habyarimana Juvénal n’izari zihagarariye FPR ziyobowe na Kanyarengwe Alexis, zasinye amasezerano y’Amahoro mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.

Ku ya 6 Mata 1994, mu gihe Abanyarwanda benshi bemeraga ko bari mu nzira y’amahoro, indege yari itwaye Perezida Habyarimana yararashwe mu gihe yiteguraga kugwa i Kigali, u Rwanda ruhita ako kanya rucura imiborogo.

Amasaha make nyuma y’ihanuka ry’indege, abasikare b’ingoma ya Habyarimana, Perezida wari umaze kwicwa, bisutse mu rugo rw’umuryango wa Karasira, barasa amasasu ku muryango uhinjira, bamena amadirishya, basakasaka bihuta hanyuma basubira aho baturutse. « Mu minsi yakurikiyeho, Aimable n’umuryango we babayeho nk’abatariho mu rugo rwabo, bamwe bihishe mu biti bya sipure byari byubatse urugo, abandi bihisha mu nzu, batinya ko abasirikari bagaruka bakabahitana», ni ko Ernest yakomeje atubwira.

Gicurasi 1994 : Igisasu cya FPR

N’ubwo hari ubwoba bwo kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, uyu muryango wabayeho wose kugeza kuri 21 gicurasi 1994. « Uwo munsi nibwo umuryango wa Karasira wagushije ishyano, ubwo igisasu cyo mu bwoko bwa Katiyusha cyaguye ku nzu yabo kirashwe na FPR . Emmanuel, wari ufite imyaka 13 icyo gihe yahise acika amaguru yombi, ashiramo umwuka nyuma y’amasaha make», ni ko Ernest yakomeje atubwira.

Icyo gihe umuryango wafashe umwanzuro wo gutatana kugira ngo wongere amahirwe yo kubaho kuri bamwe mu basigaye. Mu gihe Aimable yari asigaranye na se mu rugo iwabo, nyina, murumuna we na mushiki we berekeje i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, agace bakomokagamo.

« Ntibigeze bagera i Butare ahubwo bagumye i Gatagara nyuma yo kumenya ko abari batuye mu gace se yavukagamo bose bishwe n’Interahamwe », ni ko Ernest yadusobanuriye.

Nyuma y’igihe gito, Inkotanyi zafashe ako gace, abaturage bahurizwa hamwe i Bugesera, mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara imbere mu gihugu, umuryango wa Aimable werekeza i Rilima. « Hari inkambi nini cyane y’abakuwe mu byabo n’intambara, kuko nyina yavugaga neza igifaransa, yahawe akazi ko gufasha adahembwa mu Muryango w’Abaganga batagira Umupaka (MSF), kugira ngo asemurire abakuwe mu byabo n’intambara», ni ko Ernest yakomeje atubwira.

Kanama 1994 : «Umuryango wanjye washimuswe bitagira uruvugiro».

Muri Kanama 1994, nyuma gato y’uko FPR ifashe ubutegetsi, igice kimwe cy’umuryango wa Karasira cyongeye guhurira mu rugo rwabo i Nyamirambo igihe nyina na bucura bwabo, Aimé, bagarutse kureba se na Aimable. «Umukobwa wabo yari yasigaye i Rilima avurwa kolera. Kuko yababaraga cyane, nyina yanze kwirengera kumugendana urugendo rurerure, yibwira ko azabonera umutekano uhagije mu nkambi y’i Rilima, aho yitabwagaho n’abakozi b’Abaganga batagira umupaka (MSF) bari aho, mu gihe yaremba», niko Ernest avuga.

Umwuka w’ikiriyo waranze urugo rwabo: « Umuryango wose wo kwa se wa Aimable wari warishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwa nyina hari hasigaye ngerere, mu gihe Emmanuel we yari yarishwe n’igisasu cya FPR », ni ko Ernest yakomeje atubwira.

Uyu yarakomeje aratubwira: « Iminsi ibiri nyuma yo kongera kubonana k’umuryango, bigaragara ko umutekano wagarutse i Kigali, Nyina yasubiye i Rilima gushaka umukobwa we Goretti, atitaye ku makuru yacaracaraga yerekeye ubwicanyi bwakorwaga na FPR bukorerwa Abahutu bo muri ako gace. Yumvaga ko we nk’Umututsikazi yari guhonoka ubwo bwicanyi bwibasiraga imbaga y’Abahutu », bwakorwaga « mu kwaha kwa Jenoside yakorewe Abatutsi »[3]

Nyina ntiyagarutse. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 1994, Karasira Claver yiyemeje u kujyayo nawe ashingiye ku nama zidasiba yagirwaga n’uwitwa Gatari. « Aimable yakomeje kumumbwira. Aramushinja (Yamwishyizemo) cyane kuko adashidikanya ko azi neza abishe umuryango we. Sinzi irindi zina rye ariko Aimable yaramunshushanyirizaga nkumuntu « wacumbagiraga » » Ernest arabyibuka.

Abonye se atagarutse, Aimable Karasira, wari ukiri ingimbi icyo gihe, yafashe umwanzuro wo kujya muri ako gace gushaka umuryango we. «Ageze i Rilima, hafi cyane y’ibiro bikuru bya MSF, bamusabye gutegereza ko « Afande » ahagera, muri uko kumutegereza ni ko yamenye uko byagendekeye umuryango we. Uwakuwe mu bye n’intambara yamuhishuriye ko mushiki we na nyina bishwe na FPR, yakekaga nyina, nk’uwavugaga igifaransa, gutanga amakuru ku bwicanyi bwakorerwaga Abahutu ku cyicaro cya MSF. Se wahageze amushakisha na we yagiye atyo, Aimable asabwa kuhava vuba na bwangu niba yarashakaga kubaho ».[4]

« Murumuna wanjye yishwe n’igisasu, abandi bagiye mu buryo budasobanutse, nako mu buryo busobanutse ariko budashobora kuvugwa», ni ko uyu munsi Aimable Karasira abisobanura.[5]

Mu biganiro bye, azi neza uburemere bw’iyi ngingo n’ingaruka yabikuramo, Karasira agira icyo avuga gake cyane ku mahano yabaye mu Rwanda, asubiramo kenshi ngo « Iyo ni politiki, nta cyo nabivugaho» ahubwo akagaruka ku kuvuga ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga mu mahano yamutwariye umuryango. « Ibihugu by’amahanga byagize uruhare mu byatubayeho, Ubufaransa, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubufaransa kuko bwafashaga ubutegetsi bwariho icyo gihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko zashoboraga kubihagarika byose, na Uganda kuko nayo yabigizemo uruhare mu buryo bugaragara. Ni politiki mpuzamahanga, bari bakurikiranye inyungu zabo. Sinabanga 100% ariko bakoresheje abavandimwe bacu batugirira nabi. Nanga ba Clinton, iyo Hillary atsinda amatora muri Amerika mu 2016, nari gushavura.»

Icyunamo kidashoboka

Kuva muri 1994, kimwe n’abandi bahuye n’ingaruka z’amahano FPR yakoze, Aimable Karasira ahatirwa kutavuga ku ngingo iganisha ku cyo umuryango we wazize.

Ku mubabaro wo kubura umuryango we wose hiyongeraho uburemere bw’icyunamo kidashoboka no guceceka by’agahato ku buryo abe babuzemo.

Mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa mu kwiyubaka n’amashyirahamwe nyarwanda cyangwa mpuzamahanga menshi, ndetse n’imiryango ishamikiye kuri Leta, nk’Ikigega gifasha abarokotse jenoside batishoboye (FARG), kongeraho ko Abahutu bagizweho ingaruka n’ibyaha n’ibikorwa bya Jenoside bakorewe na FPR, n’ubwo bo birwariza bucece mu gahinda kabo, Aimable Karasira yisanga wenyine mu muryango mugari uvangura imfubyi hashingiwe ku moko cyangwa icyo bari cyo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika (VOA), ku wa 29 Nzeli 2019, Aimable Karasira agira ati « Sinari nzi uwo nahitamo. Tekereza kutagira umuntu n’umwe wagirira icyizere, kutagira umuntu n’umwe muganira, bose baguhunga kuko ntawe muhuje agahinda.

Mu ndirimbo yo muri 2015, « Ndeka Undorere »[6], Aimable Karasira avuga amateka y’uko « yabaye igicibwa mu murugo »[7], agasobanura mu mvugo ijimije uko yajugunywe n’Abatutsi ndetse n’Abahutu[8] : « Ibaze kwicwa uhagaze, ugapfira muri Nyagasani, ukabura kivugira, abo muhuje bavugirwa».

«Sinzi uko nasobanura uburyo nishwe n’agahinda gakabije»[9], yakomeje abivuga mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika (VOA).

Ernest avuga kuri ibi agira ati: « N’ubwo Aimable ari Umututsi warokotse Jenoside, kuko yayiburiyemo umuryango we wose wo kwa se muri jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyari yemewe n’amashyirahamwe y’abayirokotse, kuko abantu bari bazi ko umuryango we wishwe na FPR, mu gihe Abahutu barokokeye i Tingitingi no mu bundi bwicanyi bwakozwe na FPR mu majyaruguru y’u Rwanda batamwikozaga, bamufata nk’intasi ».

« Ni amateka yihariye yahuriranye no kutagira kirengera mu muryango nyarwanda byatumye Aimable afatwa n’agahinda gakabije. Aimé, murumuna we yataye umutwe kugeza ubu aba mu kigo ngororamuco cy’i Nyamagabe (gikora nk’icy’Iwawa) aho yemerewe gusurwa inshuro imwe mu kwezi gusa», ni ko Ernest yakomeje atubwira.

Mu muryango nyarwanda aho agahinda gakabije gafatwa nko guhumanywa, indwara y’abanyantege nke cyangwa « y’abazungu », Aimable yanze kugira ipfunwe ryo kugaragaza agahinda gakabije : «Tekereza kuba mu gihugu ntaho ufite ho kujya, mu gihe cyo kwibuka, kutagira aho kwibukira. Kubura abawe, so, nyoko, kuba utakigira umuryango w’iwabo wa so, iwabo wa nyoko nta n’uwo kubara inkuru, mu gihe ubana n’abagize uruhare mu byago byakugwiririye. Hanyuma ukambwira ko ngomba gutekereza neza nyuma y’ibyo ? Sinterwa ipfunwe no kugira agahinda gakabije.»

1994 – 2009 : Inzira y’umusaraba

Imyaka yo kuva 1994 kugeza 2009. yabaye inzira y’umusaraba yeruye kuri Aimable Karasira, « Itabi n’inzoga ni zo zari inshuti ze z’akadosohoka», Ernest arabyibuka.

N’ubwo yari imfubyi n’Umututsi, Karasira ntashobora kubona inkunga iyo ari yo yose ya Leta cyane cyane iya FARG, ataranashoboye kunamira abe mu buryo buzwi.

Nk’aho ako kababaro kadahagije, Aimable yahatiwe kunywera kuri iki gikombe kugeza ku ndiba, igihe igice kinini cy’isambu yabo bacyambuwe ku maherere : « Aimable yahoraga ambwira uwitwa Patrice Rwanyagatare, wafashijwe na polisi, cyane cyane umwofisiye witwa Munyaneza, wabahaye ingurane y’ubutaka», ni ko Ernest asobanura.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa igihe.com, muri Nyakanga 2019, Karasira asobanura ubuzima bwe bw’icyo gihe nk’ « inzira y’umusaraba» : «Simfite data, simfite mama, ariko ndamutse mpuye na bo uyu munsi, nababaza icyo bambyariye. Nari mfite umuryango, none umuryango wanjye hafi ya wose nawuvukijwe mu w’1994, nsigaranye murumuna wanjye umwe, na we ufata ibiyobyabwenge akambera umuzigo (…). Sinshaka kugira umwana kuko byaba ari ukumubyarira mu nyanja y’ibibazo.»

N’ubwo imyaka ihita indi igataha, uburibwe bwa Aimable ntibuganyuka, ahubwo bukura umusubizo. Kuva yagera muri kaminuza y’i Butare, Aimable asubiriramo buri wese, «Nzashirwa ari uko niyahuye». Yongeraho mu kindi kiganiro ko kuri we «kuza ku isi birutwa n’igihano, ibintu byinshi utiteguye birakugwirira».

Muri Nyakanga 2019, igihe umunyamakuru Umurungi Sabin, ukorera Isimbi TV, yamwibutsaga amagambo yavugiye muri Kaminuza anamubaza niba ari ko akibitekereza, igisubizo cyihuse cya Aimable cyabaye : «Mfite ibyiringiro ko umunsi hazajyaho itegeko ryemera kwiyahura (…) Iyo nza kuba mbyemerewe, nkagira n’ubutwari kuko nta wubwiha, nkanizera neza ko ntakwihusha, mba nariyahuye».

Muri icyo kiganiro yongeyeho ati « Sinigeze nizihiza isabukuru y’amavuko yanjye, umupfumu aramutse andaguriye itariki yanjye yo gupfa, niyo najya nizihiza buri mwaka».

2009 : Urumuri rwa Tuff Gang

Muri 2009, mu gihe ubuzima bwa Aimable Karasira bwasaga n’umuhanda wo mu kuzimu urimo umwijima utarangira, mu gihe imyaka n’imyaka yiyumvaga wenyine mu buribwe bwe, urumuri rwamurasiyeho ruganza umwijima ubwo yakubitanaga n’abagize itsinda riririmba injyana ya rapu ryitwa Tuff Gang.

« Amateka y’ubuzima bwanjye ni uruhererekane rw’ibibazo, ibibazo biremereye, ibibazo biremereye cyane, nibwiraga ko bitashoboka gusobanura uburyo ngendana ibyo bibazo muri njye, kugeza igihe numvise bavuga itsinda ry’urubyiruko ryitwa Tuff Gang (…), bivugiraga ibibazo byo mu muhanda, by’abari mu magereza, abantu barushye n’abaremerewe » Aimable akomeza abivuga muri cya kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika.

Nk’ ibihumbi by’urubyiruko rw’abanyarwanda bumva baratereranywe, Aimable Karasira yahise yibona mu magambo ya rya tsinda anaririmba mu njyana y’amagambo ya rya tsinda ryaririmbaga injyana ya rapu y’aho ngaho rikavugira urubyiruko rwabujijwe gukopfora

Mu ndirimbo yabo imenyerewe, yitwa « Amaganya » yarebwe n’abantu 340 000 kuri YouTube, iryo tsinda rivuga kwiheba k’urubyiruko rw’u Rwanda : « Twakuze twumva ko ibyiza biri imbere, ariko imyaka ikomeje guhita».

Itsinda rivuga kandi uburemere bw’amateka, « Mushobora gutekereza ko twahisemo ibi bihe bikomeye, ariko ni amateka yatugize abo turi bo», kimwe n’ukwiheba, ubukene n’inzara, « Nta mutima utuje, nta mitungo, mu nda nta kirimo». Mu nyikirizo, iri tsinda ryagiraga riti « Turi imbohe z’abo turi bo n’aho tuva, kuba tutavuga, si uko imitwe yacu irimo ubusa; mu buzima, ubundi umugabo arimenya, burya imitima yacu yuzuyemo amaganya. »[10]

2010 : Professor Nigga

Mu kumva indirimbo z’iryo tsinda, Aimable yumvise aruhutse anabona umurongo: « N’ubwo ntari nzi kuririmba naribwiye nti ‘ngiye gukora rapu’, kuko nta muntu wabashije kumva ibibazo byanjye nabonaga umuziki nk’uburyo bwo kwivura, ubuvuzi bwuzuye», yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika.

Ni uko izina ry’ubuhanzi rya Professor Nigga, ryahise riba icyamamare kuva ubwo, Aimable Karasira aba abonye uburyo bwo kwitura umutwaro wari umuremereye.

Mu ndirimbo ye ya mbere « Mureke kunyitiranya », yasohotse muri 2010, Karasira yaririmbye ati « Mureke kunyitiranya, kuko data mukeka ataridata» ;kugira ngo ace ibihuha byavuzwe ku muryango we kugira ngo bamusebye ubwo yatangiraga kwigisha muri kaminuza.

Bamwe bavugaga ko yaba ari umuhungu wa Karamira Froduald, uwahoze ari Umututsi aza kuba Umuhutu bikurikije uko byagendaga mu Rwanda[11]. Uyu yaje guhanishwa igihano cy’urupfu mu mwaka w’1997, abandi bavugaga ko yaba ari mwene Bucyana Martin, perezida w’ishyaka rya politiki CDR wishwe muri Gashyantare 1994 ahotowe n’igihiriri cy’abaturage bamushinja kuba mu ishyaka ry’abari baraye bishe, Gatabazi Félicien, umwe mu bayobozi batavugaga rumwe na Leta yariho icyo gihe.

«Bantwerereye ababyeyi kuko nari ntangiye kwigisha muri Kaminuza (…), bagamije kuntesha agaciro, sinshaka ko bankunda ndashaka ko bampa amahoro», Aimable Karasira yabibwiye ikinyamakuru Ukwezi muri Kanama 2019.

«Amahembe y’i Karagwe»

Mu 2014, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yitwa « Amahembe y’i Karagwe » avuga « ingaruka z’agahinda gakabije». Muri iyo ndirimbo yavuze bwa mbere ku batsembye umuryango we: «Amahembe y’i Karagwe yica abarenze igihango, amahembe y’i Karagwe yica abatunzwe akadomo, amahembe y’i Karagwe niyo yamariye umuryango, nta kundi nimwigendere,» yibaza impamvu yarokotse.[12]

kuri buri wese uzi umuryango nyarwanda, igihango kivugwa na Karasira gishyira indahiro ya FPR barahirira « kwicwa» bakaba bashobora no « kubambwa » niba hari ugize indoto zo kuyitatira[13].

Mu gihe na none mu mezi make mbere yo gusohora iyi ndirimbo, Paul Kagame yari yibukije ku nshuro ya kenshi icyo gihano bikurije ku iyicwa rw’uwahoze ari ukuboko kwe kw’iburyo[MC(1] , muri Afrurika y’Epfo, kuko yari yagerageje gutatira iyo ndahiro: « Buri wese uzagambanira umugambi wacu cyangwa akifuriza abaturage bacu ikibi azabizira»[14], Jenerali Kagame yari yabitangaje mu gitondo cy’amasengesho.

Mu gusobanura iyi ndirimbo « yatuye umuryango we wishwe» umuhanzi yaranditse ati «Ibigize iyi ndirimbo birasobanura uko ndi. Iyo munyita umusazi utakwihanganirwa, mumenye ko ari amahembe y’i Karagwe yangize atya.»

«Ndeka undorere»

Mu ndirimbo yo muri 2015 yiswe « Ndeka Undorere », Aimable Karasira agaruka ku kubura umuryango we, akanagaragaza ku buryo bweruye ababigizemo uruhare. « Abari abacu bitabye inama, bitaba Imana»[15], yifashishije amagambo azwi neza n’abagizweho ingaruka n’ibyo FPR yakoze.

Muri make, mu duce FPR yari yarafashe no mu nkambi z’impunzi z’Abahutu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), abasivile batumizwaga mu nama, abenshi ntibagaruke. Ibi byatumye hahimbwa umugani, mu bice binyuranye by’abaturage, «uwitabaga inama», « yitabaga Imana ».[16]

Kuko yatinyaga ko uzumva indirimbo yakumvirana, umuhanzi yanditse neza mu cyongereza nyuma y’amashusho y’indirimbo ko ari amateka ye bwite. Agira ati « This song was written based on the artist’s true story », bivuze ngo «Iyi ndirimbo yanditswe hashingiwe ku mateka nyakuri y’umuhanzi».

2019 : Ubuhanuzi

Mu 2019, nyuma y’umuziki, Aimable Karasira yabonye mu ijambo ubundi buryo bw’ubuvuzi. Ibiganiro bye byakunzwe vuba vuba ahita yifuzwa n’ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi. « Abantu bari bafite inyota y’ukuri », Karasira yabisobanuye ubwo bari bamubajije uko abona imvano yo kugera ku ntego ku biganiro bye byuzuyemo amasomo y’ubuzima n’ubuhanuzi.

Ntibibaho ko Karasira yanga gutanga ikiganiro, ku munsi umwe, ashobora kwemerera ibitangazamakuru bitandukanye kubiha ibiganiro. « Kumpereza mikoro ni nko gufungura robine, mvuga vuba vuba kuko mfite byinshi ku mutima, mfite byinshi nabitse imyaka myinshi nashakaga gutangaza.Abantu bashobora rimwe na rimwe gutungurwa cyangwa kubabazwa kuko navuze, ariko ni kimwe n’umuntu ushaka kuruka. Iyo ufite isesemi biragoye kwitangira, iyo urutse wumva uruhutse, nyamara ukuri iruhande ashobora kubibona nabi. Numva nduhutse iyo mvuze ikindi ku mutima», Karasira yabisobanuriye abamubazaga igituma avugisha ukuri.

Ababi cyane ni ba Ntibindeba

N’ubwo bwose ibyandikwa n’abamwumva bikunze kuba ibyubaka, benshi batunga agatoki ku kuba insanganyamatsiko yibandaho ziba zitubaka. Karasira arabisobanura : « Mu muco w’Abayapani, bagira ihame rya « yin » na « yang », risobanura ko ibintu byose ari magirirane. Hariho abagabo n’abakobwa, abera n’abirabura, urumuri n’umwijima, ariko mu muryango nyarwanda, ku birebana n’icyiza n’ikibi, nta buringanire bugihari, ikibi cyaganje icyiza.»

Imbere y’igihirahiro abaturage b’abanyarwanda babayemo, Karasira asa n’uwibanda ku bantu benshi bicecekeye, abenshi bigize ba Ntibindeba, ugereranyije n’abahigira kubica atajya atinyuka kuvuga mu mazina. « Hari abantu babi bakora ikibi, ariko ababi cyane, ni abantu binumira iyo babonye abakora ikibi, ntibababwire ko bakosa. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu benshi batishe, ariko barebereye, abenshi barabihaniwe. »

Agera n’aho ahangana no guceceka kw’abanyarwanda imbere y’icyago kibugarije : « Ndabavugira mukavuga ko nataye umutwe, birambabaza cyane kubavugira nkababona mukubye akabero, Nagombaga wenda guceceka, ahari nari gukomeza kubareka bakabakanda, ahari iyo bakomeza kubakanda, byari kuzarangira mumenye icyo navugaga.»

« APR nanjye turi babiri»

Azi neza ko, muri kimwe mu bitugu bikabije ubukana ku isi, guteshuka gatoya byamutwara ubuzima cg kwishyira akizana, Karasira abwira ushaka kumva wese ko « atazavuga politiki». Ariko mu kiganiro cyumviswe cyane umunyamakuru yiharaje kumubaza niba hari ikipe y’umupira w’amaguru afana, Karasira amutangariza muri aya magambo. «Nta kipe n’imwe mfana ariko hari iyo nanga, ni APR. iyo APR ikinnye igatsindwa numva nishimye. N’iyo APR yakina n’ikipe ya Shitani, nafana iya Shitani». Mbere yo kongeraho ikiganiro kigeze kure ko « Iyo APR itsinzwe igitego, numva ngize ibyishimo ntashobora gusobanura, sinzi aho biva. »[17]

Ikiganiro cyarakurikiwe cyane kuko abakirebye bahise barenga 200 000. N’ubwo nyir’ubwite atabyerura, bamwe babibonamo uburyo bwo kwihimura ku ikipe ya APR yitiranwa n’umuryango wamutsembeye abe .

Ubwamamare bwa Karasira bukora ku byiciro byose by’umuryango nyarwanda, abafana benshi b’ikipe ya APR bakurikira amasomo y’ubuzima atanga bagaragarije mu ruhame kutishimira iyi ngingo kwabo mu magana y’ibitekerezo yakurikiye ikiganiro.

Nyuma y’icyumweru mu kindi kiganiro, Karasira yasabwe kugira icyo abivugaho. Mu gihe hari hitezwe ko ari bwisubireho kugira ngo ashimishe bose, Karasira yatangaje mu buryo yihariye, « Tugomba kwemera ko tudashobora kubona ibintu kimwe, mfite abaturage bikundira kurya ibikomoka ku bimera, barwara mu ngingo iyo bariye inyama, mu gihe njye nikundira akanyama. Ibyo ntibigomba kuduteranya na busa. APR nanjye turi babiri, sinshobora kuba indyarya ngo mvuge ko mfana APR kandi atari byo.»

Yongeyeho, abwira abafana ba APR imbona nkubone : « Nimunezerwe mu gihe bavuze APR, mubyishimire ariko mumenye ko njye iyo bavuze APR, ndwara mu ngingo, ndahindurwa», akurizamo isomo ryo kwimakaza umuco w’ubworoherane mu muryango mugari rizwi mu guhinduramo abanzi abantu bafite imyumvire ya politiki itandukanye.

«Sinshaka umwana, ibi biganiro ni ikirari nzasiga ku isi»

Mu gihe Karasira arengeje imyaka mirongo ine, abazwa buri gihe impamvu adafite umugore cyangwa abana« Impamvu ntashaka urukundo, nta mugore nta bana ni bwo buzima mbona aha mu Rwanda, muri Afurika. Baratubeshya iyo batubwira ko ibyiza biri imbere, ariko njye ndi mwarimu ndeba aho tugana, ndeba ukuntu imisoro yiyongera, ndeba uburyo abaturage biyongera ariko ibibatunga bikagabanuka (…) Sinshaka umwana uzahora yibaza uko azamera mu hazaza he. »

Niba Aimable adahangayikishijwe no kugira abazamukomokaho, ni uko afite imyemerere ivuga ko umuntu atibukirwa ku bana be ahubwo ku bikorwa bye.

Ntasiba kuvuga k’ «umurage nzasiga mu Rwanda ni ibitekerezo byanjye. Mu myaka 50 cyangwa 75, bazamenya agaciro k’ibyo mvuga uyu munsi (…) Abanyarwanda ndabazi, bizafata igihe, ariko umunsi umwe ijambo rizatangwa bavuge akabari ku mutima.».

Intege nke z’umuryango

Ku rutonde rw’ibintu bihangayikisha Karasira hazaho ku ikubitiro gutakaza indangagaciro z’umuryango nyarwanda n’ukuntu urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga no kwirundumurira mu bintu by’imburamumaro. « Umuryango wacu uca ibintu hejuru, twigana ba Nyamwigendaho kandi twatakaje indangagaciro z’umuryango wacu. U Rwanda rushingiye ku buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo ariko aho kubona abakurikira kuri YouTube umuhinzi cyangwa umworozi wigaragaje, ibintu by’imburamumaro ni byo bikurura urubyiruko. Ku maradiyo ntibishoboka kumva ikiganiro ku buhinzi cyangwa ku bworozi, hiberaho umuziki n’umupira w’amaguru, mu gihe nta n’ikipe ikomeye dufite.»

Yatanze urugero ku kuzamuka gutangaje kw’indirimbo « Igisupusupu » na Shaddy Boo, wagereranya na Kim Kardashian wo mu Rwanda bagira imibare myinshi y’ababakurikira kuri Instagram.

Agira ati « Nagahisemo ko Imana itwika byose, nk’uko yabigenje i Sodoma na Gomora, nanjye wenda nkabigenderamo, byose bikagenda hagatangirirwa kuri zeru.»

Abafarizayi

Hatitawe ku byabaye i Sodoma na Gomora, Karasira ategereje guhindura umuryango nyarwanda no kuwuhindura hakazamurwa ukuri udashaka kumva. « Umuryango mugari umfata nk’umuntu usekeje, umuti w’amenyo, ariko ibyo ntacyo bintwaye, ni bwo buryo Yezu yafatwaga n’Abafarizayi, yababwiraga ko bameze nk’imva zitatse inyuma ariko imbere harimo ubusa. Iyo baza kubona uburyo bwo kubikora, bari kuba baranyishe kuko imiryango migari nk’uwacu ntibakunda abavuga ukuri», yabivuze mu biganiro byinshi yagiranye n’ igitangazamakuru Igihe.

Ijambo ukuri niyo nkingi ya mwamba ya Karasira, arivuga muri buri kimwe mu biganiro bye, cyane cyane iyo ahamagarira Abanyarwanda kuvuga ukuri no kureka kwitwara nk’« abafarizayi, indyarya» niba bashaka gusohoka mu bidafite umumaro umuryango mugari wivurugatamo.

Hamwe n’uburyarya, Karasira atamaza urukundo rw’ibintu ku muryango nyarwanda: « Mbabazwa no kuba ntaravukiye i Burayi. Hano iyo wigisha muri kaminuza, umuryango mugari ushaka ko ugira imodoka, ko wambara karuvati, ko uhora wambaye ikositimu, kuko mu muryango wacu, niyo waba ntacyo ufite kuri konti, umuryango uzishima uvuge ko uri intangarugero… Sinkeneye karuvati.»

Mu kw’igunga mu muryango nyarwanda, Karasira avuga ko, ashobora kuzisanisha mu myaka iza, «kugira ngo abashimishe». « Yezu yabambwe kuko yanze kwisanisha na bo, yavugaga ukuri kwe, yabwiraga abafarizayi ko bari indyarya, yababwizaga ukuri batashakaga kumva maze mu gihe cyo guhitamo uwagombaga kubabarirwa bahitamo Barabasi aho guhitamo Yezu. Ndimo kwiga kuba indyarya, kuko ntashaka kuzira urwo Yezu yazize».

Igisobanuro cy’umuvuno

Hejuru yo kwigisha, Karasira akundirwa umuvuno we, nk’urugero abajijwe kuri « Made in Rwanda » yahawe intebe inaratwa n’abayobozi bariho mu Rwanda, Karasira atunga agatoki kwivuguruza kwabo: « Niba uvuga Made In Rwanda, bishyire mu bikorwa. Ambara imyenda yakorewe mu Rwanda, umwana wawe yige mu Rwanda, wowe muyobozi ubivuga, ababyeyi bawe nibivuze mu bitaro byo mu Rwanda. Niba umuryango wawe wivuriza hamwe n’abaturage b’u Rwanda uzamenya ibibazo bafite, ariko niba ushyira hejuru Made in Rwanda, urarata kaminuza zacu mu gihe abana bawe biga muri Ecosse, Canada cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nshuti yanjye, nta kuri uvuga.»

Ibisazi birarutana

Niba umuvuno we no gutebya aribyo yishingikirijeho, uburyo bwo gusubira ku murongo ntibwibagiranye. Nk’urugero, igihe bamubazaga kuvuga ku bamwita « umusazi », yasobanuye ko ibisazi birutana -afatira urugero ku nkuru y’abayobozi b’abanyarwanda bigwizaho indonke bishingikirije ku baturage ku buryo uko imyaka ihita indi igataha, icyiciro kiyoboye mu Rwanda cyabaye abaherwe mu gihe abaturage barushaho gukena. « Buri muntu afite ingano y’ibisazi, turamutse dufashe abasazi bose tukabajyana i Ndera (nk’ahacumbikirwa abafite ibibazo byo mu mutwe), ntihasigara abantu benshi. Umuntu wiba ibigenewe abaturage akubakamo amazu agerekeranye ntamenya umubare wa za etaje, nyamara kandi azarangiriza mu mva nto ni we musazi uruta abandi, bazamujyana i Ndera se kandi ari we uhajyana abandi? »

Karasira Family, umuryango wa kabiri

Aimable Karasira yakozweho n’ubwuzu gufata ijambo kwe byabyukije mu Banyarwanda, cyane cyane abohereje ubutumwa bamufata nka mukuru wabo, umwana, inshuti, uwo babitsa ibanga cyangwa gusa uwabavugiraga ibyo bo batekerezagaho.

Ku wa 17 Nyakanga 2019, ubwo bwuzu bwatumye Karasira ashinga ihuriro mu buryo bw’ urubuga rwa WhatsApp ruhuza abakunzi be, urubuga rw’ibiganiro, aho buri wese afite ijambo, kandi akagira uburenganzira mu kunoza imibanire myiza, biri mu birugenga (mu bigenga urwo rubuga)..

Mu kiganiro cyatambutse nyuma gato yo gushinga urwo rubuga, Aimable Karasira asobanura ko « babonye muri njye impano yo kubohora imitima nanjye nababonyemo impano y’umuryango ntari ngifite. Nari nsigaye njyenyine ku isi, ariko uyu munsi mfite umuryango munini mu mpande enye z’isi. »

Muri icyo kiganiro asubiramo ko adakora politiki agasaba abarwanya Leta kudakoresha izina rye mu guhinyura ubutegetsi buriho. Asobanura neza ko umujyo yahisemo ari « ubuse », kandi ko mu mateka y’u Rwanda « abase » babayeho ibihe byose kandi bari bafite umumaro wo kunenga ibitagenda mu muryango mugari kugira ngo bikosoke. « Intego y’igikorwa cyanjye ni ukubwira umurwayi kujya kwivuza».

Igikorwa cya mbere cyaziyeho cya Karasira Family cyabaye icyo gutegura ikusanywa ry’inkunga yo gufasha ishingwa ry’umuyoboro wa Youtube wa Aimable Karasira. Karasira yari yagaragaje ubushake bwo gutangiza umuyoboro we wa Televiziyo kugira ngo asubize icyifuzo cy’abashakaga kumubona buri gihe no kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye kandi yashakaga ubwigenge no kwishyira ukizana byisumbuyeho.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa mu bigaragara hatangizwa umuyoboro witwa « Ukuri Mbona » aho Karasira anyuza ubuvugizi bw’abatagira kivurira, nk’abarimu cyangwa na none abangavu baterwa inda batarabasha kwifatira ibyemezo.

Muri kimwe mu biganiro bye yasuye Nyiraminani Verene, umugore ugendera mu kagare uba mu bwigunge. Amateka ye yakoze ku mitima y’ababa hanze y’igihugu bohereza amafaranga. Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019, Karasira yafashije Nyiraminani, utabasha gukora ingendo kubasha kubona amafaranga ye. Muri urwo rwego rwo kumusura Aimable yasobanuye ko : « Nyuma y’ibiganiro nakoze aho navugaga ibibazo nagize mu buzima bwanjye, abantu benshi baranyegereye bambwira ko bambereye umuryango, nagize ba marume na ba data wacu, nagize ba masenge na ba mama wacu, byari byiza mpita nibwira nti kuki ntakoresha ubu bwuzu bamfitiye ngo nanjye mfashe abasumbirijwe ? Ni muri urwo rwego twasuye Nyiraminani. Twamukoreye ubuvugizi kandi twamushyiriye inkunga ifatika. Mu kuri, byose byagenze neza. »

« Nishimiye umuryango wa Karasira wansuye kandi nabashije kubasobanurira ibibazo byanjye. Ntacyo nari mfite habe n’ibikoresho byo mu gikoni, ariko bamboneye abantu bo kumfasha. Ubuzima bwari bugoye ariko kuva ubu ndabona ko buri mu nzira zo guhinduka (…) Ubuzima bwari bushaririye cyane, nari njyenyine, nabagaho mu bwigunge ariko mbonye baje, niyumvisemo kugira umuryango unyitaho, byaranshimishije», na Nyiraminani, wabaye umugenerwabikorwa w’igikorwa cyiza cy’uwo munsi, yatanze ubuhamya.

Aimable Karasira wa wundi mu myaka myinshi, igihe yari abikeneye kurenza ubundi, nta muntu yabonye wo kumuvugira, uyu munsi ni umuvugizi w’abatagira ubavugira bo mu Rwanda, kugeza aho akoresha icyizere afitiwe agakusanya amafaranga yo gufasha ba ntaho nikora.

Iyi nyandiko yanditswe bwa mbere mu gifaransa na Ruhumuza Mbonyumutwa ku rubuga Jambonews

Yashyizwe mu Kinyarwanda na mwene Nyundo.

—————————————

  1. Izina ryarahinduwe mu rwego rwo kudashyira ku Karubanda umutangabuhamya.
  2. Izina ryarahinduwe mu rwego rwo kudashyira ku Karubanda umutangabuhamya.
  3. https://www.liberation.fr/evenement/1996/02/27/rwanda-executions-massives-de-hutus-dans-l-ombre-du-genocide-des-tutsis_161810
  4. Pour un aperçu plus complet des massacres commis dans cette région, voyez, « Violences du nouveau régime rwandais 1994-1995 » publié par Médecins sans frontières. https://www.msf.org/sites/msf.org/files/2019-05/MSF%20Speaking%20Out%20Violences%20du%20nouveau%20regime%20rwandais%201994-1995.pdf
  5. Interview avec La Voix de l’Amérique (VOA) en septembre 2019.
  6. Ndeka Undorere https://www.youtube.com/watch?v=oeSbOOpeViU
  7. “Nabaye igicibwa murugo”
  8. « Nabaye igicibwa murugo sinizeye abo hanze y‘inkiko, wamurimyi yanyimye imbuto, muhumuza anyima ikivuguto »
  9. Interview auprès de la VOA de septembre 2019, https://www.youtube.com/watch?v=K3-JXUaTF8c&t=1434s
  10. « Turi imbohe z’abo turi bo n’aho tuva kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa. Mu buzima ubundi umugabo arimenya, Burya imitima yacu yuzuyemo amaganya»
  11. https://trialinternational.org/fr/latest-post/froduald-karamira/
  12. « Amahembe y’i Karagwe, yica abarenze igihango, amahembe y’i Karagwe yica abatunzwe akadomo, amahembe y’i Karagwe niyo yamariye umuryango, ntakundi nimwigendere »
  13. « Nyuma yo kumva neza, gusobanukirwa no gusesengura, urahizwa na FPR arahira yiyemeza « gushyira ubuzima bwe mu kangaratete » avuga ati :
    1. Maze kumva neza, gusobanukirwa no gusesengura icyo ngiye kwiyemeza mu muryango n’abandi banyamuryango ;
    2. Nzabungabunga kandi nzaba umurinzi w’umuryango ndwanya abanzi ba FPR aho bazaba baro hose no mu buryo bwose ;
    3. Nzubaha nta mpaka amategeko yose ya FPR, ariho ubu n’azashyirwaho ;
    4. Nintatira iyi ndahiro, nzabambwe nk’undi mugome wese.»
  14. http://www.rfi.fr/afrique/20140113-assassinat-patrick-karegeya-kagame-trahison-consequences
  15. Abari abacu bitabye inama, bitaba imana »
  16. Kuri iyi ngingo reba ubuhamya bwa Marie Beatrice Umutesi, wanditse igitabo cyitwa « Fuir ou mourir au Zaire », mu nama yo kuwa 11 ukwakira 2019, i Buruseli yavugaga kuri Jenoside yakorewe Abahutu. https://www.youtube.com/watch?v=CVPbepuO7sY.
  17. https://www.youtube.com/watch?v=QmMX-2K4tk8