AKABANGO K’AMATEKA. Igice cya mbere : GAKONDO K’IWACU

Ngo « UTAZI IYO AVA NTAMENYA IYO AJYA ».

Dushimire Bwana Nsabimana Evariste, inzobere mu mateka n’umuco nyarwanda, ugiye kujya atugezaho buhoro buhoro ibiganiro ku mateka y’u Rwanda.
Ku bwa none, agiye kutuganirira kuri « GAKONDO K’IWACU », ahugure buri wese amenye « IWABO N’ABABO ».

Numara gukurikira iki kiganiro cya mbere « GAKONDO K’IWACU », urashobora gusubiza ibi bibazo :

  1. Irindi zina ry’Abakonde ni …………………………..
  2. Abenengwe ni abo mu kihe gihugu ?
  3. Nyamibande ni iki ?
  4. Ni iyihe nyamaswa bavuga ko isangiye ubwoko n’abasinga ?
  5. Kimezamiryango cya rurenge ni muntu ki ?
  6. Nyaruzi rwa Haramanga yari umwami wa ……………………………
  7. Ni irihe zina ry’ingoma y’ubwami bw’ababanda ?
  8. Mashira ya Nkuba ya Sabugabo ni muntu ki ?
  9. Mu Mironko hari umurwa w’ikihe gihugu ?
  10. BUSOZO iri mu kihe gihugu ?

Ikondera libre, 18/02/2018.