Akaga k'umunyarwandakazi kazashira ryari?

Umwaka wa 2012 twarawuherekeje none na 2013 tuwugeze habi dore ukwezi kwa mbere kuri hafi gushira. Ese tuzakomeza tubeho dukandamizwa twibombarika twizika umukanda ndetse hafi yo kunogoka mu gihe abayobozi bacu cyane cyane abemeye guhakwa kuri Kagame na Nyiramongi we barya bakavuyarara bakijuta ibisigaye bakabita mu kimpoteri?

Ese ubu koko tuzakomeza kubaho mu bwoba ukopfora ngo atajyanwa kwa ba Gacinya n’ahandi? Ese tuzakomeza dusongwe abafite agashahara bagatera imirwi ngaho mu mitekano, mitiweri, ikigega agaciro, umusanzu wa fpr n’ibindi?

Ubu se koko ni nde utabona ibimubera iruhande, ubu se ni nde uyobewe uburyo abagabo bajya mu tubari bibombarika ngo atibeshya akavuga akagerekwaho ingengabitekerezo?

Abadamu guherekeranya mu masoko guhahira za Ruyenzi, za Rugende, za Bicumbi no ku Ruhuha n’ahandi twarangiranaga kera hari ibya make tugaherekeranya ariko tuganira ibitenge byiza byitwaga mon mari est capable, za salo nziza, ahaba amavuta ya make, n’utundi twose twagendaga tuganira ubu byaracitse ngo ejo batakubonana na nyirakanaka kuko umugabo we ashinjwa ibi n’ibi?

Gufata abagore ku ngufu byari bizwi ku bigeze kuragira inka bigafatwa ko ari ugukina; nyuma twumvise ba Mbonabaryi alias CONCOMA, twumva aba burugumesitiri bamwe na bamwe barangirizaga ibibazo abadamu bamaze kumenya uko ibyo bakenyereraho bimeze, muri za 1990 ho haciyeho agahe aho umugore w’umututsikazi (mumbabarire ko mvuze ubwoko kandi bwaraciwe mu Rwanda ariko mu gihe ibi byabaga bwariho) yitangaga ku bayobozi ngo umuryango we utitwa uw’ibyitso by’inyenzi! Igihe cya jenoside hari abahutu ngo batari barigeze bumva uko umututsikazi aryoha abo barihaye baraniyongera barasoma baracurura, kandi ntibibabuze gutemagura uwo bamaze gusogongera da! Abatabazi bo bahungishije abo bari barabashije gusogongera bibafasha kurokoka, bamwe ndetse byaranabasenyeye kubera ko ibanga ry’urushako ryari ryaramaze kumeneka, abari abagore b’umutima bitwa ibishubaziko abandi bangishwa abo bari barambikanye impeta (muzabaze generali Gatsinzi Marcel).

Reka turebe nyuma y’intambara ibyakurikiyeho ngo byiswe gutanga intsinzi, byo koko hari abayitangaga ku bushake ariko hari na benshi bayitanze bigura ngo barebe ko imiryango yabo yaramuka cyangwa bamenyane n’afandi runaka kuko icyo gihe kumenyana n’afandi kanaka byari ishema ritagereranywa, abafite abagabo bafunze si ukubyara karahava kuko uretse kwigura habaga hanakenewe ingemu yo gushyira muri ka gakapu kiswe Nzamugwinyuma.

Iyo nkubiri abayirokotse n’abo Imana yari ikirinze, nyuma haje agahenge kabaye kugera mu 2000, maze Kagame azura umugara yadukana ibirego birimo ubuyanja, ingo zirinjirwa abantu bakigura abategarugori bitangira imiryango ngo imiryango n’abo bashakanye badashinjwa ubuyanja., DMI ziraturongora zirikura, ubwo Kagame yadukana uburinganire no kwinjiza abagore mu myanya ikomeye ya leta maze bahera ku bagore bari bafite abagabo bahunze bari babanje guhigwa bukware mu gihe izamarere zarutahaga. Abagore muzi bose b’abahutukazi bahawe imyanya kuva muri 2000 byabaye ngombwa ko bitanga atari uko bakunze imyanya ahubwo ari uko bayihatiwe, dore ko hari n’abari barashoboye kwisuganya muri twa ONG cyangwa mu bwarimu n’ahandi. Nababwira ko abo muzi bose bahawe imyanya muri ibyo bihe bose nta n’umwe utaratanze ku mboga za bwana.

Nyuma hajeho aferi zinyuranye nyuma y’ubuyanja haje ngo abitirirwaga ko bashyigikiye umwami abandi bashyigikiye Kayumba na ba Mushayidi, aho naho havuka ibitambo, ngaho mu matora buri gihe niko abafungwaga bafunguzwaga n’abagore, ibya Gacaca byo uwabivuga bwakwira bugacya,

Ubwo kandi abagabo nabo ntakoroherwa kuko nabo haje ho andi mayeri yo kubagabiza indaya n’abagore bagizwe ibikoresho, ubu mwumvise ko indaya zakoze ako kazi zirimo kwicwa uruhongohongo..

Ikigezweho ubu ni amashyaka ngo atavuga rumwe na FPR na Kagame. Ingabire abamushyigikiye n’abatamuzi bamufungirwa buri munsi, abakekwaho ko basura Ingabire, Mushayidi, Ntaganda n’abandi bafunzwe nabo bahigwa bukware, abafitanye isano na Kayumba Nyamwasa, abaziranye na Karegeya nabo ubu bujujwe mu magereza, abasirikare, abaporisi, inkeragutabara n’intore nibo bonyine bagenda mu mihanda ihuza imihana n’ibindi ntavuze ariko munyuzurize..

Tuzabaho gutya kugeza ryari? Imfashanyo se ko zigenda zigabanywa Sida mwakwije mu bantu, inzara n’ubukene mwabateye bazabikira gute? Muri make 2013 ikwiye kuba umwaka w’impinduramatwara umwaka wo kwanga no kwamagana Kagame n’intore ni mucyo dufate ingamba.

Chantal Mukamana

2 COMMENTS

  1. Uri mwiza Mama

    Koko uri mwiza si ukubeshya
    Sinkurata bimwe bisanzwe
    Abantu benshi bakabya cyane.
    Amezi cyenda mu nda yawe
    Untwite ugenda wigengesereye

    Udahuga wanga ko mpugana.
    Ngo igihe mvutse ntarareba
    Umfureba neza ndanezerwa
    Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
    Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.

    Imirimo yawe ndayigutesha
    Imiruho yanjye ndayigukwiza
    Amarira yanjye ndayagutura
    Ariko ukagira uti: »Kira kibondo! »
    Nzakurata uko bigukwiye

    Ibere ryawe ni indahinyuka
    Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
    Amaraso meza ahorana ubusire
    Umubiri mwiza utagira inenge
    Bwa bugingo buzira indwara

    Ngo ejo ntazabona nituye!
    Murezi utanga urugero rwiza
    Uri Nyampinga ukagira ubuntu
    Ntabwo urambirwa kuntamika
    Ntujya usiba no kunkorera

    Nyir’urugwiro nzagushima
    Mubyeyi impamo ntimpahamure.
    Ururimi rwawe rugaba ituze
    Urugero rwawe nzarutora
    N’umuco mwiza njye nkwigana

    Nzakurikiza isuku yawe
    Mawe nshima uri Mudasumbwa
    Sinakunganya undi mubyeyi.
    Ishuri ryawe riruta ayandi
    Ubwenge bwa mbere wantoje

    Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
    Kutiganda mfasha n’abandi
    Ibyo mbikesha umutima wawe
    Ntabwo wangomwe urwo rukundo
    Utagukunda Rugori rwera

    Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
    Mutima mwiza uzira umunabi
    Ineza yawe ivamo urukundo
    Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
    Abo wibyariye tukurate

    Data azaguhe urugukwiye
    Rumwe udukunda utizigamiye
    N’uwaguhanze aguhore hafi
    Azakurinde amakuba yose.
    Ni ibyo ndangirijeho none

    Ariko nzongera ngusubire
    Kuko uri mwiza mawe nkunda.

    Posted by BANGAMBIKI

  2. Urakoze CHantal! Ndumva uzi neza ikibazo cy’abanyarwanda…gusa ikibazo dufite n’uko amashyaka ya opposition nayo ameze nk’udutsiko kugeza ubu!! Nta cyizere na gito kigaragaza ko hari ikintu bashobora gukora gifatika! NIbyo kuba mu Rwanda muryi minsi bisaba kwigengesera bihagije!! Ndabyemera! Ndanabizi neza kuko mba mu Rwanda! Ariko iyo abantu bavuga ngo nimucyo tubyange baransetsa! Bose babivuga aruko bamaze kugera hanze y’igihugu! baransetsa! Ataruko mbaseka ko bari kuvugira hanze kuko nzi ko bubuye umutwe bari mu gihugu batarara kabiri! Ariko baransetsa iyo bavuga gutyo kandi bazi ukuri kw’ibintu biri mu gihugu! Wavugira hehe! Ahubwo reka mbabwire! Iyaba bashoboraga bagashiraho umutwe wa gisirikare, baze bagashishikariza abasore b’anayarwanda kuwujyamo…yego ndabizi ko kubona aho tunyura byagwamo benshi ariko nibura icyo gihe uwajya abona uko yinyagambura yajya abasanga!! Naho ubundi kuvuga ngo urahagurutsa agagtwe uri mu Rda ntabwo nbishoboka kandi nabo baba bavuga barabizi ko bidashoboka!

Comments are closed.