AKAGA SI UGUHURA NI IBIBAZO, AHUBWO AKAGA NI UKWIBESHYA INZIRA YO KUBIKEMURA

Jean Claude Mulindahabi

Ikibazo cy’ifungwa ry’abasirikare bakuru ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko RDF no muri FPR nyirizina batumvikana ku buryo igihugu kiyobowe muri iki gihe. Ubwoba n’urwikekwe ni byose. Kuvuga cyangwa gukekwaho kunenga imigendekere imwe n’imwe mu gihugu, bifatwa nko gutatira igihango kandi na Jenerali Majoro Paul Kagame Perezida wa FPR akaba na Perezida w’Urwanda avuga ko ngo utatiye igihango ngo agomba kwirengera ingaruka.

Hari impamvu ebyiri zishobora gutuma umuntu atihanganira igitekerezo gitandukanye n’icye, ntanemere kuba yakiganiraho cyangwa kukijyaho impaka na nyiracyo ahubwo agahitamo kumwigizayo iyo atamwikijije. Izo mpamvu ni izi:

-Iya mbere ni ukutiyizera (kuba mu mutima uzi neza ko ibyo bakugaya bigayitse koko ariko ukanangira, ugategeka ku murya, mu gifaransa ni “manque de légitimité),

-Iya kabiri ni kamere yo gukoresha igitugu. Nta munyagitugu wihanganira ko hagira unenga ibikorwa bye, n’iyo hari ibigayitse, utabaye “ndiyo bwana” ntibimugwa amahoro.

Ikindi ririya fungwa rigaragaza ni urwikekwe mu gisirikare no muri FPR ubwayo. Ibi bintu ntabwo bije ubu. Twagiye tubibona no mu myaka yashize. Aho ndetse n’abahoze muri FPR berekanye ko intego z’ishyaka ubwo ryashingwaga, ngo ntaho zihuriye n’ibikorwa ubu.

Kutabyumvikanaho mu cyama byaragaragaye hashize igihe gito bafashe ubutegetsi. Ababizize barazwi. Ariko bimaze gufata indi ntera kuko ikidodwe kiri muri benshi aho bamwe bibaza ngo “who’s the next”? Urwo rwikekwe ruva he? Aho ruva ni uko Ibukuru bafite ubwoba ko umubare w’abagaragaza muri FPR ko bifuza impinduka ugenda uzamuka. Erega muri FPR hari n’abasanga Pawulo Kagame adakwiye kuziyongeza indi manda. Gutinyuka kuvuguruza ibukuru ntibyoroshye bigira ingaruka (risques). Mu kubirwanya ni ho uzumva ko ngo buri wese ni maneko wundi. Ibi bituma hari abibonekeza bakajyana ibukuru n’amazimwe adafite epfo na ruguru, ugasanga hari ababirenganiyemo.

Urwikekwe ni narwo rutuma hari uzira gusa ko afitanye isano cyangwa ko ari inkoramutima y’uwo bumvise agaya ubutegetsi. Aha twibukiranye ko mu bafunzwe muri iyi minsi harimo abafitanye amasano. Ikindi umuntu atakwirengagiza, ni uko kugirana amasano n’abari muri RNC cyangwa abandi banenga ubutegetsi bikururira bamwe gukekwa cyangwa gushyirwa ku nkeke. Kuvugana na bo, n’aho byaba gusuhuzanya, bizarebwa nabi na Kigali.

Icyo abantu bafungiye mu by’ukuri ushobora gusanga atari byo bivuzwe mu rukiko. Urugero: ubu koko Kapiteni David Kabuye bamufunze kubera ka masotera (pistolet) kandi ababwira ko hashize imyaka 15 bazi neza ko akagendana agiye no mu nama zabo?! Bariya ba ofisiye bandi babiri (Jenerali Franck Rusagara na Koloneli Tom Byabagamba) ngo bararegwa ibihuha! Ukuri muri ibi byose ni uko kugaya no kugaragaragaza ko hari ibikwiye gukosorwa, ibukuru bahita babifata nko kubarwanya. Nyamara ugira amahirwe yabona umuvandimwe we amubwira ibitagenda bakigira hamwe kubikisora. Njye mbona muri iki gihe FPR yagira inyungu iteze amatwi abantu banenga ibitagenda, banayereka uko byakosorwa. Na ho kubitera umugongo cyangwa gukindura abayihanura ni ukwikora mu nda.

Mu nama ya FPR yabaye ku cyumweru bo ubwabo bashyize ku karubanda ko bifitemo ngo ikinyoma n’ubwirasi. Ni Jenerali Pawulo Kagame ubwe wavuze ko biri mu bayobozi. AKAGA SI UGUHURA NI IBIBAZO, AHUBWO AKAGA NI UKWIBESHYA INZIRA YO KUBIKEMURA.

FPR ifite ibibazo, ibyo ni ibisanzwe, nta mugabo udahura n’ibibazo, inzira yo kubikemura nibakomeza kuyibeshyaho, bizaviramo ishyaka gusenyuka. Simbibifuriza. Sindi umunyapolitiki, ngerageza nk’undi muturage usanzwe gusesengura ibyo abakora politiki bavuga, bakora. Ntibakwiye gukomeza kwibeshya ku mwanzi. L’ennemi ce n’est pas l’autre, c’est soi-même. Ni ukuvuga ngo burya umuntu akwiye kujya yisuzuma akareba niba atari we ubwe wikururira ibibazo aho kwibwira ko abiterwa n’abandi.

Mugire ibihe byiza

Jean Claude Mulindahabi

VEPELEX