“Akamasa kazamara inka kazivukamo” Hasigaye iminsi 90 Perezida Kagame agahinduka umwami uganje

Tureke uburangare

Mu gihe Kagame asigaje iminsi 90 ngo yambikwe ikamba nk’umwami uganje w’uRwanda kugeza mu mwaka 2034; hari benshi bakomeje kurangazwa no kurangara badakora ibyo bakagombye gukora ahubwo ibikorwa byabo bikarushaho guha umugisha iryo yimikwa rya Kagame

Kwitabira amatora yo muri Kanama 2017 arimo perezida Kagame ucyuye igihe, ni ukwemera ko guhindura itegekonshinga byari ngombwa.

Ni ukwemera ko Kagame ayobora u Rwanda kugeza igihe ashakiye ; kuko byaragaragaye ko n’amatora ashize yose yabaye mu buryo bw’igitugu kandi bufifitse. Ntabwo rero ari ubu bizahinduka kandi aribwo ashaka kuba umwami uganje.

Icyangongombwa cyari gikwiye ku muntu wese wubaha demokarasi nuburenganzira bwa kiremwamuntu ni ukutitabira aya matora igihe cyose Kagame azayajyamo kandi yari acyuye igihe.

Icyari gikwiye ni ukurwanya no guhamagarira abanyarwanda bose kutitabira ariya matora.

Ndashima ubutwari bwa Padili Thomas Nahimana utarahwemye kugaragaza ko hakenewe impinduka mu gihugu.

Ndashima ubutwari bwe n’ukuntu yagerageje kujya guhangana mu matora

Ariko kandi ndahamya ntashidikanya ko kwitabira amatora kwe Kagame ayarimo, kwari ukuyaha umugisha no kuyaha agaciro adakwiye.

Ndashima ubutwari bwa Diane Rwigara udahwema guharanira uburenganzira bwe akabikora nta bwoba kandi nta mususu nubwo ari mu menyo ya rubamba.

Ubwo Faustin Twagiramungu ajya mu matora muri 2003; twaganiriye avuyeyo, mushima ubunararibonye bwe muri politique, cyane cyane gukunda i gihugu kwe,ariko mugaragariza ko kwitabira amatora kwe nk’umuntu wabaye ministre w’intebe biha agaciro gakomeye ayo matora kandi twese tuzi ibizayavamo. Ariko ku rundi ruhande mugaragariza ko byatumye tumenya uyoboye uRwanda icyo ahatse.

Mu mateka y’u Rwanda abagore bamaze gushaka kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika bamaze kuba batatu.

Victoire ingabire yagonze rwa rukuta twita itekinika.
Alvera Mukabaranga yahaye Kagame amajwi aragororerwa.

None ndagira ngo mbwire Diane Rwigara ko guhangana na Kagame mu matora ari ukuyaha agaciro adakwiye kuko afifitse kandi anyuranye na demokarasi.

Nk’abanyarwanda bashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, nshyigikiye Diane Rwigara, Thomas Ndahimana, Jean Mbanda, Frank Habineza……..n’abandi bose bazabyifuza.

Ariko gushyigikira Abashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida ntibiturangaze ngo twibagirwe kwamagana ko Kagame yahinduye Itegekonshinga mu rwego rwo kwiyimika nk’umwami uganje.

Muze twese dukomeze turwanye mandat ya gatatu ya Kagame

Gallican Gasana

2 COMMENTS

  1. Diane kumeza urwanire kurenganira abakandamijwe nareta yatubeshye kwije kuduhoza amarira ya Genocide yatangije ahubwo aratumaze,None mwana wumukristu nziko utababazwa nayo maphoto bahimbye ese babonayuko amaphoto ya Jannete yambayubusa bakimara kumenya koyasambanye hanze akanabyara abanyarwanda kobamwihoreye ntibasakuze kobadasha umugore nkuwo kubahagarira,rero ntucikintege naho waba waraniphotoje gutyo ntamugabo wakurongoye cyangwa abana bawe uteje isoni rero ababyeyoi tugufatiye iryuburyo

    iMANA ikurinyuma

  2. Ni Mose wa Afrika.
    Azava kubutegetsi aruko Afrika ibohotse.
    ntacyo mwabikoraho mwebwe nizo gemu (games) zanyu zuzuye ubuswa .

Comments are closed.