“Akamasa kazamara inka kazivukamo” Inkera y’inkomamashyi mu ngoro ya Muvoma(FPR) nshya!

Abakurikiye ikiswe ‘’Extraordinary Congress for RPF inkotanyi” yabereye I Kigali taliki ya 17 Kanama, mu ngoro nshya ya FPR batangajwe n’ikomamashyi no guhakirizwa byaranze abari bahateraniye.
Forum des partis politiques au Rwanda/ Ubwato bwa Muvoma
Ubwinshi bw’amashyaka ari mu Rwanda uyu munsi ugereranije na mbere ya 94, aho abanyarwanda bose bajyaga cyangwa bavukaga bisanga muri Muvoma(MRND); ntaho bitaniye biragwa miswi, cyane cyane iyo ubonye imyitwarire y’abagabo n’abagore baba bateraniye aho perezida Kagame ari.
Nkuko twabisangaga muri Muvoma, n’ubu muri FPR n’udushyaka twayo, usangamo guhakwa gukoma amashyi no gutinya umukuru w’igihugu nkaho Atari umuntu nkabo.
Ababishidikanya murebe iyo video kugera ku musozo birabatera kwibaza muti uwaturoze ntiyakarabye aka wa mugani w’abanyarwanda.
Murabona aho abagabo/abategarugori bitwa ko bayobora amashyaka, bihangagaza bakemeza ko muri bo nta numwe ushoboye ko nabo bishakira umukandida Paul Kagame.
Hari uwavuze ngo “URwanda ntabwo rwabyaye I kinege” Nanjye nti ntyo.
Murabona aho abagabo bunamira undi mugabo nko mu kiliziya nkaho ari Imana.
Kagame nawe utarakundaga abamuririmba; murabona aho yishimira animation imukorerwa, murunva za Kagame Oyee n’ibindi byinshi bitagize aho bitaniye nibyo basimbuye.
Yego Mwidishyi
Murabona aho Kagame yihandagaza akongera akabeshya abo bagabo n’abagore ko ibyo bamusaba byo kubayobora indi myaka… we n’ubundi atabishaka ko kandi atigeze abishaka.
Ngaho ngo abahaye imyaka yo kwishakamo umugabo umuyingayinga mu kuyobora igihugu.
Maze abagabo barimo aba professeurs, aba Docteurs, aba generaux bati YEGO MWIDISHYI.
Yego nibyo ubuyobozi buriho burica, yego aho gupfa none wapfa ejo; ariko kandi birababaje kubona abantu bapfuye bahagaze batakigira n’umwuka wo kuvuga OYA.
Ntawabura kwibaza ati mu migabo n’imigambi, n’amahame FPR yagenderagaho hasigayemo iki?
Ikigaragara ni uko uRwanda uyu munsi ruyobowe n’umugabo w’umunyagitugu, udashobora kwihanganira ko hari undi wavugwa ko ashoboye, utera ubwoba abategekana nawe bose; akaba ari nayo ntandaro y’itekinika ryakozwe mu guhindura itegekonshinga no kumudodera umwambaro umukwiye wo kumuherekeza kugeza ashaje(2034)
Ubutegetsi buyoboye u Rwanda uyu munsi buhonyora uburenganzira bwa kiremwamuntu kandi ntibwitaye kuri demokarasi.
Hakenewe izindi nzira mu guhindura ubwo butegetsi.
Mana tabara Ingwate z’abanyarwanda.