“AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO” RUJUGIRO vs KAGAME

Tribert Rugijuro Ayabatwa

Umunyemari Tribert Rujugiro, ni umunyarwanda ukora ubucuruzi mu rwego mpuza mahanga, akaba akorera hanze y’u Rwanda kuva 1959;

Ibikorwa yakoze mu bihugu yabayemo byamugize umuherwe ariko kandi bigirira n’akamaro abene gihugu b’ibyo bihugu yabayemo anakoreramo.

Dore ko akorera mu bihugu bisaga 20; Muri ibyo bihugu twavuga: Burundi, Angola, Africa y’Epfo, Dubai, Uganda…..

Ikibazo twakwibaza hano ni iki; ni kuki adakorera mu Rwanda ngo n’abenegihugu baho avuka bibagirire akamaro kandi nawe yishimire ko yakoreye mu gihugu cye?

Rujugiro ni umwe mu banyemali bakomeye bafashije ku rugamba rw’Inkotanyi, bityo Kagame abasha gufata ubutegetsi ariko ntibyamubujije kumwitura kumusubiza ishyanga.

Rujugiro yatashye mu Rwanda nyuma gato ya genocide(1994) arahakorera kandi ateza imbere abenegihugu. Ndibuka ko ariwe munyarwanda wa mbere watangiriye i Gikondo igikorwa cyo kwubaka amacumbi yishyurwa buri kwezi, kugira ngo afashe abanyarwanda gutura heza kandi neza.

Akamasa kazamara inka kazivukamo; Rujugiro yaje kujujubywa n’ubutegetsi buri I Kigali, burangajwe imbere na perezida Paul Kagame ubwe, bituma yongera gusubira mu buhungiro.

Tribert Rujugiro yarameneshejwe, yambuwe imitungo ye, yambuwe inzandiko z’inzira(passepot) we n’abamukomokaho bose, bagira ngo banamubuze gukorera aho yari yahungiye.

Impanvu nakoresheje uyu mugani w’Akamasa kazamara inka kakazivukamo, ni uko Rujugiro ubu arakorera hanze, ashora imari ye hanze, abene gihugu baho akorera bigatuma babona akazi bagatunga n’imiryango yabo.

Uyu munsi nandika Rujugiro afite gahunda yo gushora amafaranga menshi mu gihugu cy’abaturanyi b’abagande bizatanga akazi ku benegihugu b’abagande basaga ibihumbi cumi na bitanu(15000).

Mu Rwanda uyu munsi hari ubucyene buvanze n’ubushomeri; utwo tuzi ibihumbi 15 abanyarwanda bari badukeneye kurenza abagande, ariko akamasa ntikadukundiye kubera kwikanyiza, kwifuza, guhuguza, kwigira kamara, gutegekana igitugu, tutibagiwe no kwica.

Bitabaye Akamasa kazamara inka kakazivukamo; abanyarwanda nka Tribert Rujugiro, Miko Rwayitare (witabye imana) bakagombye kuba bakorera cyangwa barakoreye ibikorwa byinshi mu Rwanda bigatuma abene gihugu babona akazi, bagatunga imiryango yabo, dore ko babicyeneye cyane cyane muri iki gihe inzara ya NZARAMBA ica ibintu, bityo bikanatuma igihugu gitera imbere kurushaho.

Imana itabare u Rwanda n’abanyarwanda

Gallican Gasana