Nibyo koko ngo umugani ugana akariho. Abari bagishidikanya kuri uyu mugani w’akamasa kazamara inka kazivukamo, murarushaho kuwusobanukirwa. Reka ntangire mbunvisha amagambo Speciose Mukabayojo mushiki wa Kigeli yavuze asubiza ikibazo cyari kimubajijwe nyuma yo gutanga kw’umwami Kigeli V Ndahindurwa taliki ya 16 Ukwakira 2016.

Ikibazo yabajijwe :
“mama umwami iyo yatangiraga mu mahanga byagendaga gute cyera mu mateka y’uRwanda?”

Mukabayojo:

“Bavugaga ngo, umwami iyo aguye ishyanga ngo aba abaye umutabazi ntagaruka mu Rwanda, iyo agarutse mu Rwanda ngo uRwanda rugenda rugira ibintu by’ibyago. Kandi nabiboneye kuri papa Musinga yaguye muri Congo Rudahigwa ashaka kumuzana kubera ko Atari azi imihango ya cyera, abasaza baramubuza. Bati mureke ubwo yari umutabazi. Agumayo. Yapfuye cyera cyane hashize imyaka irenga mirongo ingahe. Kandi na Rudahigwa igihe yagwaga i Burundi nabyo baravuze bati iyo batamugarura, bati buriya kugarura umwami yatangiye hanze ni bibi. Rero nkomeye agatima ukuntu u Rwanda rwagiye rugira amahano ya jenoside y’ibiki! Ndavuga nti wenda nibyo bizira. Ndavuga nti wenda byaba byiza kumurecyera hariya, cyangwa byashoboka se bakarindira bakareba niba nawe hari ikintu yaba yarasize avuze ku buzima bwe. Nabyo babirindire. Nta kindi nibyo nababwiye.”

Ntawabura kwibaza uko Mukabayojo byaje kumugendekera nyuma, usibye ahandi higeze kwunvikana yivugira ko ashyigikiye ko umwami atabarizwa mu Rwanda kugira ngo yigirire amahoro. Aha naho ntawabura kwibaza ayo mahoro uwayamubuzaga.

Ku bwanjye mu myunvire yanjye, ntitaye ku muco nyarwanda, imiziririzo cyangwa amateka yagiye aranga igihugu cyacu; byakabaye mahire abayoboye igihugu cyacu bose bashyinguwe mu Rwanda kandi mu cyubahiro. Nkaba nifuza kandi nizera ko leta y’uRwanda mu gushaka gutabariza umwami Kigeli mu Rwanda nta nyungu zibiri inyuma. Ariko iyo ugiye mw’isesengura ry’impanvu yabyo; usanga Atari ko biri ahubwo hari byinshi byihishe inyuma twakagombye gusobanukirwa kuko ni amateka azatubazwa kandi akarazakomeza kuturanga twe n’abazadukomokaho.

Aha ntawabura kwibaza tuti niba se koko leta aribyo ishaka; Dominiko Mbonyumutwa yatabururiwe(gutaburura) iki ko yari yarashyinguwe mu cyubahiro na leta yayibanjirije? Niba se yarataburuwe kuko aho yari ashyinguwe hatanogeye; ko tutamenye ahandi yaba yarashyinguwe nk’uwabaye umukuru w’igihugu?

Dushakire ahandi rero kuko kugarura umugogo w’umwami Kigeli mu Rwanda harimo izindi nyungu zitagize aho zihuriye na mba no guha icyubahiro uwahoze ari umukuru w’igihugu. Iyo biza kuba ibyo Habyalimana na Musinga haba harakozwe ibishoboka byose ngo umurambo/umugogo byabo bigarurwe mu Rwanda.

Kigeli V Ndahindurwa iyo atabarizwa mu mahanga

Ubundi iyo Mukabayojo ataza kubuzwa amahoro, hagakurikiza impanuro n’ibyo azi kandi yumvise ku miziririzo n’imico y’ibijyanye n’ubwami; iyo hataza kuba izindi nyungu zihishe inyuma nta kabuza umwami aba yaratabarijwe muri Amerika.

Gutabarizwa kwa Kigeli muri Amerika bisobanuye iki kuri leta y’i Kigali? Iyo Umwami Kigeli aza gutabarizwa muri Amerika; hakurikijwe uko imihango ya cyami ibiteganya, hagombaga kuboneka umuzungura agatangazwa bakimara kumutabariza kuko umwami ntapfa aratanga (gutanga ingoma) Icyo kikaba aricyo kintu cy’ingenzi cyatumye leta ya Kigali ihaguruka igashishikara igatera ubwoba ikabuza amahoro Mukabayojo; ngo hato Kigeli atabona umuzungura mu mahanga.

Gutabarizwa mu Rwanda kwa Kigeli V Ndahindurwa

Mu magambo macye kandi yumvikana; umunsi wo gushyingura umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda, uzaba ari umunsi wo kurangiza no gusezerera burundu ingoma ya cyami mu Rwanda kuko nta mwami wimikwa muri repubulika.

Ngiyo impanvu nyamukuru yahagurukije delegation iyobowe na Pasteur Mpyisi na Mgr Mbonyintege. Ngiyo impamvu nyamukuru yatumye leta ya Kigali yirara mu bahindiro ikababuza amahoro ngo baharanire ko Umwami atabarizwa mu Rwanda babishaka batabishaka. Ngiyo impanvu nyamukuru yatumye Mukabayojo abuzwa amahoro bigatuma yemera ko musaza we ajya gutabarizwa i Rwanda kandi azi neza ko bizira!

Akamasa kazamara inka kazivukamo koko! Mukabayojo nawe abaye akamasa, niwe urangije ingoma ya cyami mu Rwanda kandi ari umwe muri bo.

Imana itabare u Rwanda n’abanyarwanda.

Gallican Gasana

7 COMMENTS

  1. Mukabayojo siwe uhambye ingoma ya Cyami, kuko hashize imyaka irenga 50 isezerewe burundu nintwari zaharaniye Republika kugeza ziyishinzwe bityo ubwami bukagenda nkifuni iheze. Ntabibeshye kurusha abandi nkabari bishingikirije Inkotanyi za FPR mukugarura iyo ngoma bityo bakigaranzura Republika…. Ibindi byose ni amagambo no kurondogora kwaba nostalgiques bacyizingira kubyarangikje kuba impitagihe, nkuko hashize imyaka 30 umuhanzi wimena BIKINDI SIMON abidusobanuriye muraka kadiho gafite injyana ya rukuruzi.

    https://www.youtube.com/watch?v=ZR0ZsEFypoo

  2. Mwarayisezereye !! hanyuma byatanze iki ? Iyo izo ntwari zitaza kurangwa no kwihimura zigatangira réconciliation hakiri kare ubu nta bibazo u Rwanda ruba rufite.Ubu se hano mu Burayi ko hari abami ubona ikibazo ari ikihe,mubarusha Démocratie .

  3. Burya rero kera muli Afrika habagaho oppression nyinshi mugihe cyabami, njye nagize amahirwe yo kuba henshi muli Afrika, nta nahamwe abami bayandi moko yo mumahanga yaratandukaniye bo mu Rwanda ku byerekeranye no gukandamiza.nandi mabi menshi, aliko icyiza nuko ubwami bwurwanda bwari bufite administration, hiérarchie, kuva hejuru, abatware nabandi kugeza kungabo ziri structurés,zifite organization, disciplin, patriotism nibindi…
    Abazungu bageze mu Rwanda bubaha abanyarwanda, bamaze kubacengera batangira kubaryanisha bahereye ku gitugu cyubwami kandi iwabo kiriyo. Nka Espagne, oautriche nahandi…
    Bitewe nabaseminari babahutu bavunguriye kumateka yubufaransa, nahandi kwisi, baravuga bati iki nicyo gihe, naho bya hehe byo kajya,
    Reka mbibarize ni gute washaka repubulika ugifite umukoloni? ni gute abahutu babeshye benewabo ko aribo birunye ingoma ya cyami? Paradoxe, abazungu baje guhaka abanyarwanda basanga abatutsi bahaka abahutu, ibi bintu birumvikana. Ahubwo se iyo babanza kubaza abahutu niba bishimiye ubuzima barimo mbere yo kwivanga?
    Yego ni byiza kurenganurumuntu, aliko haribintu umuntu adateze guhindura kumunotumwe kandi bisa nka routine cy ihame. Ni nkuko wabwira umugore wumusiilamu kudapfundikirumutwe, kwambarimyendamigufi.
    Ibintu byose niprocess, procedure burya niyo ituma abantu bagera ku ntsinzi.
    Imbwa yarihuse ibyara ibihumye.

  4. Hahahahaaaa ! Nusahaka ukomeze unyunyuze ako ka sucette, aliko ni hahandi hawe ubwami bwasezerewe nababurwanyije ari mbarwa barabuhirika burundu, bigera naho nyuma yimyaka irenga 50 Kigeli yarakendereye arugarutsemo nkumuntu usanzwe wumugererwa akakirwa nabantu batageze no ku 10. Naho kuvuga ngo abahambye ubwami ntibigeze bashaka reconciliation bituma abatutsi bangara, none se ko bababwiye ngo ni batahe mu mahoro guhera muri za 1960 bakanga ngo bazaza bamena amaraso gusa, bari kubashyiramo ibiziriko ? None ko abatutsi mwongeye gusubira ku ngoma muyigejejweho na Kagame wamennye imivu yamaraso, réconciliation mwarayikoze ? Impunzi zabatutsi ubu zirimo kxwangara hanze si ishyano ryose ntiziruta izari hanze ku ngoma zabahutu ? Ngaho aho mwatsindiwe kuko nta muhutu uhunga gihugu yagitsindiye. Nanjye nshimye cyane za ntwari zaruharaniye zigashinga umuzi wa Republika nanubu u Rwanda rukigenderaho kandi ruzakomeza kugenderaho. Ngiyo cachet yatewe nabahutu itazigera isibangana. Umva ko ngo mwabonye undi mwami da ! Harya ngo yitwa nde ?

  5. bamusuzuguye ukoba mwakiriye kumujura duteze amaso uko bo bazahambwa
    nteze kurebauko Mukabayojo IGIYEGUHEMBWA nonese bagize cyobaguha cyiruta umuvandiwe kuzayasiga nawese

Comments are closed.