“Akamasa kazamara inka kazivukamo” Umucikacumu udakomye amashyi arutwa n’umugenocidaire wayobotse.

Yanditswe na Gallican Gasana

Genocide yakorewe abatutsi, hamwe no gupfobya genocide ni intwaro zikoreshwa cyane na leta y’agatsiko mu kwigizayo cyangwa kwikiza abatavuga rumwe nayo.

Ariko kandi ukwo kwitwaza genocide bigizayo ababangamiye, babyitwaza atari urundi rukundo cyangwa se kurengera genocide bigambiriwe. Kuko akenshi usanga n’abacikacumu batavuga rumwe na leta, bahohoterwa cyane no kurenza abakoze iyo genocide.

Guhonyora démocratie hitwajwe genocide.

Agatsiko n’abambari bako, bakunze kwitwaza genocide n’ipfobya ryayo ngo babonereho bahonyore amahame y’ibanze ya democratie; ingero ni nyinshi.

Bitabaye ibyo ntabwo Ingabire yakatiwe igifungo k’imyaka 15, maze Rwarakabije na Ninja babe baganje mu gihugu ntacyo bikanga, kandi bararezwe kuba barakoze iyo genocide yakorewe abatutsi.

Bitabaye ibyo Dr Theoneste Niyitegeka ntiyaba aboreye mu munyururu kubera gusa ko yashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu

Guhohotera ikiremwa muntu bitwaje genocide

Byaragaragaye kandi bikomeje kugaragarira buri wese ko abacikacumu na genocide yabakorewe bikomeje kwitwazwa ngo bahohotere uwo ariwe wese utavuga rumwe na leta kabone naho nawe yaba ari umucikacumu.

Bitabaye ibyo abacikacumu ntibakoreshejwe mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Karenzi Karake bavuga ko atagombye gufungwa kandi yarahagaritse genocide! Uwo Karake, Kagame yamufunga amuziza ubusa n’amatiku yo mu mbere; abo bacikacumu ntihagire uhaguruka ngo abaze iryo fungwa rya hato na hato ry’uwo muntu ngo wahagaritse genocide yabakorewe.

Bitabaye ibyo ntibakoreshwa mu myigaragambyo yiswe Rose wacu(Rose Kabuye), none hakaba nta numwe unabaza uko amerewe ubu, kandi ngo ejo yari intwari yabo.

Bitabaye ibyo, abacikacumu bahora mu myigaragambyo babaza impfu zidasobanutse zikomeje kwibasira abacikacumu muri rusange. Ariko ntawe utinyuka kuko bazi neza ko uwo baba bigaragambyaho ariwe uba wabahitanye.

Umucikacumu udakomye amashyi arutwa n’umugenocidaire wayobotse

Bigaragarira bose ko genocide nta na kimwe ibwiye leta y’agatsiko, ko ahubwo ikiyishishikaje ari uguhonyora uwo ariwe wese utavuga rumwe na leta.

Bitabaye ibyo umuntu nka Kizito Mihigo ntiyakatiwe imyaka cumi n’itanu ngo kuko yavuze uko abyunva aganira n’inshuti kuri phone yakagombye kuba ari iye rukumbi; Maze uwavuze ibirenze ibye kandi incuro nyinshi! nka Evode Uwizeyimana akaba aganje ariwe unashinzwe gucura amategeko ngo ayagira igikuta tuzagonga twese.

Bitabaye ibyo nta kindi cyasobanura ifungwa burundu rya Deo Mushayidi kubera kutavuga rumwe na leta y’agatsiko.

Bitabaye ibyo ntihabaye urujya n’uruza rw’indimburabatutsi zakirwa mu Rugwiro; naho inzirakarengane zo mu moko yose zihunga igihugu buri munsi iyo zigize imana ntizihasige ubuzima.

Bitabaye ibyo ba Rwarakabije na Ninja ntibaba abayobozi aho kwa Rwigara bacuzwa utwabo barangiza bakanajugunwa munzu y’imbohe.

Igihe cyararenze, abanyarwanda mwese mwari mukwiye kwanga gukomeza kuba imbohe z’ingaruzwamuheto zikoreshwa amarorerwa kandi muzi ukuri. Cyane cyane ko nkuko bucya bwitwa ejo bamwe mubakoma amashyi cyangwa bakoreshwa ayo mahano, bisanga aribo batahiwe kugirirwa nabi.

Kubirwanya bitarakugeraho niwo wagombye kuba umuti naho ubundi tuzaba aka twa dushwuriri twapfiriye gushira.

Mana tabara uRwanda n’abanyarwanda