Akarere ka Ngororero katanze miliyoni 665 mu kubaka hoteli katazi aho iherereye!

Abayobozi b’Akarere ka Ngororero muri PAC (Ifoto Ndayishimye JC)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwananiwe kugaragaza icyo bwashingiyeho butanga akayabo ka miliyoni 665 muri hoteli iri kubakwa mu Karere ka Rusizi.

Ubwo aka karere kitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) ngo kisobanure ku ruhuri rw’ibibazo Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagasanzemo, kananiwe gusobanura ku bibazo byinshi kabajijwe.

Muri ibyo bibazo harimo icy’amafaranga yatanzwe mu mushinga wo kubaka hoteli y’inyenyeri enye yitwa Kivu Marina Bay iherereye mu Karere ka Rusizi.

Akarere ka Ngororero kamaze gutanga asaga miliyoni 665 ariko ntikagaragaza impamvu kayatanze ndetse n’abayobozi bako ntibanazi aho iyo hoteli iherereye.

Abadepite bagize PAC batunguwe no kubona abo bayobozi barishyuriye ikintu batazi aho kiri ndetse batazi n’imikorere yacyo, bategeka ko ubwo buyobozi bugomba kwerekana inyandiko zose n’ibyemezo byose byafashwe kugira ngo ayo mafaranga y’Igihugu atangwe.

Kuki Ngororero yishyuye amafaranga muri hoteli yubakwa i Rusizi?

Umushinga wo kubaka Kivu Marina Bay Hotel watangijwe na Kiriziya Gatolika mu mwaka wa 2007, icyo gihe yitwaga Ituze Hotel. Byaje kugera Diyosezi ya Cyangugu ngo ibura ubushobozi bituma imirimo yo kuyubaka idindira mu buryo bukomeye.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ngo bwahise bwiyunga na diyosezi ndetse na Banki itsura Amajyambere (BRD) ngo bafatanye uwo mushinga kugira ngo iyo hoteli ibashe kuzura.

Uturere twose tugize iyi Ntara duhuriye mu ihuriro ryiswe WESPIC, twasabwe gutanga uruhare rwatwo rw’amafaranga, aho Akarere ka Ngororero kamaze gutanga miliyoni 665 z’amanyarwanda.

Nk’uko uwahoze ayobora Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon yabisobanuriye PAC, yavuze ko bwa mbere bagisabwa gutanga ayo mafaranga ngo babwiwe ko bagomba gutanga miliyoni 317, aho ngo ntayandi bagombaga gutanga ngo kuko byari biteganyijwe ko n’abandi nibatanga uruhare rwabo bizatuma iyo hoteli yuzura.

Yanavuze ko hari n’abayobozi b’uturere berekanye ko badashyigikiye icyo gitekerezo, aho ngo uwayoboraga Akarere ka Nyabuhu yavuze ko bidakwiye ko yatanga amafaranga yo kubaka hoteli iri i Rusizi mu gihe mu karere ke nta na resitora nziza yo kwakiriramo umushyitsi ubasuye.

Ruboneza yanavuze ko bagitangira gutanga ayo mafaranga banafashije diyosezi kwishyura umwenda yari ifite muri Banki ya Kigali.

Abayobora akarere muri iki gihe ntibaragera aho iyo hoteli yubakwa

Depite Nkusi Juvénal, Perezida wa PAC yabajije Dushimumuremyi Jean Paul, Perezida wa Njyanama niba azi iyo hoteli batanzemo akayabo, aho iherereye, aramuhakanira, avuga ko yumva ko iri i Rusizi.

Yahise anabaza na Meya, Ndayambaje Godefroid na we aramuhakanira.

Abadepite banabajije aba bayobozi niba bazi na rwiyemezamirimo waba ari kubaka iyi hoteli bavuga ko batamuzi. Ibintu byatumye abadepite bagwa mu kantu, aho bagaragaje ko batumva impamvu amafaranga ya rubanda ajugunywa uko abonye.

Uretse kuba aba bayobozi bataragera aho iyi hoteli iri kubakwa, nta n’ubwo banazi ishusho rusange y’uburyo iyi hoteli izacungwa nimara kuzura, uburyo izungukira akarere n’ibindi bijyanye na byo.

Depite Nkusi: Entreprise iri kubaka iyo hoteli urayizi?

Meya wa Ngororero: Abatangiye bayubaka mbere barahagaze, yagize ibiazo irahagarara bashyiraho indi.

Depite Nkusi: Iri gukora ubu ngubu se ni iyihe?

Meya Ngororero: Izina ryayo ntaryo nzi.

Akarere ka Ngororero kandi ntikanigeze kanagaragariza Umugenzuzi w’Imari ya Leta inyandiko zigaragaza konti ndetse n’ibindi byose byerekana aho ayo mafaranga yoherejwe.

Akarere kari kagiye kuguza ngo kongere gatange izindi miliyoni 300

Abadepite bagaragaje ko nyuma yo gutanga mu byiciro bibiri miliyoni 665, ngo WESPIC ngo yasabye ko kakongera kagatanga inzindi 300 ngo kuko iyo hoteli yari itaruzura.

Iyi hoteli izaba ifite inyenyeri enye kugeza ubu ntiruzura, aho bivugwa ko igeze mu gihe cyo kuyokorera amasuku (finissage).

Ubuyobozi bw’akarere bwasanze ayo mafaranga ntayo bufite bwigira inama yo kujya kuyaguza muri banki.

Mbere yo kuyaguza ngo bwabanje kugisha inama Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibasubiza ibabuza kwaka inguzanyo ngo kuko ngo byari ugushyira mu bibazo akarere.

Depite Munyangeyo Theogene yabwiye abo bayobozi ko bakwiye kuba barageze aho iyo hoteli yubakwa bakamenya ibijyanye na yo byose.

Yagize ati “Iyo urwego rukugiriye inama ugomba guhaguruka, ubu wagombye kuba warohereheyo komite igenzura cyangwa bariya bashinzwe iterambere ry’akarere bakaka inyandiko mvugo z’inama, bakareba ibyo bintu aho biva n’aho bijya, iyi migabane yanyu ikagira icyemezo kizigaragaza. Aya mafaranga yanyu muri RDB bigeze bayandika agaciro kayo?”

Depite Karenzi Theoneste na we yavuze ko imigabane y’akarere ka Ngororero igaragara ndetse n’uburyo izabungukira.

Bivugwa ko imicungire y’iyi hoteli ngo ifite agaciro nka miliyari 10 ngo icungwa na BRD ari na yo itanga inguzanyo zo kuyubaka.

Muri 2015, ubwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase yayisuraga yari yijejwe ko bizagera muri 2016 yaramaze kuzura.

Source: Izuba Rirashe