Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y’ikubitiro

Prosper Bamara

Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwisobanurira ibiriho muri politiki yaba iyo muli oppozisiyo mu buhungiro, opozisiyo mu gihugu, ndetse n’iy’abari ku butegetsi aribo FPR n’amashyaka ayigaragiye nk’utwana ku ibere rya nyina.

Mu by’ukuri si bibi ko habaho amashyaka menshi ndetse ko habaho n’abajya imbere ya rubanda isanzwe mu guharanira kugira igihugu cyiza kigendera ku mategeko kandi giha agaciro ubuzima bw’umuturage. Si na bibi ko buri shyaka ryihitiramo inzira n’uwo bagendana yewe no kugira abava aha bajya hariya cyangwa se bashing andi mashyaka ntibyagombye kuba ikibazo igihe ababikora bafite impamvu nyazo zibibatera. Gusa biba ikibazo iyo ntacyo bimariye abanyagihugu muri rusange, uretse kubangiriza amahirwe yo gutunganirwa no kuzatunganirwa ejo ejobundi.

Ngo zitukwamo nkuru: FPR yabashije gukomeza ubutegetsi ibinyujije mu mbaraga za gisilikali no gukanaga abaturage nta kindi, ndetse biranayihira abaturage baremera barakangika, bityo FPR n’utwana twayo baratunga baratunganirwa ndetse baniyemeza kutazarekura ubutegetsi. Ibyo ni ibisanzwe, iyo umutegetsi yihaye kugumaho ntihagire ubimubuza ahubwo hakabaho guhumiriza no kuryumaho, ariha akihereza uko ashaka agafata iby’abandi akabyita ibye maze isoni zikarisha uburozi abanyarwanda b’amoko yose:

“…Iyo utwaye iby’abandi bakuzi bakurora
Ntibaze barwana ngo bihe agaciro mu maso y’abandi,
Uragenda ukayora ukabita abatinyi …” (Ibyiruka rya Maheru rya Rugamba Sipiriyani).

Ku rundi ruhande rero: hari amashyaka ya opozisiyo nayo twabonamo ibice by’abari mu gihugu bagerageza kwigenga nubwo ari nk’ishyaka ryaba rimwe cyangwa se abiri gusa, hakabaho n’amashyak cyngwa se amahuriro akorera mu buhungiro nayo arimo abatitwaje intwaro n’abitwaje intwaro.

Icyo abenshi muribo bahuriyeho ni:

(1) ukutagira amikoro ahagije yo guhangana n’abari ku butegetsi mu Rwanda, bo bigwijeho umutungo wose w’igihugu ishyaka ryabo rikuru rikaba rikize kurusha leta;

(2) Uguhangana n’ikibazo cy’uko ibihugu by’ibihangange ku isi bititaye na gato ku gusaba leta ya Kigali guhinduka kuko ntacyo inyungu zabyo zirabangamirwaho na leta iliho nta n’icyo birabona byahomba iyo leta igumyeho;

(3) kutagira umurongo usobanutse n’igiharanirwa mu by’ukuri;

(4) gushakisha byanze bikunze uko buri wese yabona abamushyigikiye kandi ntacyo akora kigaragara mu kumurikira abanyarwanda bya nyabyo;

(5) kugerageza kubangamira cyangwa se kuvuga nabi abandi bahuriye muri opozisiyo nk’aho byongera imbaraga bwite z’ubikora;

(6) Gutuka ubutegetsi bw’ikigari no kugaragaza cyane amafuti yabwo nk’aho ibyo hari icyo bifasha igihe nta kigaragzwa bo baburusha;

(7) amakimbirane y’urudaca akenshi aganisha mu gucikagurikamo kabiri cyangwa se kenshi: RNC, FDU, FDLR, PS-Imberakuri, …;

(8) kwibumbira mu duhuriro tugari uroye tugamije kongera imbaraga zo kubangamira abari ku butegetsi kandi nta mbaraga nyinshi zishyizwe mu kumurikira rubanda no kwitangira urugamba rwa nyarwo;

(9) kutajya inama;

(10) gushaka kwerekena ko nta cyiza na kimwe abari ku butegetsi bagira, iki kikaba gihuriweho n’abari ku butegetsi nabo bita abo batari kumwe bose “ibigarasha” bitagira umumaro;

(11) kwiziringa no kutikura mu cyondo cy’ivanguramoko cyangwa;

(12) gushaka gupfukirana, guhisha no kubangamira ko amateka y’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda yamenyekana uko ari, buri wese agerageza kuyobya rubanda ngo itamenya ibyabaye ku bo badahuje ubwoko n’uruhare abo babuhuje babigizemo;

(13) indwara y’umuze y’uturere igeraho ikarusha ubukana n’iy’amoko: Kiga/Nduga (mu bahutu) hakaba na Sajya+abarutashye/Abatutsi b’imbere (mu batutsi);

(14) indwara ishingiye ku rurimi nayo itoroheye igihugu: anglophones/francophones. Ibi ni iby’ingenzi ariko hari n’ibindi.

Ni byiza ko umusomyi w’iyi nyandiko asobanukirwa ko hari ibyiza bikorwa n’ayo mashyaka yose yaba aya opozisiyo cyangwa se ari ku ngoma. Kuko ikiremwamuntu ntikigira ibibi gusa, bityo n’amahuriro cyangwa se amashyaka agizwe ‘ikiremwamuntu ntashobora kugira ibibi gusa. Oya. Ibyiza birahari kandi byinshi kuri buri ruhande.

Gusa ibimaze kugaragazwa hejuru birerekana ko nta bushake buhari bwo kuyobora abanyarwanda mu nzira ibazanira umunezero. Ubwo bushake ntibuboneka muriopozisiyo kandi ntibuboneka mu bari ku butegetsi. Birababaje, ariko niko bigaragarira amaso amwe. Ku bw’iyi mpamvu nta kigaragaza ko FPR n’utwana twayo bavuyeho uyu munsi haza amahoro mu banyarwanda, kandi no kutavaho kwabo nta mahoro bitanga:NGAHA RERO AHO ABATEKEREZA N’ABAMURIKIRA RUBANDA BAGOMYE GUTINDA.

Kutagira umurongo abantu basobanukiwe bakarwana gusa batazi gutandukanya ibyihutirwa n’ibitihutirwa, ibyo twakwita “details” n’ibyangombwa koko, biraza bigahuma abantu amaso buri wese agasigara akoresha uburyo bw’uwo bahanganye mu kumurwanya. Birababaje kubona inzira y’ibitutsi by’urujya n’uruza itwara umwanya n’imbaraga z’abaharanira kuyobora igihugu: umpangare-nguhangare mbese! Perezida ati ibigarasha, abamurwanya nabo si ugutuka bakibasira n’umufasha wa perezida ntibasige n’iyonka. Wagira ngo ubuze inganzo n’impamvu yigana amafuti y’uwo bahanganye agira ngo niyo azatuma amutsimbura! Abantu bagahera muri urwo. Ukumva umuntu ngo hakenewe kuzabanza kwiga uko inzego z’umutekano cyangwa se izindi zayoborwa! Iyi ni detail mu zindi. Igituma inzego z’umutekano zibangamira rubanda n’akarere, ni amabwiriza zihabwa, n’imiterere zigenerwa, …

Hagombye guharanirwa mbere ya byose ko inzego z’ubutegetsi zitandukana bityo Abashinga amategeko bakayashyiraho batari ku wa kajwiga no mu kwisobanura ku bagomba kuzayubahiriza, kandi Abaca imanza nabo bakavanwa ku munigo wo kubanza kubaza icyemezo bari bufate mbere yo kugifata. Ibyo bigashyirwamo imbaraga nyinshi cyane. Ubundi itegeko uko ryagena imigenzereze y’ingabo niko zakwitwara riramutse ritari mu kwaha k’inyangabirama! Ikindi gikwiye gushyirwa imbere ni ugusaba no guharanira ko habaho Ifungurwa ry’imfungwa za politiki kuko bizwi uko zagiye zifungwa mu itekinika. Bityo n’ikibazo cy’impunzi kikaza mu bya mbere bishingirwaho urugamba rwo gushaka impiduka.

Hagati aho hari imiryango idaharanira inyungu za politiki n’impirimbanyi zitari mu mashyaka, aho dusanga abagerageza gukora ibishoboka byose ngo batabogama ndetse bagatanga n’ibitekerezo byinshi cyane byuzuye urumuri ku buryo amashyaka atagombye kwitwaza ko yabuze aho avoma. Aha tuhasanga abatishimirwa n’amashyaka muri rusange cyangwwa se abadakundira amashyaka kubakurura mu ntambara zo kubangamira magenzi yayo, kuko nta narimwe baba bagenderaho ahubwo baba bashaka icyakiza ibibazo by’abanyarwanda. Ikibura rero ni icyo twakwita “maturite” cyangwa se urugero ruhagije rw’ UBukure muri gahunda za menshi mu mashyaka ya politiki, ari nabyo biyagiraho ingaruka zikomeye nk’izo tubona.

Hari ingero z’abatanga ibitekerezo n’abafite aho bahagaze badatsimbuka mu kurengera ikiremwamuntu n’ukuvugwa kw’amateka y’u Rwanda uko yakabaye: abanyamakuru cyangwa se abahoze aribo nka Amiel Nkuriza, Jean-Claude Mulindahabi, Ismael Mbonigaba, P Semana, n’abandi bantu nka Joseph Matata, Didas Gasana, Martin Ntiyamira, Guillaume Murere, Joseph Sebarenzi (n’ubwo abigira gake asabwe inama cyangwa se igitekerezo kandi akabikorana umutima ukunda abanyarwanda bose), … Yewe n’abategarugori nka Esperance Mukashema badahisha agahinda kabo ntibahishe n’akabandi bababajwe nkabo, …

Tugarutse tukanatinda kuri RNC na RNC-Nshya, mbese ku mutwe w’iyi nyandiko: Umuntu ateze amatwi ibivugwa akanitegereza ashobora gusanga mu by’ukuri ireme ry’ikirwanirwa ritaboneka mu byiyumviro bitangwa, ahubwo hariho gusobanura impamvu y’ukwivuruguta mu bibazo bitarangira. Micombero ati icyerekana ko urugamba rukomeye kandi impinduka tuyiharanira ni uko ubu inzego zagiyeho rwose hose zirahari. Alexis Rudasingwa ati rwose amatora yagomaga kuba simbona impamvu batayemera kandi aricyo duharanira ko habaho demukarasi (asobanura demukarasi mu buryo bwe nabwo budatomoye neza). Condo na Rudasingwa, ukumva nabo ibyo bavuga ni birebire bias n’ibikikira icyakavuzwe, bikaba bidaha icyizere abanyarwanda babakurikira, uretse kuba byatera benshi kwibaza byinshi! Wakomeza gutega amatwi abasobanuza n’abasobanura, ukazumva ngo noneho byageze no mu mapeti ya gisilikali abenshi banambuwe n’inkiko, muri make atakibaho, aka ya ndondogozi y’ikirondwe yumiye ku mwite inka yarariwe cyera!

Rudasingwa yigeze kuvuga mu nama mu bubiligi n’abo bahuriye mu ihuriro (andi mashyaka yishyize hamwe na RNC), ati tubanze dufate (dukacire) ibindi bizaza tuzaba tubiganiraho tubyumvikaneho! Ibi nta bwoba biteye mu kubyumva no mu kubivuga! Urwo rukaba ari urugamba rero ruhuruza abagabo? Rwo gukacira ibindi bikazaba biza!

Inama: Gutuza, kuva mu bitutsi no kuva mu bitotsi, gutekereza ku nzira ikwiye no ku gikwiye kuba kirwanirwa, ubworoherane no kugerageza gufatanya aho bishoboka hose, guhanahana ibitekerezo n’amakuru, gufatanya imishinga hagati y’amashyaka no kwegeranya ubushobozi ku mushinga uyu n’uyu usaba uburyo ishyaka rimwe ritapfa kwibonera, kwivanamo ku uri ku butegetsi ari mubi byanze bikunze kandi agomba kujugunywa, kwivanamo ko urwanya leta ari mubi byanze bikunze kandi agomba kujugunywa, gutekereza ku byahise no kwirinda ibisa nabyo byazagwirira abanyigihugu mu bihe biri imbere haramutse nta gikozwe ngo bikumirwe. Ikindi gikomeye cyane, kwemera amateka yabaye n’ibibi cyangwa se uruhare twayagizemo, no kwifuza ko byagaragazwa, hanyuma icyakorwa (imbabazi rusange cyangwa se guhanwa rusange) bikaba ingingo nganirwaho kandi ikabonerwa umwanzuro ukwiye. Ubundi hagakorwa ibishoboka byose ngo intiti z’abanyarwanda zinganjemo iziri mu Rwanda zibohorwe: kuko ziragoswe ziraboshywe, ziri mabuso y’imitekerereze, inyinshi ziri no mu myanya ikomeye n’izigisha kaminuza zashyize ubwenge muli firigo, yewe ntawabura kuvuga ko zigize inkomamashyi bimwe bya mpemuke ndamuke, kandi arizo zagombye gufata iya mbere mu gufata urumuri no kurutunga ngo ahatabona habonesherezwe. None zahindutse izo gupfukirana urumuri kubera ubwoba no kudaha agaciro ubuzima n’icyubahiro byazo! Birababaje ariko niko bimeze.

Hakwiye gushimwa kandi zimwe mu ntiti zanze kwiyambura icyubahiro zikanga no gupfurika ubwenge n’ubupfura muri firigo, Imana ikomeze izibe hafi. Abanyamadini n’abayobozi b’amadini bigize inkomamashyi nabo baragirira nabi rubanda cyane, barahemukira abanyarwanda n’Imana yabaremye, bihaye kwasama ngo batamikwe mu batamikwa kandi babereyeho kuyobora za roho, bamwe bajugunye icyo babereyeho maze bambara umugayo imbere y’amaso y’Imana n’abantu.

Ubutegetsi buriho: bukwiye kwigabanyiriza umubare w’abanzi kuko abenshi ari abo bwiremeye bwo ubwabwo bagahinduka abanzi ku bw’imbaraga ziba zashyizwe mu kubahindura abanzi. Bukwiye kandi gutekereza ku kibazo cy’abanyarwanda b’impunzi, kugabanya no kureka ibitutsi mu mvugo kuko ali umuco mubi, no kwemera kunengwa kugira ngo nabo ibyo banenga bihabwe umwanya n’agaciro n’abandi.

Abarwanya ubutegetsi buriho cyangwa se abaharanira gusimbura ababuriho ku ngoma: bakwiye kunoza neza umurongo no gushakisha inzira zishoboka zose zo kwigisha umubano mu banyarwanda, bakarekera aho kuvuma abandi banyarwanda no kubahindanya muri byose nk’aho ubutegetsi buriho nta na kimwe bwagezeho. Kugabanya no kureka imvugo itukana ntibikwiye, ndetse bigomba gucika. Kurwanira imyanya no guharanira kuvanaho no guhirika ingoma ngo bafate hanyuma bazabe batekereza byo sibyo habe na gato. Nibatekereze ubu kugira ngo nibahabwa n’amahirwe yo kuzayobora, bazabe bazi aho bifuza kugana no kuganisha igihugu.

Abo bose nibivanemo inzangano zishingiye ku moko, uturere, inkomoko, ururimi, n’ibindi. Nibiteremo bose kwemera ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda buvugwa, kandi ingeso yo gushaka guhishira ibyabaye cyangwa guciraho iteka bamwe abandi bagaramye mu nzigo y’amaraso bamennye nabo birasenya ntibyubaka. Inzigo izatsembwa mu mitima habayeho ukwinegura, ukwigaya, n’ugufata icyemezo gihamye. Ukwica icyiru bibayemo nabyo ntako byaba bias kuko byafasha ababyiruka ubu n’abazavuka kugendera mu murongo muzima kandi uhamye.

Sinarangiza ntashimye Rudasingwa Tehogene mu itangazo yasohoye rya RNC-Nshya, aho avuga ko Imbabazi-Rusange ari kimwe mu bigomba gutekerezwaho no gushyirwa imbere kugira ngo amahoro arambye abe yagerwaho.

Prosper Bamara
Dakar, Senegal
05 Nyakanga 2016