Alain Mukuralinda mu kiganiro-mpaka ku gitabo aherutse gusohora ku rubanza rwa Victoire Ingabire

Abatumirwa: – Alain Mukuralinda – Joseph Mushyandi – Didas Gasana

Ikiganiro gikubiyemo impaka ku gitabo Alain Mukuralinda aherutse gushyira ku isoko, cyanditswe mu gifaransa gihabwa umutwe cyangwa intero igiri iti »Qui manipule qui » Procès rwandais, Victoire Ingabire Umuhoza Des Pays bas au Pays des mille Collines » giherutse gushyirwa ku isoko n’uwahoze ari umushinjacyaha mu Rwanda; Alain Mukuralinda umurimo yakoze imyaka 13. Mu myaka itanu yanyuma muri ako akazi yanabaye umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu abifatanya no kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Alain Mukuralinda yize Amategeko mu gihugu cy’u Bubiligi, muri 94 mu gihe cya jenoside wari ukiri mu Bubiligi, waje kuhava mu w’2002 aribwo wageze mu Rwanda uhatangira kariya kazi. Mu mpera z’umwaka w’2015 wasabaye kandi uhabwa uburenganzira bwo guhagarika akazi kugira ngo usange abana n’umufasha wawe mu gihugu cy’ubuholandi aho yarasigaye akora. Wavuye mu Rwanda mu w’2016. Muri iki gihe ufite cabinet aho mu Buholandi ikaba yunganira abantu mu bijyanye n’amategeko, ndetse n’ubu ujya mu Rwanda muri urwo rwego rw’ako kazi gashya. Reka nongereho kuri uri n’umuhanzi w’indirimbo cyane cyane iza kinyarwanda. Ni nde uyobya uburari ?

Alain Mukuralinda ni umutumirwa wa mbere muri iki kiganiro.

Umutumirwa wa kabiri ni Yozefu Mushyandi, ni impuguke mu mategeko abimaze igihe, muri iki gihe ni umukoranabushake mu miryango inyuranye nka Mongo-Caux, Secours Populaire Français, SPF na AVP. Nk’impuguke mu mategeko yitabajwe mu mirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda TPIR, mu bushakashatsi n’amaperereza, ubu ari muri Haute-Normandie,  mu gihugu cy’Ubufaransa.

Umutumirwa wa gatatu ni Didas Gasana, yize Amategeko mu gihugu cya Suède, muri iki gihe yunganira abantu muri urwo rwego. Mbere yize itangazamakuru ndetse akora muri kimwe mu binyamakuru byamenyekanye cyane mu Rwanda, icyo nta kindi ni ikinyamakuru Umuseso, ndetse na Rwanda Newsline.

 

Source: Jean Claude Mulindahabi – LECP Info