Alain Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe yavuze ku mubonano we na Me Evode Uwizeyimana bagiranye na Madame Inyumba

Urupfu rwa ministre Inyumba Aloysie narumenyeye mu itangazamakuru ndetse na hano ku mbuga. Mbere na mbere ariko nagiraga ngo mpe condoléance umuryango wa ministre Inyumba kandi nifatanya nabo mu masengesho yo kumusabira ngo Imana imwakire mu bayo.

Ngirango ndi mu bantu ba nyuma babonanye na ministre Inyumba ubwo yazaga mu ruzinduko rw’akazi ino muri Canada. Ndetse abenshi mwanakurikiye impaka ndende zakurikiye rencontre yacu na Inyumba n’amakimbirane mu ishyaka RDI twaje no gusezeramo njye na mugenzi wanjye Evode Uwizeyimana.

Inyumba mu kiganiro twagiranye yasaga n’ufite ikibazo cy’ijwi ritasohokaga neza ku buryo yavugaga asa n’uwongorera yikomanga ku muhogo nk’umuntu ukozwe cyangwa wafashwe na grippe. Nibwo ambasaderi Edda Mukabagwiza yamubazaga niba yamuha akantu ko kunywa n’uko yaka amata, cyakoze asomyeho ijwi ryaragarutse gahoro ariko ubona afite akabazo k’ijwi kandi anakora ku muhogo buri kanya.

Ibiganiro byagenze neza mu bwubahane Ambasaderi Edda Mukabagwiza ariwe modératrice wa débat . Natangiye mubaza ibibazo n’uko nawe aza gufata umwanya wo gusubiza.

1. Mu bibazo namubajije nti kuki muza gushaka abantu ku giti cyabo aho guhamagara amashyaka n’andi ma sociétés civiles ahagarariye impunzi?

Arasubiza ati constitution y’i Rwanda yemerera amashyaka gukorera mu Rwanda ati abashaka gukorera politiki mu mashyaka ni karibu mu Rwanda. Ati nta shyaka ryemerewe gukorera hanze niyo mpamvu guhura nabo nta sens bifite. Ati dukeneye abantu cyane cyane b’urubyiruko nkamwe mwize muze kudufasha kubaka u Rwanda no guhindura ibintu mutanga inama z’uko changement yagenda cyane cyane ko mwanagenze amahanga mukahigira byinshi.

2. Ndamubaza nti ese amashyaka yataha ate gukorera mu Rwanda kandi nabariyo babigerageje mwarabafunze nka ba Ingabire, Ntaganda, Mushayidi na ba Niyitegeka ndetse n’abanyamakuru nka ba Uwimana , Sayidati ??

Inyumba aransubiza ati Ingabire yazize kutamenya ko ibikomere bya genocide bikiri byose mu Rwanda avuga discours révisionniste. Mushayidi ngo yanditse amatangazo avuga ngo afite ingabo Kinihira mu gace yavugaga ko yafashe. Ntaganda ngo yaje avuga ngo nimuture tugabane nimwanga bimeneke . Ati ishyaka rizaza ritica amategeko tuzaryemera.

3. Evode yamuhaye témoignage y’ibibazo yahuye nabyo akiri umucamanza mu Rwanda ndetse bigatuma akiza amagara ye kuko yari kuhasiga agatwe iyo adahunga.

Inyumba amusubiza ko nawe yemera ko muri système ya RPF harimo abitwaza akazi bahawe bagahonyora rubanda cyangwa bakabarenganya ariko avuga ko iyo bimenyekanye Perezida Kagame ubwe abasezerera. Aduha ingero za ba Gahima barenganyaga abantu bakwirukanwa bakajya gushinga amashyaka ya opposition .

Ikiganiro cyamaze amasaha agera kuri atatu nuko mu gusoza Inyumba atubwira ko ari ubwa mbere yaganira n’abanyarwanda b’urubyiruko baganira ku bibazo by’u Rwanda nta complexe kandi mu bwubahane , ati muzambabarire muze mu Rwanda muri décembre dukomeze ibiganiro ndetse munagabire n’abandi bayobozi b’u Rwanda ibibazo mushaka umutekano wanyu nta kibazo

4. Namubajije nti ese ko ushaka gukemura ikibazo cyacu babili tugataha mu mutekano ubwo izindi mpunzi ikibazo cyabo kizakemuka gute???

Inyumba arasubiza ati mu mpunzi harimo ibice byinshi : ati harimo abasize bakoze génocide, hari abafite nostalgie ko bavuye ku butegetsi, hari abagiranye ibibazo na bamwe mu bayobozi barahunga, hakaba namwe urubyiruko abo bose babafasheho ingwate. Ati nimwe Rwanda rw’ejo mufite ubwenge mwarize nta dossier za génocide mufite kuki mutaza ngo twubakane u Rwanda?

Turamubaza tuti ese ntubona ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kwikubira ubutegetsi ku bantu mwaturutse Uganda ??

Inyumba arasubiza ati byatewe nuko ariho struggle yo kwibohoza yaturutse.

Tuti ariko 18 ans après kuki mutasangira ubutegetsi n’abo muri opposition nuko mugaca burundu ikibazo cy’impunzi ??

Ati haracyari byinshi byo gukosora ariko nta politiki yivangura iri muri RPF.

Twamusezeyeho turataha tuvuganye ko iyo débat igomba gukomeza ngo abari ku butegetsi nabo muri opposition bareke gutinyana no kurebana ayingwe birirwa batukana. Ntitwari tuzi ko aribwo bwa nyuma. Débat yabaye mu bwubahane n’ubwo wabonaga neza ko dufite vision inyuranye. Inyumba yifuzaga ko twazakomeza iyo débat kuko nta mwanzuro wavuyemo.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

8 COMMENTS

  1. Ijambo urangirijeho niryo ryumvikana nahubundi urikirohwa nkibindi birohwa byose biza murwanda babyemereye imyanya nubundi buhendabana.

  2. musabe twagiramungu imbabazi nahu ubundi muri babirihanze,none ko mwari mwahakanye ukaba ubyemeye bije gute,urigusava imbabazicg urigutera agahinda,mwagambaniye impunzi namwe mugomba ki ibazwa,twemeraga ngo muri abanyamategeko,ariko mwize amategeko yubugome

  3. ariko inyumba yari umuntu w amahoro ukunda kujya inama!kumwubaha rero ni uko wakomeza icyo gitekerezo cyo kubaka urwanda!

  4. mwumvishe inyumba ko yari afite akarimi kareshya umugeni?mumwumve neza ati Ingabire yazize kutamenya ko hakiriho ibikomere bya Genocide,wowe Patric na Evode mwaba abapfu murakanyagwa,ubuse abarangije Kaminuza mu rwanda bicaye bangana iki?wowe na mugenzi wawe mubarusha iki?mumeze nka cya Kiyone cyabyinanaga umunopfo mu kanwa,Bakame ikaza iti,amashyo Kiyoni urabyina neza,noneho si ubwiza urasa na bike,igipfu kibyumvishe si uguhamiriza kibagirwa umunopfo uragwa,Bakame irawusama iti Kiyoni wimena umutwe,gapfa utambyiniye wa gisambo we,namwe rero muti ubu twongeye twariye,mwibagiwe ko yababwiye ko Perezida Kagame abakeneye nk’uko babibwiye Turatsinze akava Mozambique atarwiyambitse yiyibagije ko atari mu barubohoje,namwe rero mwumvishe ko rwose arimwe babiri mwize cyane kuruha abandi muti koko turasa na bike.

    Mwa bishwi mwe se ko mutabajije uwo nyirakarimi karekare koko niba Ingabire yarazize icyo cyaha ibyo yahimbiwe byose byakozwe nande?murabizi neza ko i Kinihira nta ngabo zindi zihari uretse izigihugu,kuvuga ko afite ingabo i Kinihira ntiyabeshye kuko zirahari,ntibahora se batwigisha ko ari ingabo zacu?none se zicyitwa inyeshyamba zifata Kinihira utabizi ninde?Ntaganda ati muture tugababane mwange bimeneke aho yabeshye nihe?bigaragaza rero Demokarasi nke mu Rwanda,ko atabashubije ikibazo cy’abanyamakuru Mukakibibi na mugenzi we?

    Umva ba shahu rero murabe mutarakoze ikosa ryo kuryamana nawe,dore ko ariwe mutego yategeshaga abantu,Inyumba nta Kanseli yarwaye ku mugaragaro ni Sida yamwishe mbifitiye ibimenyetso ushaka nabiguha,yashatse kuyisigira Twagiramungu abura aho yamuhera ati byibura nyisigire ibi bigarasha.

    Ubu rero wari warabitse aka kabanga ko kujya mu Rwanda muri uku kwezi,ubonye byanze bibapfubanye uti reka mbivuge wenda Kagame azohereza undi aze adutware Sida ijye kuturangiriza i Kigali,mwavuye mu bitotsi ba sha?harya ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva?ubundi se mwakomeje urugendo mukaja mu Rwanda,ntacyo muzaba nimuhumure,ko muri abasore b’abasongarere se mwaba iki?sha cyakora mukijijwe na Rurema mwari kugerayo bakabatunenga bya bindi byose uwiyitaga Tito Kayijamahe kuri Leprophete yahuraguraga byari muri Prezidanse mu Rugwiro.

    Ariko se sha,mu byukuri mwumva muri iki?muri udusimba,muri udupupe,tuvuge se ko muri uduhinja tubiri tw’ibitambambuga,muri nka Joreji Banete se,muri udusimba two mu gasozi,ubizi ambwire icyo muri cyo nge byananiye kumenya muri iki,mwaba se muruta Gen.Kayumba wari nomero 2 kuri Kagame?cyakora namwe si ubwiza murasa na bike mama we.

  5. AHA JYE NARUMIWE RWANYANDEKWE MWA BASORE MWE MWAKITONZE KO IMINSI Y’UBU BUTEGETSI YARANGIYE MURAMBIWE N’IKI KOKO.

  6. RDI ya twagiramungu na RNC ya the Gang of 4 nibo banyamashyaka bonyine baashoboye kuvumbura hakiri kare IBIRURA-FPR byashakaga kubinjirana ngo bisandaze amashyaka yabo nk’uko byagendekeye FPR ubwayo, FDU, PS Imbera n’abandi. Uyu Ndengera na Evode bafite umuvuduko udasanzwe, bashaka kurya akaribwa n’akataribwa, bashaka gukira vuba na bwangu, aba bahungu ni “IBIKENYA”.

  7. hari uwabajije ngo aba bahungu ni uduki?nge mbona ari udupupe,none se mubona hari ubwonko bagira ko bwasimbuwe n’ibirohwa,agapupe niko uhagamo umwuka kakagenda ndetse n’urusaku rwinshi nyamara iyo umwuka ushizemo igipupe kiragwa,ukajyana gushyira mumyanda,muzarebe Evode mumwitegereze mubona atari agapupe kujuje ibyangombwa koko?ubugambanyi bwanyu bubateye kwangara nka Gahini.

  8. icyo mfa namwe murirata cyane,nzemera ko mwize koko nimudushyirira ku rubuga amashuri yanyu,ese sha ko mushaka kwishyira hejuru cyane mubiterwa n’iki?utu duhundugembe ngo tuzi ko twize cyane ra,Inyumba yarababeshye sha,hari abanyarwanda bakwiriye isi bize cyane batavugwa no mu biro bya Obama barimo kdi bakomeyenk’umunyarwanda ntazi aho avuka neza ngo ni za Byumba uba mu Budage witwa Hategekimana Mathias nge simuzi mu Rwanda ariko nabwiwe ko ari umunyarwanda kdi Perezida Obama aramwubaha cyane kuko acisha make,kumenya ko ari umunyarwanda wize cyane biragoye,umunyabwenge ntarata amashuri mwa bana mwe,hari abanyabwenge b’ukuri u Rwanda rwibarutse bagiye guteza imbere iyo za Burayi aho bize kubera intambara zaranze u Rwand.a

Comments are closed.