Alain-Patrick Ndengera ati:"Faustin Twagiramungu arabeshya nkana kuri BBC

Netters,

Numvise intervention ya Twagiramungu kuri BBC aho yasubizaga ikibazo bamubazaga ku mpamvu njyewe na Evode twasezeye mu ishyaka RDI. Ariko ni agahomamunwa sinarinzi ko umuntu ukuze w’umusaza twubaha ashobora kugera hasi kuriya mu rwego rwo gusebanya no gushaka guhangana asukiranya ikinyoma ku kindi. Birababaje kuko tuza mu ishyaka RDI niwe ubwe wadushakishije atubwira ko afite projet , nubwo twari dufite ingingimira z’ukuntu abantu bamuvuga nuko mu banyarwanda benshi bamwita umugambanyi wagurishije igihugu ajya kugambana n’inkotanyi mu gihe igihugu cyari mu ntambara, twe twemeye gukorana nawe kuko twabonaga yari afite idéologie itavangura amoko kandi natwe solution dushyira imbere ari izituma abanyarwanda bose abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa bishyira bakizana muri demokarasi nuko abanyarwanda bagasangira ubutegetsi nta bwoko cyangwa akarere bahejwe. Kuri njye bwari ubwa mbere nkorana n’uyu musaza Twagiramungu kuko mu Rwanda nabaga mu ishyaka PL sinigeze mba muri MDR. Ikinyoma ubundi gikubitirwa ahashashe. Sinarinzi ko Twagiramungu yajya mu mukino w’ikinyoma na bassesse ariko bibaye ngombwa ko musubiza.

1. Twagiramungu ati: Abo bantu ntabwo bari abayobozi ba RDI

Ibi nabyumvise ndaseka cyane aho Faustin avuga ngo abo bantu Evode na Patrick ntabwo bazwi muri bureau politique ya RDI ngo ntawo ari ba secrétaire ngo si naba conseillers ngo hari abandi benshi batavuzwe. Yewe akabi ni ukubeshya ukuze koko. Ubu se ko Faustin ubwe yagiye kuri BBC (radio imwe nkiyo yavugiyeho uyu munsi ku wa kabili le 4 septembre) atangaza abagize inzego zo hejuru za RDI akavugamo Ndengera nka commissaire ndetse n’umuhuzabikorwa muri Canada uhagarariye RDI, akavuga Evode nk’umujyanama mu by’amategeko ubu akeneye ko iyo enregistrement bayimuvugiriza nanone ? Akeneye se kwongera gusoma inyandiko ya secrétaire Mbonimpa yasohoye ku rubuga leprophete ivuga abagize inzego za RDI ? Ubu se nuwasisibiranya we iyi argument yumva arinde muntu wayemera koko ?

Ngo hari abandi batavuzwe ngo nibo bafata ibyemezo? Ahaaaa uwanga amazimwe abandwa habona. Ni byo koko kandi abo batavuzwe bose bari muri bureau politique twakoreragamo inama twese. Nta no kubahisha kuko si abantu bicanye cyangwa ngo barububa. Abataravuzwe ni Kayibanda Hildebrande Trésorier, commissaire Padiri Thomas Nahimana wa leprophete, Anastase Shyirambere nawe wasezeye ku bu commissaire kubera impamvu yatanze z’igitugu muri RDI no kutaganira ku bibazo (inyandiko yanditse ntizigeze zisubizwa), Twagiramungu Theophile nawe commissaire. Aba mbavuze kuko uwanga amazimwe abandwa habona, uwakumva Faustin avuga ngo hari abandi benshi atavuze wagirango ni amabanga akomeye adasanzwe. Inama zose twazikoranye nabo bantu wongeyemo commissaire Mbonigaba nundi mugabo uri muri commission ya Mbonigaba ya communication witwa Faustin Ntakirutimana alias jean Ngoga Veritas, tutibagiwe nuhagarariye RDI mu Bufaransa Rukundo. Abo bose rero sinumva ukuntu yabitirira ko bafataga ibyemezo twe tudahari kandi inama zose twarazikoranaga. Ni ikinyoma cyambaye ubusa. Twagiramungu se yaba afite abandi ba conseillers ba RDI en dehors ya bureau politique twese tuzi twakoreyemo ? Ngo twe iyo bureau politique ntituyirimo ? Bibaye byo ahubwo byaba ari ugusuzugura abantu bari mu nzego kuko nkuko twabivuze ibyemezo abivana ahandi hatari muri bureau politique. Ishyamba si ryeru wo gacwa we.

2. Twagiramungu ati: Ngo baragambanye baratanguranwa baregura. Ngo basanzwe baneka nubundi

Ariko ko ubanza uyu musaza ashaka gusaza yanduranyije cyane ra ? None se ko Faustin avuga ngo abo bantu basanzwe bakorera FPR ubu se ibyo yabimenye ryari ? Yabimenye se umunsi aduhamagara atubwira ngo turi aba jeunes yemera bafite ibitekerezo bihuza abanyarwanda bose ? Yabimenye se igihe aza muri conference muri Canada tukamwakira tukamukorera mobilisation agasanga ibintu ari bien organisé ? Niko uko kuvuga ngo nubundi basanzwe bohereza ibyo tuvuga abo bakorera iyo mvugo ntabwo ikwiriye umusaza nka Twagiramung kuko ni imvugo itiyibushye namba kubera kuvuga ibintu uzi neza ko ubeshya. Nyamara ibi bintu byo gusisibiranya ntabwo ari urugero rwiza rwo guha urubyiruko. Twagiramungu uza kutureba watubwiye ko uri kuva muri politiki ko ukeneye urubyiruko utoza rugakora ubundi wowe ukiruhukira ko udakeneye kuzongera kwiyamamaza bibaho. Ariko ugeze Canada twagusabye ngo shyira imvugo mu ngiro ureke urubyiruko narwo rugufashe conférence udutera utwatsi uti nta wundi muntu ushobora kuvuga uretse wese gusa. Induru zaravuze ariko birangira neza turakureka uridoga. Erega twarumiwe burya tuti ese uyu muntu ko afite indimi nyinshi mu kanwa. Turakwihorera ngo turebe urakomeza. Mu tuntu duto duto twarushijeho kukumenya. Harya aho twari abagambanyi ra ? Icyo twapfuye ko ari uko utemera débat contradictoire ufata abantu nk’ibikoresho byawe kandi utabahemba ahubwo banagufasha muri ako kazi surtout mu bitekerezo na financièrement mu bikorwa by’ishyaka.

3. Inama y’i Paris

Twagiramungu uribuka inama y’i Paris twarimo wari uyoboye aho abantu bari mu nama bagusabaga ngo dufate umwanya wo gutekereza neza twubake ishyaka rihuza abantu na tendance zose ukanga ukaba ibamba ngo RDI niyo nta yindi ngo ibyigwa byararangiye ? Abantu bakugiraga inama ni abantu mwakoranye ubima amatwi ku buryo batanitabiriye ibikorwa bya RDI kandi ari abagabo b’inararibonye muri politiki. Simbahisha kuko ari abagabo badafite ubwandu nta mpamvu yo kwihisha ari abagabo ni Nkuliyingoma JB na Kabanda Celestin. Kugirango byibuze inama ishobore kurangira utabashyize hanze habaye intervention za docteur Eliyeri Ntakirutimana wagutakambiye ati reka dukore debat contradictoire nyayo ati nidushaka tubicumbike tuzakomeze ubutaha ariko twubake ibintu bikomeye, ariko wowe buri gihe uza mu nama wapanze ibyawe ukuvuguruje mubyarana abo. Abandi bagabo bashyira mu gaciro nka ba Anastase nabo bagusabye gucururuka ni uko inama irarangira ariko ibyo twemeranyije gukora mushyiraho les organes parallèle ngo munanize akazi ka Kabanda na Nkuliyingoma ku buryo bahisemo kubabererekera. Ubwo twarabibonaga ariko tukihangana tuti wenda Faustin azageraho yige umuco wa débat contradictoire (kuko ntawo agira namba). Na nyuma Dr Eliyeri wihangana ku buryo budasanzwe a jetté l’éponge abona ko ntawe ukama ikimasa.

4. Gutaha mu Rwanda

Igitekerezo cyo gutaha mu Rwanda uvuga ko kizwi hashize amezi ane. Nta muntu wabihakanye twaracyemeye ariko ntitwigeze twiga kuri faisabilité. Ariko mu kiganiro Faustin yakoreye kuri BBC nakuyemo igisubizo ku byo nibazaga byose muri uko gutaha. Fausin yabishubije byose. Yavuze ati “abanyapolitiki ba RDI tuzataha badufunge cyangwa batwice”. Ibi ni politiki ya irresponsabilité iteye inkecye. Twagiramungu se mu mabarwa twamwandikiye tumubaza ngo twige la faisabilité yo kujya mu Rwanda twamubazaga umutekano we, umutekano w’abo bazajyana, umutekano w’abaturage, amashyaka tuzakorana nayo coalition, n’imvugo tuzakoresha. Ibi kuri Faustin uvuga ngo tuzagenda nibashaka bazatwice nibashaka bazadufunge urumva ko imiryango ya débat yose yari yayifunze we yarafashe icyemezo cyo kugenda. Nkuko bisanzwe nta débat contradictoire akunda nubwo abihoza mu kanwa ku mutima we ntiyemera débat namba.

Ibintu byo kugenda mu kigare rero ngo abantu bongere bamujye inyuma bibagendekere nkuko bapfuye muri za 91,92,93, no muri genocide muri 94 ibi bintu njye numvaga ntabyihanganira. Muri 2003 yagiye mu rwanda ashaka abayoboke baramukurikira nuko amatora arangiye yurira indege asubira i Burayi. Twaramubazaga tuti ese muri 2003 na 2012 ufite stratégie zinyuranye cyangwa uzongere usige abaturage mu kangaratete bafungwe bicwe bahere mu buroko nanone imivu y’amaraso itembe nanone. Ibi bibazo by’ingutu twamubazaga nibyo byamugonze akanga gutumiza inama yo kubyigaho. Iyi ni politiki ya irresponsabilité kandi dore nanone arongeye ari kuvuga ati nzagenda abashaka bazankurikire !!! Ni mugihe ahubutse muri Amerika gushaka immunité ye wenyine abandi bazajyana bazirwarize. Bazimenye uwo bazamena ijigo ntibimureba.

Inzira y’amahoro kandi itamena amaraso njye mbona ni IBIGANIRO. Njye nemera ko hakenewe abantu bakora rapprochement y’abantu bo muri opposition na leta ya Kigali nuko hakaba ibiganiro bibahuza. Tugahamagara amahanga tukabasaba bagashyira pression kuri leta ya Kigali nabo bakemera imishyikirano. Naho kubeshya abantu ngo uzataha uhangane na FPR ubu se ko ba Ingabire, ba Mushayidi , ba Ntaganda , ba Niyitegeka bagiye ari opposition ubu barihe ? Kuki abantu bakunda kunyura mu nzira zatsinzwe ariko ? Niba twaremeye kuvugana na Inyumba ni ukugirango tumwumvishe ibintu bibiri: Ko ibibazo by’abanyarwanda bizakemurwa nuko habayeho ibiganiro hagati ya FPR na opposition, kandi ko bigomba kubanzirizwa no gufungura imfungwa zose za politiki. Iyi niyo position yacu kandi tuzayigumaho. Niba babyita ubugambanyi nababwira iki bazamanuke bahangane nzaba mbarirwa. Niho navuze mu kwegura ko hari vision zitandukanye mu bayobozi ba RDI. Ubwo twasezeye abifuza guhangana twabahaye rugari nababwira iki. Nibabura imbyaro ntibazavuge ngo ni Kayijamahe.

5. Twagiramungu ati: Ngo abo bantu ni ba intellectuals

Twagiramungu ariko ajye anyuzamo agenzure n’imvugo ye irimo kwishongora no gusebanya. Ubu se abantu bose bakoranye nawe bamusabaga ngo habe debat contradictoire azajya atanga argument ngo bigira ba intellectuals ! Arguments ziragwira kabisa iyi yo ni urwenya. Niba umuntu yarize ubu ntagomba gukora politiki ngo kuko agusaba gukora analyse rigoureuse de la situation, kuko agusaba gukora analyse des résultats escomptés, kuko agusaba gukora analyse de faisabilité , kuko bagusaba gukora analyse du risque ? Niba Twagiramungu adakeneye gukorana nabo ba intellectuals bamusaba gukora un exercice mental yo kubanza gukora un vrai projet mbere yo gutera intambwe ubwo azakorane nabo abwira ngo twagiye bati twagiye mwidishyi, ababwire ati turatambitse basubize bati turatambitse mwidishyi. Birumvikana ko njye ntaba muri abo. Argument facile Faustin afite ni ukuvuga ngo baraguzwe. Ngo uwuzuye ingurube azibona hose harya. Niko abanyarwanda iyo bavuga umugambanyi numero 1 baba bavuga nde harya ? Ariko niba umuntu ari traitre ntagomba kumva ko abantu bose ari traitre. Kutwibeshyaho byo l’histoire nous jugera. Abatuzi bya hafi bo iyo bumvise ibyo baraseka. Ko bagura se abantu batagira akazi bakeneye kubaho bakabatahana nkaba mbona ahubwo Faustin izo critère ariwe uzujuje kuturusha aho uwikeka amabinga ntaba ayafite. Tubitege amaso birihuta cyane ibya politiki.

Umwanzuro

Twagiramungu Faustin nareke gushakira ibisubizo by’ibibazo by’u Rwanda muri za raccourci. Mu masezerano ya Arusha ntako atagize ngo izina rye rijye mu masezerano ya Arusha, impaka byateje mu ishyaka MDR byatumye risenyuka kubera kurwanira uwo mwanya we na Nsengiyaremye. Umuti se warabonetse reka da hapfuye abantu batabarika. Twagiramungu yongeye kujya mu matora ahurudutse i burayi nuko amatora arangiye yisubirira i Burayi abaturage bamuyobotse basigara bakubitwa iz’akabwana, abandi barafungwa abandi bahasiga ubuzima. Uyu munsi Twagiramungu ati nzagenda mu Rwanda ushaka azankurikire ati abanyapolitiki ni ugufungwa cyangwa gupfa. Iyi politiki ya irresponsabilité nta mwanya ifite muri kino gihe tugezemo. Ntabwo njyewe nzashyigikira politiki ishyira abaturage mu kangaratete, politiki ivuga ngo abanyapolitiki bagomba gupfa, politiki nkiyo y’ubwiyahuzi kuko umuntu atayikora ku giti cye au lieu d’embarquer tout un peuple dans un bain de sang ? Iyi politiki irashaje nta maraso yandi y’abanyarwanda dukeneye gutakaza, nta mvururu zikenewe ahubwo dushyire ingufu muri dialogue. Uwo tutavuga rumwe si umwanzi kuko nitutavugana nuwo tuvuga rumwe niho usanga abanyarwanda duhora muri za guerre cyclique zidashira za vamo nanjye njyemo, zikurura ubuhunzi budashira. Oya hakenewe amaraso mashya adafite idéologie yo kumena amaraso.

Inzira ya dialogue nzayikomeza hari abazatwita abagambanyi bategereze ko tubagambanira bahebe, hari abazatwita ibisimba bategereze ko tubarya bahebe, hari abazatwita ko twaguzwe bategereze ko twirukira mu myanya bahebe, kugeza ubwo bazabona ko dialogue ari ngombwa kandi ko bibeshye kandi batwibeshyeho nibwo bazatugarukira bakemera ko abanyarwanda bose abahutu, abatutsi , abatwa twicara ku meza amwe tukubaka igihugu cyacu kandi dushyize imbere umutekano wacu twese.

TITO KAYIJAMAHE
Montreal – Canada.

 

 

5 COMMENTS

  1. Ariko aba banyamatiku baba bavuze ibindi bavuga!
    Aho bahuriye ko aribo bahazi kandi ko ari nabo bazi ibyo bari baganiriye, ibi byo kuza gutayanjwa batukana + gusebanya babona byunguye iki!
    Mwese murakuze, umwe ni akore ibye undi ibye ariko muvane amaitiku hano!

    Mugire amahoro!

  2. Birababaje rwose kubona abantu muvuga ko mwiyemeje gukora politiki mwarangiza mukirirwa musebanya ndetse mutererana amagambo. Turarambiwe dukeneye abantu bafite gahunda ihamye yo kuvana abanyarwanda mukaga barimo. Nimwicare hamwe mwumvikane kugifitiye bose akamaro murekere aho kuryana no gicikamo ibice kuko muba muri guha umwanzi ingufu.

  3. Turarambiwe pe! twajyaga tugira ngo abagore nibo bagira amazimwe, ariko se niba utandukanye n’muntu ningombwa kuza kumusebya bigeze aha, dukeneye igisubizo cy’ibibazo by’abanyarwanda ntabwo dukeneye abaza kuduteza ibindi bibazo no kwirirwa bandika amafuti.
    Niba munaniranwe ni muceceke muduhe amahoro

Comments are closed.