Maze kumva ikiganiro Aimable Karirima na Rukerantare Albert kiswe “Nahisemo”.
Nasanze nacyita ni inde ubeshya ni inde ubeshywa ?
Ngire icyo mbivugaho.
Karirima Aimable ati Bwana Rukerantare tuganire , mwaravuze muti ndi ku ibere ;
Ese kuba ku ibere bivuze iki ? Byaba ari bya bindi bajyaga bavuga kuri leta yo kwa Habyalimana ko umuntu yahawe imbehe ? Leta ya Habyalimana aho wakoraga akazi k’ubutasi. Mutubwire nkamwe mwahoze muri opposition mutubwire ukuntu muri ku ibere kuko abanyarwanda bibaza kuri iki kibazo.
Rukerantare ati icyo kibazo nanjye nakibajijeho maze kubona uko abenshi babifashe. Rukerantare yumva abenshi batumva ikinyarwanda cyangwa se bagambiriye gupfobya no gusesereza abandi.
Rukerantare yunzemo ati nyuma y’imyaka makumyabiri nongeye kubona mama wandemberaga kuri telefoni , nongeye kumubona arangaburira ndijuta, nongeye kubona igihugu, nibuka ubuto bwanjye.
Reka mbe mpiniye aha mbabwire uko numvise amagambo y’uyu mugabo.
Ati Mama yarandemberaga ; uyu mugabo wari ugikeneye kuremberwa na nyina angana atya azaniye iki u Rwanda n’abanyarwanda ? Ese yibutse ko ijambo mama ku banyarwanda benshi ari ijambo umuntu avuga azimiza kuko bamwe bakuze batabagira ubu ntashinyagurira imfubyi zuzuye u Rwanda n’izuzuye hanze zitazi konka zitanonse kubera ubutabere batewe n’impamvu yatumye Rukerantare ahunga ? Sinamuziza ko afite nyina ariko harimo ubutesi n’agashinyaguro. Arakuze kuburyo yagombye kuba yarahisemo imvugo itibutsa imfubyi ubutabere hari amagambo atavugwa mu Kinyarwanda hari amagambo atagikoreshwa ngo batavuga ibigoramye. Mbibutse ukuntu ijambo ubuyanja ryateye ubwoba !
Ati Mama yarangaburiye : byatumye nibaza abatagira ba nyina bakiri hanze murumva ikizabajyana mu Rwanda ni iki ? Ese ko muzi ikinyarwanda hari umugabo ujya mu bandi akavuga ko yonka ? Uwonka aba ataraba umugabo , mu kinyarwanda nta mugabo urata ko yijuse ibiryo bifatwa nk’ubusambo.
Umwana niwe wijuta yakuka ku mbehe y’ibitonore agashimira ababyeyi yerekana inda. None se utazi ikinyarwanda ni inde ? Mu kinyarwanda ngo umugabo yonka igihe arimo ahabwa inzaratsi, murabona ko Albert ashaka kuturindagiza avuga Nyina umubyara kandi hari undi yise umubyeyi igihe yari mu mushyikirano. Birumvikana, yavuze ko arimo konka yonka inzaratsi aho ageze avugishwa nta yindi gihamya itari iyi video.
Rukerantare arakomeza gushyinyagura avuga ko nyina yamuhaye ibitonore n’ibihaza . Iyo umwitegereje ukabona itoto afite wibaza niba koko yarondowe n’ayo mafunguro mu gihe abamwakiriye biragaragara ko ari imidari idashyira uturaso ku mubiri. Amafoto ari ku rukuta rwe rwa Facebook asobanura cyangwa agaragaza ibyo mvuze.
Ese koko ayo mafunguro yaba ari rwa ruhisho tumenyereye rwakirizwaga umushyitsi ? Umunyarwanda yarangwaga no kwereka umushyitsi w’imena ibyishimo yigomwa akamwakiriza inzoga nziza ndetse akanabaga itungo rye kabone n’iyo ariryo yabaga ari ryo ryonyine afite.
Muri make bamufuguriye bagoswe n’isari biziritse agashumi mu nda si ubukire yabonye arimo arashinyagura.
Rukerantare akomeza agira ati nibutse ubuto bwanjye.
Mwibarize ; yaba yarabonye bagenzi be bangahe mubo batobanye akondo iwabo mu majyaruguru ? Barahari se ? Atwereke amafoto turebe niba banganya za nyakubahwa adushyirire kuri facebook nk’uko yabigenje atwereka imva za benenyina bishwe n’inkotanyi.
Bagiye he ? Nabo se bishwe n’interahamwe ? Natwereke inzibutso tuzisure. Natwereke ibyo bikwerere n’ayo majigija bajyanaga kwiga no kuvoma bakiri bato biratuma tumenya ko mu Ruhengeri rw’umurera ari amahoro nta bwicanyi bwakorewe abahutu .
Ati ibiribwa bireze : ese yaba yari yarahunze inzara we ? Ibi ndabona ari muri propagande yo kuvuga ko nta nzara iri mu Rwanda ivugwa n’abarutuye muri ibi bihe abayobozi birirwa berekana amagorofa n’imodoka nziza ngo ni iterambere.
Rukerantare aravuga ko Imana ariyo agira impano akungamo ko impano yayihawe n’igihugu muri 2016, none se u Rwanda rusigaye ari Imana itanga impano n’amahirwe mubinsobanurire ababyumva njye bicanze .
Ndibaza ; imigisha itangwa n’u Rwanda cyangwa se Imana yitwa u Rwanda migisha kuki ruhitamo abarwanya ubutegetsi akaba aribo ruha impano mu gihe abatarwanya ubutegetsi batotezwa kugeza n’ubwo baruhunga , bafungwa. Duhora dusoma inkuru zinyuranye mu bitangazamakuru binyuranye zivuga akababaro k’abatotezwa n’abayobozi bahagarariye ubuyobozi bukuru kandi bimwe byumvikana ko gutoteza abaturage biri muri gahunda za Leta ni wa mwera uturutse ibukuru.
Muri iyi minsi mwiyumviye uko abaturage b’i Nyagatare banze kumva Kaboneka nk’uko babisabwaga bashaka ko Nyakubahwa Paul Kagame ariwe wenyine ubumva ndetse bikagera n’ubwo we ubwe abasaba gutuza bakanga guceceka , ubwe yabasubizaga mu mvugo ya giseseka arimo abikiza.
Mbaye mpiniye aha mutekereze ku kiganiro cyose mubwire abafite amatsiko uko mubyumva.
Uwariraye Yudita