Alexis Bakunzibake ati:Mukabunani yagiye muri Amerika nk'umunyamuryango wa FPR, ntabwo yagiyeyo nk'umurwanashyaka wa PS Imberakuri

Inkuru igaragara ku rubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, iravuga ko Madame Christine Mukabunani, icyo kinyamakuru cyita Umuyobozi w’Umutwe wa Politiki wa PS Imberakuri, ngo kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu Ugushyingo 2012!!

Nk’uko igihe.com ikomeza ibivuga ngo Mukabunani agiye muri Amerika ngo nk’umwe mu bayobozi b’amashyaka bakiri bato muri Afurika, bagiye kureba ibyerekeye demokarasi n’uko amatora akorwa muri iki gihugu. Mu kiganiro yahaye Radio One, Mukabunani yagize ati ”Muri Amerika hariyo amatora ya Perezida ; turagenda tureba uko batora, ndetse twige n’amateka y’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Mugenzi wacu Mariko Matabaro yabajije Bwana Alexis Bakunzibake, umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri icyo atekereza kuri uru ruzinduko rwa Madame Christine Mukabunani muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yasubije muri aya magambo:

”Twe nk’ishyaka PS Imberakuri turasanga ubwabyo ari igisebo kuri leta y’u Rwanda, ariko na none kujya muri Amerika kwa MUKABUNANI ntabwo byadutunguye na busa, twakunze kubabwira ko ibyo uyu mutegarugore azagororerwa byose bitazaca Imberakuri umurava ndetse no gukomeza guharanira ko umunyarwanda yishyira akizana mu rwamubyaye. Tukaba tunaboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda by’umwihariko Imberakuri kutaranganzwa n’ibi uyu mutegarugore arimo akoreshwa ahubwo bagashyira imbere intego twiyemeje maze tukaba imbuto ya demukarasi nk’uko twabyiyemeje. Kuba rero yateguriwe urugendo muzi neza ko mu Rwanda turi kwitegura amatora y’abadepite umwaka utaha iyi niya mikorere ya FPR duhora tunenga yo kujijisha abanyamahanga kuko abanyarwanda bo bitagishoboka maze FPR ikazabasha kwigarurira ariya matora nta nkomyi nk’uko yagiye ibigenza mu bihe byashize kuko izi neza aho Imberakuri zigeze ziyubakira ishyaka ari nako zitegura ariya matora. Turangiza twagirango dushimangire ko atari umurwanashyaka w’ishyaka PS Imberakuri wagiye guhagararira u Rwanda nk’indorerezi y’amatora muri Amerika ahubwo n’umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, nk’ishyaka riri ku butegetsi rero ntakindi ryari gukora ngo ijya kurisha ahera ku rugo.”

Tubibutse ko Perezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri Maître Bernard Ntaganda, ubu afungiye muri Gereza ya Mpanga.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. ariko reka mbabaze mwabanyapolitike mwe ubundi urukundo mukunda urwanda nibwoko ki?
    niba atariwowe wahawe gukora cyangwa gutegura ibintu runaka bisobanuyeko uwuri kubikora atabizi reka muminsi mike nawe baraje kukohereza muri france cyangwa nahandi ubwo se nanjye nzahaguruke mvugengo ibintu byacitse nanjye nimujyane muburundi .oya nimureke kuba abana kuko muri politike siho honyine haba umukati nimushake ibindi byogukora mureke kwirirwa murebuzwanya ngo runaka bamutumye hariya,niko ishingwa ryishyaka ps imberakuri nararikurikirranye none kuba NTAGANDA yari twaye nabi bivuzeko abandi banyamuryango bari basigaye batari guhabwa uburengganzira bwo kubona imikorere mu rwanda? none ko uriho uvugango uwagiyeyo ntabwo ari umuyoboe wa ps imberakurii wagirango bohereze fondatere kandi uzi neza ko afuzwe oya ibyo ntibikabe ahubwo sesengura neza ibyo urimo maze ureke guta igihe kuko ntawamenya icyo wifuriza abanyarwand muri rusange reka twemereko ari fpr yamutumye ariko wibukeko FPR ikorera abanyarwanda kabone niyotaba ari umwe bitandukanye nigihe cyubukoroni nshuti.

Comments are closed.