Ally Yusuf Mugenzi mu mazi abira?!

Amakuru agera ku kinyamakuru The Rwandan aravuga ko inzego zimwe za Leta y’u Rwanda zishaka uburyo bwose zacecekesha Radio BBC cyangwa zikayihindurira umurongo igenderaho wo guha buri wese ijambo agatanga ibitekerezo bye. Muri icyo gikorwa hibasiwe Bwana Ally Yusuf Mugenzi, umuyobozi w’igisata cya BBC cy’ibiyaga bigari bya Afrika kivuga mu ndimi z’ikirundi n’ikinyarwanda kizwi kw’izina rya BBC Gahuza Miryango.

Uwo mugambi nk’uko amakuru atugeraho abivuga urangajwe imbere n’uwitwa Tom Ndahiro, ngo ukora ubushakashatsi kuri Genocide! Uyu mugabo ubundi wize ibijyanye n’ubuhinzi yatangiye gukoresha inyandiko zibasira umunyamakuru wa BBC, Ally Yusuf Mugenzi natanga urugero rw’inyandiko Bwana Tom Ndahiro yacishije mu kinyamakuru igihe.com yise: “Imvugo ya Ally Yusuf Mugenzi ko Abatutsi bateguye jenoside yabakorewe igoreka amateka nkana”

Icyagizwe urwitwazo ni ikiganiro cy’imvo n’imvano cyo ku wa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 aho umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi yakiraga ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye nyuma y’ikindi kiganiro cy’imvo n’imvano cyari cyahise ku ya 5 Nyakanga 2014 cyavugaga kuri raporo ya Maina Kiai, Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Abenshi mu bakurikiye iki kiganiro ntabwo bigeze bakibonamo ikibazo ahubwo bishimiye uburyo buri wese ahabwa ijambo agatanga igitekerezo cye mu bwisanzure uretse wenda babandi bamenyereye kumva ibintu bimwe gusa bibavuga neza gusa cyangwa bivuga ibyo bashaka ko bivugwa cyangwa bashaka kumva mu matwi yabo. Ahavuzwe cyane ndetse akaba ari naho Bwana Tom Ndahiro yibanda ni igice umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi abaza uwiyitaga umuhanga mu mategeko witwa Joseph Karorero.

Nyuma y’inyandiko ya Bwana Tom Ndahiro mu kinyamakuru igihe.com, benshi mu basomye iyi nyandiko bagize icyo bavuga ndetse basa nk’abasubiza uwanditse iyo nyandiko.

Dore bamwe muri abo:

“Umuntu wese ufite ubwenge burengeje ubwo mashuri abanza, Akaba yarakurikiranye kiriya kiganiro yumvishe ko Mugenzi atigeze avuga ngo abatutsi bateguye Genocide. Wowe wanditse iyi nkuru hari ikindi wari ugamije ahubwo ugisobanurire abantu. Umuntu waganiraga na Mugenzi yari yananiwe gusobanura ukuntu genocide yaba yarateguwe guhera muri za 1950 ngo na mbere yaho. Noneho Mugenzi aramubwira ati “niba ari uko ubibona ko genocide yateguwe icyo gihe cyose, yaba yarateguwe n’abatutsi kuko icyo gihe nibo bari bafite ubutegetsi. Mu by’ukuri Mugenzi yabajije iki kibazo kugira ngo uwo baganiraga wiyitaga umunyamategeko asobanure uko genocide yateguwe. Ni ikibazo “indirect” cy’umunyamakuru. Niba wowe wanditse iyi nkuru uri koko umunyamakuru wakagombye kuba warabisobanukiwe niba warumvishe ikiganiro. Gusa ikibazo cyabayeho nuko niveau intellectuel y’uwo baganiraga yari hasi cyane ntabashe gusobanukirwa n’ibyo Mugenzi yabazaga ahubwo agasubiza ibindi.”

“Ariko kuki hari abantu bakunda gushushya imitwe y’abandi? Mugenzi mumuvaneho amatiku kuko atigeze avuga ayo mateshwa mumuhekesha! Icyo yabajije uwavugaga ko jenoside yatangiye muri 59 igategurwa n’abahutu, ni ukumenya uwategekaga icyo gihe kuko jenoside aho iva ikagera ku isi itegurwa n’ubutegetsi bubi buriho! Icyo gihe koko hategekaga abatutsi bari baraheje abahutu bityo iryo kandamiza ribyara urwango rukabije hagati y’ayo moko yombi. Kuba rero ubutegetsi bwakurikiyeho bwarakomeje guheza bamwe mu bana b’abanyarwanda nibyo byahembeye urwo rwangano runagikurikirana abadafite aho bahuriye n’ibyo bihe! Ayo ni amateka mabi yacu twese tugomba kwemera aho guhora bamwe tuyahakana abandi tuyagoreka uko twishakiye kubera inyungu bwite zacu!”

“None ko abo ba KAYIBANDA aribo bamenesheje Kigeli Ndahindurwa ko batakiri ku ngoma ubu yaratahutse? Ikindi Mugenzi nk’umunyamakuru akubaza ahereye kubyo wivugira! Uriya Karorero yashimangiraga ko genocide yakorewe Abatutsi yatangiye 1959! Umunyamakuru nawe amwibutsa imiyoborere yicyo gihe aho abayobozi hafi 100/100 bari ubwoko bumwe! Ahubwo njye ndasanga Abanyarwanda tumenyereye ibiganiro mpaka bikorerwa iwacu aho usanga abantu bajya impaka kandi bumva ibintu kimwe! Niyo mpamvu iyo bageze kenshi ku maradiyo mpuzamahanga bibura! Aha ngasanga aho kugirango ujye gufata ijambo ku maradiyo nkariya wagombye kuba usobanukiwe neza n’ibyo urimo !”

Mu kwibasira Ally Yusuf Mugenzi, ese Tom Ndahiro na Leta y’u Rwanda bagamije iki?

Amakuru atugeraho aremeza ko ubu Leta y’u Rwanda irwaye Bwana Ally Yusuf Mugenzi nk’igisebe cy’umufunzo, ku buryo hari gukoreshwa uburyo bwose bushoboka ngo yigizweyo kuko abangamiye inyungu z’iyo Leta, nabibutsa ko nta kindi azira uretse guha ijambo buri wese atitaye ku ruhande arimo.

Bimwe mu byo tumaze kumenya birimo gukorwa ubu ni ugukoresha abanyarwanda bari mu bwongereza mu kwifatira ku gahanga Bwana Ally Yusuf Mugenzi aho bahuriye nawe hose, kumwangisha abanyarwanda mu buryo bwose, kumuteza inshuti ze za hafi ngo zimugire inama ngo yo gusaba imbabazi, kugerageza kumuhohotera ngo hakoreshejwe abacitse kw’icumu rya genocide babajwe n’amagambo yavuze n’ibindi…

Amakuru yandi atugeraho avuga ko ubu inzego za Leta y’u Rwanda zirimo kubaririza ubuzima bwite bwa Ally Yusuf Mugenzi urugero aho atuye, abo bavugana, igihe azagira mu zabukuru, umushahara we n’ibindi

Ikindi ngo ubu harimo guhindurwa mu cyongereza kiriya kiganiro mu buryo bugoretse kugirango bagikoreshe mu kurega Ally Yusuf Mugenzi mu buyobozi bwa BBC.

Muri rusange ariko si Bwana Mugenzi ugenderewe gusa kuko ikibabaza Leta y’u Rwanda n’uburyo BBC Gahuza Miryango ikora iha ijambo buri wese kugeza ku batavuga rumwe n’iyo Leta.

Tugarutse kuri Tom Ndahiro twavuga ko amasinde ye na Ally Yusuf Mugenzi atari aya none kuko amakuru dufite avuga ko Tom Ndahiro atigeze ashimishwa n’uburyo atihariye ijambo ndetse ngo anabogamirweho mu kiganiro cy’imvo n’imvano cyahuje Tom Ndahiro, Yoranda Mukagasana bavugiraga Leta y’u Rwanda bemeza ko igihugu cy’ubufaransa cyateguye ndetse kikanashyira mu bikorwa genocide na Faustin Twagiramungu, Ambassadeur JMV Ndagijimana bo babihakanaga.

Kuri Tom Ndahiro kandi BBC ni ikibazo kihariye, amakuru dufitiye gihamya n’uko Tom Ndahiro akimara kuva muri Komisiyo y’ikiremwamuntu yasabye akazi ko kuba umunyamakuru wa BBC i Kigali arakabura kubera amashuri make (burya afite atatu yisumbuye mu by’ubuhinzi!) icyo gihe akazi kahawe uwitwa Geoffrey Mutagoma.

Kwibasira BBC si ibya none kuko no mu myaka yashize BBC Gahuza Miryango yahagaritswe na Leta y’u Rwanda kuvugira muri FM kubera ko Bwana Faustin Twagiramungu wahoze ari Ministre w’intebe mu Rwanda yari yavuze mu kiganiro imvo n’imvano n’ubundi cyari kiyobowe na Bwana Ally Yusuf Mugenzi ko atazapfukama ngo asabe imbabazi umututsi kuko ntacyo yishinja!

Ntawakwibagirwa uburyo na none umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana nawe wa BBC ariko mu gisata cy’igifaransa nawe yibasiwe na Leta y’u Rwanda yashatse kumuvanga mu kibazo cy’umuhanzi Kizito Mihigo.

Muri rusange iyo umuntu akoze isesengura asanga iki kibazo gishingiye kuri Leta y’u Rwanda ishaka kuniga itangazamakuru ryose ritayibogamiyeho cyangwa ritavuga ibyo yifuza.

Twizere ko Leta y’u Rwanda iza gushyira mu gaciro igaha umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi amahoro kuko abakunzi b’imvo n’imvano n’ibindi biganiro bya BBC Gahuza Miryango bitegurwa na Mugenzi ni benshi.

Marc Matabaro 

The Rwandan