Aloyiziya Inyumba asize FPR ifite intege nkeya.

Ubwa nyuma navuganye na Aloyiziya Inyumba ni ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010. Icyo gihe yari mu rugendo rwamaze ibyumweru byinshi mu bihugu by’iburayi aho yarimo gutegura inama y’umushyikirano yabaye mu mpera z’uwo mwaka. Nyuma yabwo yagarutse mu burayi mu kwezi kwa kanama umwaka w’2011 agiye gutegura urugendo rwa Perezida Paul Kagame i Paris mu Bufaransa. Muri icyo gihe havuzwe cyane inama yakoresheje ahitwa i Rouen tariki ya 28 kanama atanguranwa na Fawusitini Twagiramungu nawe wari ufite gahunda yo kuhakorera mitingi ku ya 3 nzeri.

Izo ngendo ze zakurikirwaga n’amagambo menshi yacaga hano ku mbuga avuga ko uwo mudamu afite intego yo gusenya opozisiyo kuko yarebaga abantu ku giti cyabo akababwira ko nta mpamvu bafite zo gukomeza kurwanya leta y’ubumwe, akabagira inama yo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Abafite ibintu byo gushidikanya yababwira kuza kureba uko igihugu kimeze muri ya gahunda bise « Ngwino urebe » yaterwaga inkunga n’igihugu cy’ubuholandi. Muri izo ngendo za Inyumba zo gucyura impunzi z’abahutu buri gihe yabaga afite intumwa ayoboye zirimo abahutu bazwiho kuba intyoza mu kuvuga. Njyewe twabonanye ari kumwe na depite Roza Mureshyankwano, umugore wabaye impunzi muri Kongo akaba yarasobanuraga uburyo ibivugwa ku bwicanyi bwanditswe muri ya raporo ya LONI bise Mapping Report byose ari ibinyoma. Uwo mudepite ukomoka muri perefegitura ya Gisenyi nari nzi neza ko arimo kubeshya ariko ntibyantunguye kuko nta kundi yashoboraga gukorera FPR.

Umuntu yavuga ko iyo gahunda yo kujya mu mahanga kureshya impunzi ngo zitahe yatumye Aloyiziya Inyumba avugwa cyane mu myaka ye ya nyuma hano ku isi. Hari abanyaporitiki bo ku rwego rwo hejuru byafashije, bibakura mu isoni babona uko bava mu buhungiro. Hari abandi babonye uburyo bwo gusura igihugu, bakareba amajyambere kimaze kugeraho ariko ahanini bakibonera ko bashobora gutaha ntibafungwe cyangwa ngo bicwe. Bamwe baboneragaho kubohoza imitungo yabo akenshi bakigarukira.

Iyi gahunda ya guverinoma yo gucyura impunzi muri ubwo buryo ni amayeri ya poritiki agamije kuburizamo imishyakirano amashyaka akorera hanze yasabaga. Impamvu ubutegetsi bwa FPR bwarwanyije iyo mishyikirano bugahitamo kujya kureshya impunzi imwe imwe nuko mu mishyikirano impande zombi ziba zihagarariwe n’abantu bajijutse, ntawe upfa guhenda undi ubwenge. Mu mishyikirano hashobora gusabwa byinshi umuntu umwe ku giti cye atabasha gusaba kandi byahindura poritiki igihugu cyagenderagaho.

Iyo abantu bibajije ku mpamvu zatumaga Aloyiziya Inyumba ariwe ushyirwa imbere muri izo guhunda zo kureshya impunzi hari abahita bavuga ko aruko yari indyarya cyane, ariko umuntu ashobora no gusanga ahubwo uriya mudamu ari mu babonaga ubutegetsi bwa FPR bugomba kuva mu mfunganwa y’irondakoko. Bakabona bwarushaho gushyigikirwa n’abaturage no kuramba igihe bwaba bwitabiriwe n’abahutu benshi kurusho uko byifashe ubu. Icyo kibazo cyarushijeho gukomera nyuma y’uko Jenerali Kayumba Nyamwasa ahunze agafatanya n’abandi batutsi bakomeye bahoze mu buyobozi bwa FPR gushinga ishyaka rya RNC. Guhera ubwo FPR yabaye nk’ishya ubwoba ishyira ingufu nyinshi mu bikorwa byo kugenzura abanyarwanda baba mu mahanga hanakorwa n’iyo gahunda yo kureshya bamwe ngo batahe.

Umuntu ahereye kuri ibi mvuze hejuru ntiyabura kuvuga ko Aloyiziya Inyumba yari umunyapolitiki ukomeye, wakoreraga FPR yego ariko wanashakaga gukemura ibibazo by’igihugu mu buryo bwayo. Asize FPR imaze kugira intege nkeya kubera amakimbirane akomeye yatumye bamwe mu banyamuryango bayo b’imena batoroka igihugu (Tribert Rujugiro, Valens Kajeguhakwa, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Théogène Rudasingwa, ….) n’abasigaye bakaba bakorera ku bwoba. FPR ifite intege nkeya na none kubera inkunga z’amahanga zatangiye kubura ahanini biturutse ku ngufu za bariya bayisohotsemo bakaba bayirwanyiriza hanze, hakiyongeraho no kuba muri uyu mwaka tugiye gusoza leta ya Kagame yarafatiwe mu cyuho irimo gushoza intambara muri Kongo, ikaba ishinjwa n’impuguke za LONI kuba ariyo iri inyuma y’abarwanyi biyise M23.

Mu bihe nk’ibi ishyaka FPR ryari rikeneye ubwitange n’ubushishozi bw’abanyamuryango bayo b’imena kugirango rihangane n’ibibazo igihugu kirimo ntabwo aribwo Madamu Aloyiziya Inyumba yari akwiye kwigendera. Ariko ni ko bigenga ni inzira ya twese kandi ntituzi umunsi n’igihe. Imana imwakire mu bayo.

Buruseli, le 8/12/2012.

Nkuliyingoma Yohani Batista

5 COMMENTS

  1. fpr yica imbaga y’abantu igaseka ndetse ikanabyigamba,iyo ipfushije umwe,irataka cya
    ne ibikuba bigacika.

    Mu byukuri rero umuntu arashinja,ariko ntaca urubanza,kereka imana yonyine.

    Nyuma rero yo kumvaabo muri fpr na rnc bishyize imbere cyane mu gutaka baca ibikuba,mpita nibaza ibi bikurikira,abdul ruzibiza witabye imana kuki atavuzwe kdi yarakoreye fpr?ba peter bayingana n’abandi benshi bo bari he ko batibukwa?

    Wagira ngo niwe wa mbere upfuye[byumba,ruhengeri,gisenyi 1990-1994]haguye abangana iki?kuva 1994 kugera ubu,kdi nta ntambara iri mu rwanda?abapfa bazira iki?congo se ntibava amaraso nk’inkotanyi,nimureke gutaka sha. Muti ntiyigeze yemera ko rudasingwa yicwa,byumvikanaga ko yari nyina wa fpr mbega yari kanjogera umwe wishe umwami rutalindwa,abapfa bishwe n’amarozi ya fpr kdi ariwe wajyaga kuyacirira bo si abantu?perezida kagame ati ni igihombo kuri fpr igihugu no kuri buri munyarwanda,cyakora nge ntumbariremo kuko mvugira ahabona simbundikira amafuti yanyu.

    Perezida kagame gira uti ahubwo ni igihombo ku gatsiko,nge mbabwize ukuri ko urupfu rw’uyu nyina wa fpr,nta gihombo mbibonamo kuri nge,ahubwo n’ubwinyagamburiro ku batuye mu mahanga,ni inyungu ikomeye kuri fdlr,umuntu ni nk’undi mama we,igihombo gikomeye abanyarwanda bagize ni uko habyarimana na rwigema bapfuye ibindi ni amagambo.

    Nguwo umukobwa wayitangije aragiye,hagowe umukobwa wundi utarayitangije wirirwa abeshya amahanga kdi abizi neza ko abeshya kdi abishaka,ni mushikiwabo.uwavuze ko yagiye kugura imyenda ya mukotanyi mu burengerazuba bw’ubuhinde yibagiwe kuvuga ko udufuni,inkota n’ibindi byiyicarubozo byagurwaga nawe,ubuse kanyarengwe inyungu yakuye muri fpr ni iyihe kdi bizwi ko yashutswe n’uyu mugore?gucamo amashyaka y’abandimo ibice atarayashinze nibwo butwari mumurata?

    Nta rupfu na rumwe rushimisha,ariko abifuza ko yagombaga kubaho kurenza igihe yagenewe byo ni ubujiji bwanyu,ngo ntiyari akwiye gupfa?kuki se kdi abantu bose bagomba kunyura mu rupfu?n’abandi imana izabadukiza,ya ngunguru yuzuye amazi adahishwa ikiyiko namwe murimo muyorwamo twese iyo ngunguru tuyirimo ntawe ugoma kwigira nyirayo ngo adahe abandi.hari uwavuze ngo yari intarekazi,yariyo koko ariko se ubu ibyana byayo bizahahirwa nande?

    Fpr yagize benshi imfubyi,amaherezo nayo ibaye yo,uretse ko intare y’ingabo igihari nyamara yakuwe ibyinyo byose yarumishaga abantu.

    Inyumba ari mu bantu bigishije inkotanyi ko ujya kwica ubukombe abwagaza,nyamara byabaye ihame kugera n’ubu,aho ukurwa mu rugo usekerwa ngo ntacyo uba,ukarinda ubohwa ugisekerwa ifuni ikakwasa bigutunguye,nyamara mumenye ko byose bizwi.

  2. burya se nazo zirapfa?reka namwe ntimukatubeshye ubwoko bw’Imana se nabwo burapfa kdi buri muri Paradizo?yagiye kubahahira nk’uko bisanzwe nimutegereze ingurube nireba hejuru azagaruka.

  3. kirya abandi bajya kukirya cyikishaririza,nimushaka musharire mute muraribwa ye,natwe nta sukari tugira,turasharira natwe ariko turibwa uko bwije n’uko bukeye,nonese ko mutamuvuga ibigwi by’amashuli yize?uwo bashakanye se ninde?ayinya…….ohooooooooooo abo yahahiraga nibo bishe abantu mu karere k’ibiyaga bigari basaga miliyoni 15 icyo nabwira abababaye ni uko gushyingura ari ejo nimumukurikire nibwo nzabaririra buri wese wo muri Guverinoma ubabajwe nawe najye
    mu rwobo bajyane nibwo ndemera ko mwababaye koko.

  4. kagirinkuru ngo yanze ko Rudasingwa yicwa?noneho abishwe na Fpr bose yabaga abizi,hari uburenganzira bwo kwica no gukiza yahawe n’Imana?puuuuuu nimuzibe aho ubundi se abapfa bose hari uburenganzira abafiteho nagende ajye kwisobanura imbere y’urukiko rw’Uhoraho mbona inkiko zibahamagaza mugatinya,nyamara hari urwikirenga rubategereje,rwo ko ntawe uruhunga se,Habyarimana yapfuye ku ya 06 undi nawe apfuya ku ya 06 ubwo ntacyo bibabwiye?nyamara amaraso ya Habyarimana arabahagama,igihe cyose mutemeye ko Habyarimana ahambwa mu Rwanda mu cyubahiro kimukwiye murapfa murashira Nkotanyi,iyo Kanseri se ni iya ryali?Rutaremara Toto ko ntacyo atangaza?muti Rwigema yakandagiye Mine,muti yarashwe n’ingabo za Kinani zari mu ijipe y’umukara,mutia yabeshywe ko inyuma hari ubwumvikane buke agarutse araraswa,Ruvusha we akabihuhura ati yanguye mumaboko,uwamurashe yakurekeye iki niba koko ari iza Kinani?kubera gusinda intsinzi mu w’1994 bararongoranaga bigatinda ubu nibwo ingaruka zirimo kubageraho,icyo ubibye nicyo usarura Fpr yabibye 1994 ikomeje gusarura cyane,ingeso ya Fpr yo gukurikirana impunzi Inyumba yayigiraga cyane,nyamara azitanze i Kuzimu.

Comments are closed.