Amagambo avuga ukuri ahembura abayasubiyemo.

Turashimira H.T. Sankara kubera inyandiko ye yise “IMPUNDU KWA MAKUBA (Igice cya gatatu)”yasohotse mu kinyamakuru The Rwandan

Tuboneyeho umwanya wo kwibutsa abanyarwanda gusoma bitonze PARAGARAFU 9 ziri hasi twakuye muri iyo nyandiko ye kuko zikubiyemo inyigisho bakeneye zibafitiye akamaro, ndetse zidakunze kuboneka ahandi muri iki gihe.

Abahezanguni bashobora kutibona muri iyo nyandiko no kutayishimira kuko isa n’ibakora mu jisho no kubarya mu bwonko. Abatari intagondwa bo irabingingira guhumuka, boye guhebera urwaje, ahubwo bafatanye n’abandi kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Hari abiha gusobanura ubwicanyi nyarwanda kuburyo bworoshye bavuga ko Urwanda rufite amoko abiri adafite aho ahuriye, ubwoko bumwe bugashimishwa no kwica ubundi. H.T. Sankara we si uko abibona: wagirango mu gihe cya jenoside yari akanyoni gatambagira mu mfuruka z’Urwanda kitegereza ubwicanyi buhakorerwa; yasanze ko mu bwicanyi nta bumwe buharangwa, ko ubwicanyi butagira ubwoko, ko ku mwicanyi “kirazira” itabaho n’amategeko ntacyo avuze, ko abicanyi bica abandi nkaho ari umikino.

Wagirango H. T. Sankara yatunganyije iriya nyandiko ye atekereza abantu batari mu Rwanda mu gihe cya jenoside agamije kubabwira ukuri kwambaye ubushishozi n’ubuhanga, abereka ukuntu ubwicanyi bwagenze, adakoresheje amarangamutima, kandi ntaho abogamiye.

Ni nkaho yayanditse atekereza abazavuka mu bihe bizaza, ashaka kubamara inyota yo kumenya ukuri nyakuri k’ubwicanyi bwo muri 1994 mu Rwanda. Muri izi paragarafu arerekana neza uko ubwicanyi bwakozwe n’abicanyi bo mu bwoko bwose kandi ko nyine budakwiriye kwitirirwa ubwoko baturukamo.

Aributsa buri munyarwanda ko agomba guhitamo, ku giti cye bwite, kwihebera Imana akagenza nk’umwana wa Aburahamu, cyangwa kuba umucakara wa shitani akazarimbuka.

Tuboneyeho uyu umwanya wo kumushimira kubera ubushishozi yakoranye muri IZI PARAGARAFU 9 zikurikira no mu ndirimbo ye “Inkoni y’icyuma -Nzababaza” ari nayo mpanvu tubasaba gukomeza kuyisoma nta maranga mutima  kuko ibyo avuga ari ukuri.

Yozefu Mutarambirwa

Umukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu


 
                         IMPUNDU KWA MAKUBA (Igice cya gatatu)


Mu nyandiko y’ubushize twabonye ko Yesu yabajije Abayuda impanvu biyita abana ba Abraham kandi bashaka kumwica! Kandi tunabona ko mu Banyarwanda, ari abicaga, ari n’abicwaga, bose bicwaga na bene wabo, nta bwoko bumwe bwishe ubundi bwonyine budafashijwe n’ubundi.

Ushobora kuvuga ngo Abahutu bishe Abatutsi, ni koko Abahutu bishe Abatutsi, ariko nanone Abatutsi bishe Abatutsi. Ushobora no kuvuga uti ariko n’Abahutu barishwe bicwa n’Abatutsi. Yee ni koko ni ko byagenze, ariko n’Abahutu bishe Abahutu, no mubugambanyi hose ni ko byagenze. icyo ntahamya ni uko hari Umutwa wishe Umutwa. Ariko umutwa yishe Umututsi, ndetse yica n’umuhutu bitewe n’aho yari ari kandi Umutwa nawe yarishwe. Ariko ntawahamya ko Abatwa bishwe bazira ubwoko bwabo cg se abatwa bishe abantu babaziza ubwoko bwabo.

None se niba abana ba Abraham baticana kandi Abraham akaba abarwaho urubyaro ruzima rwatoranijwe mu moko yose, abo bicanyi hari umugabane bafite mu rubyaro rwa Abraham? Umwami wacu Yesu yashimangiye ko abicanyi atari urubyaro rw’Abraham, kuko urubyaro rwe rukora nk’uko yakoraga. Ati ahubwo abo bicanyi bakomoka kuri Se Satani, ngo kuko uwo yahereye cyera ari umwicanyi.

Nanjye kandi nkuko ngera ikirenge mu cya Yesu, naririmbye mu ndirimbo yitwa INKURUMBI nti nabonye shitani imara abantu ni bwo namenye uwo Luciferi, yahisemo gutsemba abantu, n’abatoya ntibarokoka. Nuko nti Nakomeje ngendagenda ngo ndebe amaherezo y’ayo mahano, nabonye agatikamwe mu nyanja, ndekere nzakavumba…

Tugarutse kuri jenoside twabonye ko bigoranye kuvuga ngo ubwoko bumwe rukumbi bwishe ubundi. yego habaye ho ubwoko bw’Abahutu bwahagurutse mu bwinshi kwica abatutsi, nkuko bari benshi, na shitani yarifitemo abana benshi. Niba kandi ngo muri UN haremejwe imvugo ivuga ko jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo bivuze ko ibyo ari ntamakemwa. Umuntu yanakwibaza ni nde wajyanye ubwo busabe muri UN? Ndagirango twese twibuke ko perezida w’u Rwanda avuga kumugaragaro abo yishe haba mu nteko no mu masengesho rwagati. ntatinya guhamya ko ari umwicanyi kandi ngo uramutse umwise umwicanyi yakwica. Uwo yahereye muri 1990 yica Abatutsi, na n’ubu ntarunamura icumu. Nk’uwo nguwo ibyo bintu yajyanye muri UN twabyemera gute? Ese ko hari Abahutu bazize ko ari Abahutu, wabyita jenoside yakorewe Abahutu kandi hari hari n’abahutu bishe Abatutsi? Nubwo jenoside bayitirira Abatutsi, usanga ababifitemo inyungu ari abicanyi b’Abahutu n’Abatutsi.

Batwiyungiraho, bagakomeza kutwica, igihe cyo kunama cyagera bagashora izo nzirakarengane mu ntambara, bakabateranya. Inzirakarengane z’Abahutu n’Abatutsi bagahangana aho kuba umwe, bakagwa mu mutego w’abicanyi. Ukajya gusanga inzirakarengane ari ikigroupe cy’abajinga, abicanyi birirwa bakiniraho imikino. Kuko batabahanganishije, inyungu zabo zaba nke. Twishyize hamwe tukava mu bujiji, ntibadukira! Babeshejweho n’ubujiji bwacu, batejwe imbere n’ibyago byacu.

Twebwe turi umwe, bavandimwe Bacikacumu. Turi ubwoko bumwe, ntacyo dupfana n’Abicanyi, turi urubyaro rw’Aburahamu, bo ni urubyaro rwa shitani. Icyo dupfana kiruta cyane ikidutanya. Ni ubucucu bwinshi kuguma kurwana k’ubucikacumu bwo mu bwoko bwawe, kuko bigaragarira buri wese ko hazongera hakaba ubundi bwicanyi ndengakamere. Abicanyi ntibazarekura mu gihe mutarajijuka ngo mubamagane n’ijwi rimwe kugirango bitazongera ukundi. Nta kintu nanga nko kumva ngo “never again” ivugwa n’abagome.

Si ukuvuga ngo muhaguruke murwane kandi ntambaraga mufite, ahubwo ni agatambwe ka buri munsi mu gusobanukirwa neza uko ikibazo giteye. Mukamenya ko umuntu ari nk’undi, mukanga ubwicanyi n’abicanyi bose n’umutima umwe. Nibihana mubababarire atari bimwe byo kwirirwa mubunza imbabazi nk’inzoga y’inkera. Imbabazi ni ikintu cyiza mu mutima wawe kigendana no kwibagirwa icyaha cy’uwasabye imbabazi. Icyo gihe ntugenda uvuga ngo uriya ni umwicanyi wamariye abantu ariko naramubabariye. Icyo gihe iyo ukimwita umwicanyi wababariye, uba wishuka ushuka n’abandi. kuko uwababariwe ntabwo aba akibarwa ho icyaha, aba ari mwene So.

Ibintu byo kwirirwa abantu barwanira jenoside y’ubwoko bwabo ni ibintu by’amafuti. Ari abatutsi bitiriwe jenoside, ntacyo ibamariye,uretse agahinda gusa. N’abahutu nabo kwitirirwa jenoside nta kintu bizabamarira. Erega nihahandi abantu bazongera bapfe, abazasigara bazasigara ari abacikacumu badakeneye n’utwo tubyiniriro, ahubwo bashima Imana ko barokotse, babanye bakundanye. Mututsi nawe Muhutu murwanirira jenoside icyo mushaka muzakibona. Abagome turabafite si icyo dusaba, nimutishyira hamwe ubu bo bazabibereka.

 
  H.T. SANKARA