Amahano akorwa n’ubutegetsi bwa FPR agaragaza ko butazarekura ubutegetsi mu mahoro.

Kuva FPR yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, hari abantu benshi bagiye bibeshya bakibwira ko ibibi FPR yakoraga byabaga bikorwa n’abantu bamwe na bamwe bihorera cyangwa kubera ko igihugu cyari kitaratungana neza. Ariko nyuma y’imyaka irenga 18 buri munsi wese amaze kubona ko kwibwira ko FPR ibyo ikora iba itabitekerejeho cyangwa itabiteguye ari ukwibeshya.

Hari ibikorwa byinshi FPR ikora ubona bishingiye ku marangamutima, urwango ivangura ry’amoko no gukora nk’aho abayigize ari abacanshuro badakorera igihugu cyabo.

Dushobora gufata urugero rworoshye rwerekana ko ibyo FPR ikora isa nk’aho idatekereza ku ngaruka byagira igihe yaba itakiri ku butegetsi byaba ku bayobozi bayo, abayoboke bayo ndetse n’abatutsi kenshi bakunze kwitiranywa nayo.

-Gutaburura imva ya Dominiko Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda:

Iki gikorwa ubwacyo ntabwo cyari ngombwa nta n’inyungu igaragara mu rwego rwa politiki cyari gifite uretse kugerageza gushotora, gusuzugura no gutesha agaciro abaturage b’abahutu n’abandi bafite ibitekerezo bishingiye ku banyapolitiki ba Repubulika ya mbere. Wenda ikindi cyari kigamijwe n’ugushaka kurimburana n’imizi ikintu cyose cyazibutsa abanyarwanda igihe cya Repubulika ya mbere n’imyaka hagati ya 1959 na nyuma yaho.

Ikindi kivugwa n’uko byari uburyo bwo gushyira mu gihirahiro Bernard Makuza wari Ministre w’intebe icyo gihe imva ya Perezida Mbonyumutwa yatabururwaga. Hari benshi bumva ko kuba Bernard Makuza yari Ministre w’intebe wa FPR ntacyo byari bibatwaye, ariko kuva aho ari umwe mubatumye ariya mahano aba byamushyize mu gihirahiro ku buryo ugupfa no gukira kwa FPR ariko kwe.

Bigaragare ko abahanga mu guca imivuno ba FPR bapanze icyo gikorwa ngo bamuteranye n’imiryango yari inshuti za Se bityo yiyegurire FPR wese.

Iki gikorwa ni amahano arengeje ukwemera ku buryo budasubirwaho, nta butegetsi na bumwe bwigeze butinyuka gukora amahano nk’aya uretse wenda abatalibans cyangwa intagondwa z’abayisilamu muri za Mali.

Imva y’umwami Rudahigwa nta mutegetsi yaba uwo muri Repubulika ya 1 cyangwa iya 2 wayitinyutse, nibaza niba n’abayobozi ba FPR bashimishwa n’uko imva ya Rwigema yasenywa agatabururwa kuko kiriya gikorwa cy’urukozasoni cyo gutaburura Mbonyumutwa gishobora kuzabera urugero intagondwa bigatuma n’abo FPR yirirwa ihambana icyubahiro batabururwa ku rwitwazo urwo ari rwo rwose rwaba rubonetse.

Hari andi makuru avuga ko iryo taburura rishobora kuba rinahishe imihango ya gipagani, dore ko hari amakuru adafite gihamya yavugwaga mu munsi ishize y’uko imva z’abantu bari bakomeye nka ba Alexis Kanyarengwe, Christine Nyatanyi n’abandi zataburuwe.

Tubibutse ko no mu mirwano y’icyahoze cyitwa Zaïre uko ingabo za FPR zegeraga imbere zagendaga zibaririza aho umurambo wa Nyakwigendera Perezida Habyalimana cyangwa imva ye byaba biri. Ibi bigatera umuntu kwibaza niba barashakishaga umurambo we cyangwa imva ye ngo bajye kumuhamba mu cyubahiro cyangwa ngo babikorereho imihango y’agashinyaguro.

Ubwanditsi

4 COMMENTS

  1. ariko ubwo wowe uba wanditse ibi bintu wabanje gutekereza???/ariko mwagiye mubanza gutekereza mukabona kuvuga koko!!! ubu se iyo uvuga ngo imva ya mbonye umutwa yarataburuwe, nigitangaza??? ubu se mwajyaga gushimishwa nuko yarabururwa nimashini zikora imihanda? ibigambo uhuraguyem uti “bariya birirwa bashyingura mucyubahiro” ntabwo urabona aho birirwa barabururwa aho mwasize mubagaritse kugasozi, ese hari agashinyaguro karenze ibyo mwakoze!!!!!!!!!ntimugakomeze kuvuga ubusa rero!! yaramaze niba baramutaburuye!!!!

  2. Sinemeranya n’uwanditse ino nkuru ariko kandi sinemeranya n’uwataburuye imva ya Mbonyumutwa; ibitekerezo bigaragara muri iyi nkuru byerekana urwangano uwanditse iyi nkuru afitiye FPR, gupfobya Genocide n’umujinya w’umuranduranzuzi wo kuba abatutsi batarapfuye ngo bashire nk’uko bamwe babyifuzaga, nkeka ko nawe ari muri abo cyangwa yayobejwe nabo. Imva ya Mbonyumutwa yari ikwiye kwimurwa hashingiye ku bwumvikane n’umuryango we, icyubahiro gihabwa abayoboye iguhugu n’ubworoherane hagati y’abanyarwanda baba abiyumvaga muri Repubulika ya mbere n’abiyumva mu ngona ya FPR.
    Biratangaje kgereranya Major General Gisa Fred Rwigema na mbonyumutwa kuko baratandukanye cyane nubwo buri wese akwiye icyubahiro ku ruhande rwe.
    Erega abanyarwanda basoma uru rubuga bamaze kugira imyumvire yo Gusesengura inkuru, U rwanda dukeneye ni urwubatswe n’abanyarwanda mu bwubahane n’ubwuzuzanye nk’uko BIGERAGEZWA gukorwa ubu.

    Mujye mugerageza kwandika n’inkuru z’ibyo u Rwanda rwagezeho kuko nabyo birahari nk’uburezi kuuri bose, mutuelle de santé, Gira inka munyarwanda, iterambere ry’ubukungu, umutekano n’ibindi.

    Ndabizi ko byose bitaragerwaho 100% n’ubwo ntaho bijya bigerwaho kuri icyo kigereranyo ariko intambwe yatewe iragaragarira buri wese!

  3. Gutaburura imva ya Mbonyumutwa nurugero rwiza FPR yahaye abahutu ko nabo nibaramuka bafashe ubutegetsi bakwiriye kuzihimura …Biriya FPR iba ikora nukwenyegeza umuriro w’urwango hagati y’abahutu n’abatutsi nka bimwe yakoze byo guhanura Habyara izi neza ko hazahita haba isubiranamo ….ikabona uburyo yifatira ubutegetsi!

  4. Ariko mwaretse urwango mukubaka igihugu cyanyu.Ubwose ko numva mwihaye FPR ngo yakoze ibi nibi,aho wenda mwongeye mukabona umwanya ntimwasubira mubyo mwakoze 1994.Gukosora cyagwa kuba wagira inama FPR ntibivuga kwigisha Abahutu kwanga Abatutsi.Kandi rega mumenyeko abantu bashiritse ubwoba kuburyo bakongera gupfa uko mwifuza.Rwose mureke twubake igihungu cyacu kuko muzi bene wacu aho bari muri Congo kubera amasomo bahahwe bagakora amahano kuburyo bandashobura gutinyuka kuza murwababyaye.Ariko mureke mbabaze mwebwe muvugako Abahutu batibona mugihugu;NABAHUTU BANGAHE NABATUTSI BANGAHE BAYOBOYE IKI GIHUGU? Hera kubayobonzi bibanze ugeze kuri minisitiri wintebe.Nimutuze mwubake igihugu cyanyu muve mumatiku.

Comments are closed.