AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW’ABABIHAGAZEHO: Dr Theogene RUDASINGWA

DISIKURU YA BWANA DOGITERI TEWOJENI RUDASINGWA YAVUGIYE MU BIGANIRO BYABEREYE MU NGORO YA LUXEMBOURG

I PARISI MU BUFARANSA

KUWA 01 MATA 2014

 

AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA: UKURI KW’ABABIHAGAZEHO

Kugundira no kwikubira ubutegetsi: Irangira ry’amacenga n’amayeri bya  Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi.

Murakoze Nyakubahwa Perezida kuba mwarantumiye ngo mfate ijambo muri ibi biganiro.

Ndashimira abateguye ibi biganiro ubwuzu  n’urugwiro batwakiranye.

Ndagirango kandi mfate umwanya wo gushimira abanyacyubahiro batugejejeho ibiganiro n’ababijemo bahuriye hano ngo basangire ibitekerezo ku kibazo kigezweho kandi gikomeye: Amahano yagwiriye u Rwanda n’ukuri, nk’uko byavuzwe  n’abahagazeho

Mu gihe dutangiye kuganira turibukana umubabaro ibyabaye muri aya matariki. Kuri twe   Abanyarwanda, Mata ni ukwezi gukomeye. Turifuza kukwibuka buri gihe no kukwibagirwa kuko umubabaro kutwibutsa uturemereye.

Hashize imyaka makumyabiriri twibuka ibyago ndengakamere ubwo abanyarwanda bicaga abandi abanyarwanda.

Ndifuza ko twafata umunota umwe ducecetse tukibuka inzirakarengane zaguye muri jenoside n’abandi bishwe muri 1994.

Nk’uko mubizi, u Rwanda ni igihugu kiriho kuva cyera mu binyejana byinshi, ruzwi cyane kubera ubwoko bubiri, abahutu n’abatutsi. Hari n’ubwa gatatu, abatwa, abantu benshi bibagirwa baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga kuko bo batagaragaye mu byago by’u Rwanda mu myaka ishize.

Kugirango wumve neza uko Paul Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi FPR inkotanyi bategekana igitugu, ndagirango mbanyuriremo mu magambo avunaguye ibice bitatu by’ingenzi byaranze amateka y’u Rwanda mu myaka 100 ishize. Buri gice gifite urubuto cyabibye rwagize ingaruka mu ruhererekane rw’amateka akurikira:

.Ingoma y’Ubwami mu gihe cy’ubukoroni bw’abadage mu mpera z’ikinyejana cya 19, bagasimburwa n’ubukoroni bw’ababirigi kugeza muri 1962.

.u Rwanda rubaye republika nyuma ya revolusiyo ya 1959 (Hutu)

.Iterwa ry’u Rwanda na FPR inkotanyi ( Tutsi) kuva 1990 kugeza bafata ubutegetsi muri 1994.

Ibihe bya mbere ya 1959, habaye imyivumbagatanyo y’abaturage b’abahutu bahejwe ku butegetsi, barangajwe imbere n’abahutu bize berekana ko ubutegetsi bwa cyami bubakandamiza. Havutse, republika y’U Rwanda isimbura ubukoroni bw’ababirigi mu mvururu. N’ubwo habonetse izamuka rusange mu by’imibereho myiza y’abaturage, ubukungu na Politiki, ubwoko bw’abahutu bwari bwarakandamijwe mbere ya revolusiyo ya 1959, bwaje nabwo gukandamiza ubwoko bw’abatutsi.

Abatutsi benshi barishwe, abandi ibihumbi n’ibihumbagiza bafata inzira y’ubuhungiro. Revolusiyo yabyaye impunzi z’abatutsi uko habagaho ibitero by’inyenzi byarangiye muri za 1960.

Igihe gito cyaranzwe n’amashyaka menshi cyahagaze huti huti, urwinyagamburiro rwa politiki rurafungwa igihugu gisigara kiyobowe n’ishyaka rimwe, ariryo MDR PARMEHUTU. Ubutegetsi bujya mu biganza by’umuntu umwe ariwe perezida Gerigori KAYIBANDA, nawe mu gihe gito yacungiraga ubutegetsi ku bahutu bo muri perefegitura akomokamo, Gitarama, mu majyepfo y’u Rwanda.

Muri 1973, habaye guhinduranya ubutegetsi mu mbere, maze hajyaho generali Yuvenali Habyarimana, umuhutu wo mu majyaruguru nawe waje gushyiraho ishyaka rye rukumbi MRND.

Ubutegetsi bwakomeje kuba ubw’abahutu, bugenda urusorongo bugana amajya ruguru. U Rwanda rwakomeje kuba igihugu kigendera ku ishyaka rimwe. Nk’uko byari bimeze ku ngoma ya cyami ya mbere ya 1959 n’iya  Kayibanda kugeza muri 1973, byaragaragaraga ko ubutegetsi buri mu biganza bya Perezida Habyarimana.

Abatutsi bagumye mu buhungiro, abari mu gihugu nta gaciro bafite. Mu mpera ya za 1980 mu ntangiriro ya za 1990, ubutegetsi bwa perezida Habyarimana bwatangiye kugaragaza intege nke; butangira gukorwa mu nkokora n’amashyaka yo mu gihugu ataravugaga rumwe nawe ( ahanini yari agizwe n’abahutu bo mu majyepfo) n’itera ry’impunzi z’abatutsi (FPR inkotanyi) baturutse mu Bugande.

Kubera igitutu cya politiki, ubukungu, igisirikare n’amahanga, Perezida Habyarimana yemeye atabishaka kujya mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha na FPR Inkotanyi. Imishyikirano y’amahoro yari igamije kuzana imibonere ya demokarasi na Leta igendera ku mategeko, isaranganya ry’ubutegetsi hagati ya MRND na FPR inkotany n’andi mashyaka ataravugaga rumwe na leta, gushyiraho inzego nshya z’umutekano (igisirikare na jandarumori) n’itahuka ry’impunzi zo muw’1959.

Mu gihe gito, abanyarwanda bibeshye amazu ko noneho amahoro, ubwiyunge, demokarasi n’igihugu kigendera ku mategeko bigiye kuza mu Rwanda.

Hanyuma generali Kagame akubita agashoka, ubwo yatangaga itegeko ko bahanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we Perezida Spiriyani Ntaryamira w’u Burundi

Abari bari muri iyo ndege bose, barimo abaturage b’u Bufaransa, bose barapfuye. Iryo yica ryabaye imbarutso ya Jenoside n’ubundi bwicanyi. Nk’uko tubizi, FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994 itsinze intambara ikanahagarika amasezerano ya Arusha.

Mu gihe u Rwanda rwibuka imyaka 20 y’ubutegetsi bw’igitugu bwa perezida Pawulo Kagame, ni ngombwa ko twerekana ibirango by’ingenzi by’amayeri n’amacenga we na FPR inkotanyi bakoresha kugira ngo biharire ubutegetsi mu bugome.

Icya mbere: Kubera ko ubutegetsi bwafashwe hakoreshejwe inzira y’intambara na banyamuke, byabaye ngombwa ko hashakishwa uburyo hahimbwa inkuru, umurongo w’amateka utangirira kuri jenoside, ugakomereza kuri jenoside, ugaha n’icyerekezo ubutegetsi mu gihe kizaza.

Iyo nkuru rero ni iy’uko abahezanguni b’abahutu bahanuye indege ya Perezida Habyarimana kugirango babone uko batangira jenoside. Ubukoroni bw’ababirigi akaba aribwo bwahembereye ingengabitekerezo yo kugabanya abanyarwanda mo amoko n’ingenga bitekerezo ya jenoside. Abafaransa bafashije abahutu gukora jenoside, umuryango mpuzamahanga wanze gutabara u Rwanda. Ukuzamuka k’u Rwanda kurenze kamere, abanyarwanda babikesha FPR inkotanyi n’intashyikirwa, perezida Pawulo Kagame. Ubutegetsi bwa FPR inkotanyi bwageze n’aho bubuza igifaransa nk’ururimi rwo kwigishamo no gukoresha mu butegetsi mu Rwanda mu gukomeza iyo nkuru mpimbano.

Buri hinduka rigira inkuru irivuga n’intumwa zaryo. Kandi hagomba n’inshuti zo kurishyigikira no kuribungabunga, kandi rigira n’abanzi baryo rigomba kurwanya. Mu ntangiriro abafaransa n’abahutu nibo bari abanzi bonyine.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza bagaragaye nk’inshuti nshya, naho Tony Blairna Perezida Clinton bahindutse abavugabutumwa b’iyo vangjili nshya.Umuntu wese utemeranya n’iyo nkuru mpimbano bamufata nk’ufobya iyo nkuru ushaka gutanya abantu akaba n’umujenosideri. Urupfu, ifungwa no guhunga cyangwa se kuruca ukarumira nibyo bikamirwa abashaka kuvuga ukuri.

Icya kabiri; Kuva FPR inkotanyi na Kagame bagera ku butegetsi muw’1994 hakoreshejwe ihohoterwa riteguye n’intambara nk’ibikoresho bya politiki y’imbere mu gihugu cyangwa hanze y’u Rwanda: Ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana yabaye intandaro ya jenoside, iyicwa ry’abepiskopi n’abihaye Imana (1994), iyicwa ry’abaturage mu gihugu cyose ryakozwe na FPR inkotanyi (1994) bivugwa mu cyegeranyo cya ROBERT GERSONY, iyicwa ry’i KIBEHO (1995), ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibishobora kuzaba ibyaha bya jenoside yakorewe abahutu byakozweho ubushakahsatsi na RAPPORT MAPPING y’umuryango w’abibumbye yo muri 2010, iyicwa ry’abatavuga rumwe mu bya politiki mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo ni bimwe umuntu yavuga.

Muw’1994, hishwe Perezida w’u Burundi Spiriyani Ntaryamira.

Muri 2001 hicwa Perezida wa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo, Lawurenti Kabila, icyo gihugu cyari kimaze kuvogerwa inshuro ebyiri, banagumyeyo mu mitwe yitwaje intwaro rwihishwa nka M23. Hafi miriyoni 6 z’abanyekongo bazize impamvu za politiki n’ibikorwa bya Kagame muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo

Ingabo za Kagame zarwanye n’ingabo z’u Bugande muri K ongo muw’2000. Yikomye Tanzaniya, ubu ageze kuri Afurika y’epfo. Yarwanye na Zimbabwe, Angola na Namibiya muri Kongo.

Icya gatatu: Mu nzego za gisirikare n’iz’umutekano, yashyizeho umutwe w’ingabo mu zindi (ingabo zishinzwe kurinda abatagetsi n’ingabo zidasanzwe), inzego z’iperereza zigongana  n’izindi nzego z’iperereza zitagira aho zibarizwa zibuza inzego zemewe gukora neza uko byakagombye.

Igisirikare nirwo ruti rw’umugongo rwa guverinoma y’u Rwanda. Perezida Kagame akora inama agafata ibyemezo by’ingenzi afatanije n’abo basirikare bo hejuru mbere y’uko abirebera hamwe n’abategetsi ba gisivili. Abayobozi bamwe bakuru b’ingabo b’indobanure nibo guverinoma, abasivili bari muri guvernoma ni abagererwa b’Ingabo. Ingabo z’u Rwanda, ubirebye neza ntabwo ari ingabo z’igihugu. Ntibagomba kumvira Leta, cyangwa abaturage, ahubwo ishyaka rya politiki FPR Inkotanyi n’uritegeka, perezida Pawulo Kagame. Ntibitangaje iyo yita Ingabo z’igihugu, “Ingabo zanjye”, abakuru b’ingabo “ Abakuru b’ingabo banjye”

Ingabo z’u Rwanda zinyanyagiye mu gihugu cyose, abayobozi bazo bakwiye  ku isi hose muri za ambasade nk’intasi zikoze amashami ku isi hose. Bakora imirimo ya politiki mu izina rya FPR inkotanyi . Abasirikare nibo bashinzwe kwinjiza amatwara y’ishyaka FPR inkotanyi. Nibo binginga cyangwa bahatira abantu kwinjira no gukorera FPR inkotanyi.

Abasirikare bakuru nibo bashinzwe gucunga abakozi bo mubutegetsi bwa Leta bashyizweho na FPR.

Abasirikari nibo bashinzwe kwiba amajwi mu matora bayibira FPR, ni nabo kandi bashinzwe kumenya abatavuga rumwe na FPR bakabaronda, bakicwa.

Abo basirikare b’u Rwanda hafi 100% ni abatutsi!

Icya kane : Muri FPR, ikigamijwe ni ukwikiza abanzi bayo  cyangwa abo bakeka kubabo, no guhindura ishyaka umuyoboro wo kubahiriza ugushaka kwa perezida Kagame gusa. Ishyaka FPR  niryo mu byukuri ryonyine rifite uburenganzira bwo gukora politiki mu Rwanda. Ni naryo rituma Perezida Kagame acunga umunsi ku wundi buri kantu kose ko mu gihugu. Ricunga igihugu rikoresheje abakozi rishyira mu myanya mu nzego zose za Leta. Abayoboke baryo nibo bagize igice kinini cy’abakozi ba Leta.

Ishyaka rigenzura bidasubirwaho abakozi bo butegetsi bwite bwa Leta ribategeka kurirahirira, ibyo kikaba ubundi binyuranyije n’amategeko kuko umukozi wa Leta agomba kwigenga.

Ubunyamabanga bwa FPR bukora nka ministeri y’Intebe itazwi. Umunyamabanga mukuru wa FPR niwe ushyiraho abayobozi ba gisivili, abaminisitiri, abacamanza n’abashingamategeko ; atanga imirongo ngenderwaho bivuye kuri Perezida Kagame atagombye kubagisha inama. Niwe ushinzwe kuganira no kwemeza politiki z’amajyambere, harimo n’ibyifuzo bya politiki n’ibyemezo byo mu rwego rwo hejuru byakagombye kwigwa mu rwego rw’abashingamategeko, niwe ufata ibyemezo byo guhana abategetsi ba gisivili bo muri FPR, harimo abaministri, abacamanza, abashingametegeko, nyamara bakagombye kwigenga hakurikijwe amategeko. Ishyaka rimeze nka guverinoma ikorera mu yindi.

Icya gatanu : Inzego zizwi z’ubutegetsi (Inteko ishingamategeko, ubucamanza n’ubutegetsi nyubahirizategeko) ziri hasi cyane mu rwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta y’ u Rwanda. Abahutu bafashwe neza na Leta bari muri guverinoma igaragara. Ariko  abakozi ba Leta bashinzwe gusa gushyira mu bikorwa politiki ya FPR, nta jambo na rimwe bafite, kereka iyo bagize amahirwe yo kuba bishyikira ku bategetsi ba FPR, ku bo mu gisirikare, kuri Perezida Kagame cyangwa k’umufasha we.

Mu by’ukuri FPR Inkotanyi ikora uko ishoboye kose kugirango imirimo y’ingenzi ya guverinoma ishingwe abatutsi bafitiwe icyizere gikomeye.

Inzego zikomeye mu kuba inkingi z’ubutegetsi bwa Perezida Kagame zose ziri mu maboko y’abatutsi (Banki nkuru y’igihugu, ministeri y’Imari, ministeri y’ubuzima, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Minisiteri y’ubucamanza, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga).

Icya gatandatu : Ku birebana n’amashyaka ya politiki, hagamijwe kuyacengera, gutanga ruswa, kuyasebya no kuyasenya. Kuva habaho igihe gito cyo gukorana n’andi mashyaka ya politiki muri 1995, FPR ya Perezida Kagame yafunze urubuga rwa politiki ku yandi mashyaka. Amashyaka yonyine yemerewe gukorera mu Rwanda byemewe n’amategeko ni ayemeye kugendera mu kwaha kwa FPR.

Abakuriye ayo mashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi yagaragaje ko nayo yifuza kugira ijambo mu bwisanzure barafunzwe (Nyakubahwa perezida Pasiteri Bizimungu, Karoli Ntakirutinka, Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi n’abandi) barishwe, cyangwa se bafashe inzira y’ubuhungiro.

Icya karindwi : Ibindi biranga ubutegetsi bwa FPR ni ugufunga urubuga rw’itangazamakuru ryigenga kimwe no kwibasira icyerekeye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyose. Abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta  barafungwa bakanicwa haba mu gihugu cyangwa hanze y’u Rwanda. Ibinyamakuru byigenga birabujijwe.

Icya munani : Mu mibanire n’amahanga, igikoreshwa ni ukubeshya no gukanga. Perezida Kagame na FPR Inkotanyi bakoresha abanyamahanga (n’abanyarwanda bake) bashinzwe gucuruza ishusho n’inkuru ya Perezida Kagame ko ariwe ntwari ntashyikirwa n’umukiza w’u Rwanda.

Kubera ko u Rwanda rutunzwe ahanini n’imfashanyo z’amahanga, kandi kugira ngo iyo mfashanyo ikomeze yisuke, rukaba rukenewe gukomeza kuvugwa nk’igihugu cy’Afurika kigiye kuzamera nka SINGAPORE,  abo bantu bagurisha isura yarwo bakomeje gukenerwa cyane. Bagomba gukomeza kubishyira mu mitwe y’abanyaburayi. Binyujijwe mu kintu cyitwa  « Inama ngishwanama ya perezida » (PAC), u Rwanda rukomeza kubeshya amahanga rugaragaza uruhande rwiza, cyane cyane aho bikenewe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no mu Bwongereza.

Hakoreshejwe iryo curuza binyoma, itunganya bwibone no kugera ku binyamakuru bikomeye, abo bafasha bagerageza gutunganya isura nziza ya perezida Pawulo Kagame mu mahanga bakanamukingira ikibaba kubyo yaryozwa byose birebana n’ibyaha akora mu Rwanda muri Kongo n’ahandi.

Abari kw’isonga kandi bakomeye kurusha abandi ni TONY BLAIR, PEREZIDA CLINTON, n’umuvugabutumwa RICK WARREN. Bagurisha Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi bareba kure b’isi yose.

Icya cyenda. Kubera igenzura rya wenyine ry’amafaranga, Perezida Kagame afite uburyo butatu akoresha ngo akomeze agumane ubwo butegetsi mu Rwanda :

 

a)      Gushyiraho inzego z’iperereza zishobora kubona no gukumira icyatuma ibyo akora bibi bigaragara ;

b)      Kugumana igisirikare gikomeye gishobora kurinda ubutegetsi buriho no gutanga isura z’imbaraga mu mahanga ;

c)      Gushakisha uburyo bwose bwatuma ibikorwa by’inzego za gisirikare n’umutekano bigumishaho ubutegetsi bigerwaho.

Kugirango haboneke ubufasha bw’amafaranga, perezida Kagame akoresha umutungo  wa Leta kimwe n’uva mu mirimo y’ubucuruzi bwa FPR. Abantu bashinzwe gushaka, gucunga no gutanga uwo mutungo bafite imbaraga nyinshi cyane.

Cystal Ventures (cyera yitwaga Tri-Star investments) na Groupe Horizon, byitwa ko ari ibya FPR na ministeri y’ingabo ariko mu by’ukuri ni ibigo by’ubucuruzi bya Kagame ubwe. Niwe wenyine ucunga ubwo bucuruzi. Konti z’ubwo bucuruzi ni ibanga rikomeye kandi nizigenzurwa.  Abacunga ibyo bigo by’ubucuruzi bagengwa na Kagame wenyine. Kagame nta rwego rwa FPR aha ibisobanuro kuri ubwo bucuruzi n’iyo mari.

Icya cumi. Impamvu nyayo y’ibibibazo u Rwanda rufite ubu  ni perezida Pawulo Kagame ubwe. Abantu bakunze kumbaza ngo ese igituma Kagame akora kuriya ni iki ?, Ngo ateye ate ? Ngo ese imitekerereze ye yaba iva kumateka ye y’ubuhunzi akiri muto ? Ngo ese kuba yaragize uruhare mu ntambara mbi cyane za Uganda, u Rwanda na Kongo byaba byaragize ingaruka ku buryo abona ubuzima ?

Kuva mu myaka ya 1980 Kagame yabaye rwagati mu ntambara zikaze, zabaye mu Bugande, mu Rwanda no muri Kongo. Muri izo ntambara habaye kwangiza bikomeye ubuzima bwa muntu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu biteye ubwoba. Kagame afite uruhare ku giti cye, n’uruhare nk’umuntu wayoboye  abakoze ibyo byaha, harimo kwica n’ibindi byaha bikomeye byibasiye inyoko muntu.

Nyuma y’ubuzima burimo ubugome bukabije, Kagame yabaye umwicanyi ruharwa kandi umwicanyi wica bose, umuntu utakigira kwisuzuma ku byaha akoze we ubwe cyangwa akoresheje abandi. Ntacyo atinya kuri ibyo ahubwo yirirwa yigamba mu ruhame cyangwa mu biganiro avuga ko abo batavuga rumwe agomba kubica.

 

Kubyerekeye uwo aherutse kwivugana, ariwe Koloneli Patrick Keregeya wiciwe i Johannesbourg muri Afurika y’epfo, perezida Kagame yaravuze nta soni ngo «  U rwanda ntabwo arirwo rwishe uwo muntu…. Nari gushimishwa n’uko arirwo rwaba rwarabikoze….Nari gushimishwa rwose n’uko arirwo rwabikora»

Bamubajije ku ihanurwa ry’indege ya Perizida Habyarimana, yaravuze ngo «  Ntacyo bimbwiye na gato »

Ntarambirwa kandi buri gihe afata ibyemezo by’ubwiyahuzi, ubundi bitari bikwiye gufatwa n’umuntu utekereza. Ibyumweru bike nyuma y’inigwa rya Partick Karegeya, abagizi ba nabi batumwe n’u Rwanda bagerageje kwivugana generali Kayumba Nyamwasa ku nshuro ya gatatu bituma umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda uhungabana.

Ikigaragarira buri wese ku byerekeye ingaruka zo gukora ibyo byaha, ni uko Perezida Kagame yataye umutwe, akaba ahora yikanga ababa bashaka kumukura ku butegetsi cyangwa guhungabanya umutekano we muri rusange.

Ibikorwa bya Kagame bigendera ahanini ku gushaka  kwihimura ku byahise. Perezida Kagame atekereza ko izina ry’umuntu cyangwa kumenyekana kwe aribwo butunzi bukomeye. Akunda kwiyerekana nk’umuntu utunzwe na bike, utarya ruswa, uyobora guverinoma ikora neza, kandi w’intwari yahagaritse jenoside. Kugirango uko kwibonekeza gukomeze, akora uko ashoboye kose ngo agume k’ubutegetsi bw’u Rwanda. Igihangayikisha Kagame kurusha ibindi, ni abantu bafite amakuru yagaragaza isura ye nyakuri itandukanye n’iyo yihaye nk’ayo kurya ruswa ; kuba yica abantu, kuba yarakoze ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Bugande, mu Rwanda, no muri Kongo.

Ibikorwa by’ubugome bya Kagame no gutinya kuzabibazwa nibyo bituma ashaka kuguma ku butegetsi ku buryo ubwo aribwo bwose, yica abatavuga rumwe nawe cyane cyane abamuzi neza.

 

Bavandimwe

Reka mbabwire muri make iby’ingenzi byaranze iyi myaka 20 y’ubutegetsi bw’igitugu bwa perezida Pawulo kagame na FPR INkotanyi. Ni ibi bikurikira: Kubeshyera no guhimbira ibyaha abahutu n’abatavuga rumwe nawe muri rusange ; gushyira i mbere ubugizi bwa nabi n’intambara mu gihugu no hanze yacyo ; Kugira igisirikare cy’ubwoko bumwe bw’abatutsi ari nako yirukanamo abashobora kumuhangara; guhindura ishyaka FPR Inkotanyi umuyoboro wo gukora ugushaka kwe no kwikiza abashobora kuba bamusimbura cyangwa abo abikekaho, kwikubira butegetsi bwose ari ubutegetsi nshingamategeko, ubutegetsi nyubahirizategeko n’ubucamanza ; gufunga urubuga rwa politiki ku mashyaka ya politiki, gufunga urubuga rw’itangazamakuru ryigenga kimwe no kwibasira icyerekeye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyose ; Kuba yihariye icunga ry’umutungo ndengakamere ukomoka muri Leta no mu bigo by’ubucuruzi byigenga ; kuba ahora atekereza kwica abantu bose kandi akabikora ntawe ubimubaza.

Ibyo nibyo byatumye bamwe muri twe bari abayoboke ba FPR Inkotanyi n’abafasha ba perezida Kagame twitandukanya nawe, tugafatanya n’abandi banyarwanda tutarebye amoko tugashinga  Ihuriro Nyarwanda (RNC) rifite imigambi ikurikira :

  • Guhagarika no gukumira imyiryane nka jenoside n’ihonyorwa rikabije ry’uburengazira bwa muntu bwo abaturarwanda bahuye nabwo bukaba bwaranarenze imipaka bugashyikira abaturage b’ibihugu duturanye : abagabo, abagore n’abana ;
  • Gukuraho burundu umuco wo kudahana uhonyora uburenganzira bwa muntu ;
  • Gushyiraho uburyo nyabwo kandi butera i mbere kugirango habeho ukuzamuka mu mibereho no mu bukungu bw’abaturarwanda bose ;
  • Gushyiraho, guhozaho no guteganya amategeko agenga imiyoborere igendera kuri demokarasi cyane cyane idahangarwa ry’amategeko mu miterere yayo yose ;
  • Gushyiraho inzego z’abakozi ba Leta n’inzego z’umutekano zigenga, zitabogamiye kw’ishyaka runaka kandi zirangwa n’ubushobozi mu mirimo zishinzwe;
  • Kubaka igihugu gitekanye, gishyira i mbere uburinganire, cyemera ko abantu bashobora kubana banyuranye,  kikanashyira i mbere ukubumbatirana mu buzima rusange bw’igihugu ;
  • Guteza i mbere ubwiyunge no kubugarura mu gihugu hose, mu miryango no hagati y’abantu;
  • Guteza imbere imibanire izira amakemwa, ubwiyunge no gufashanya gufitiye inyungu  abaturage na za Leta z’ibihugu duturanye;
  • Gukemura burundu ikibazo gihoraho cy’impunzi z’abanyarwanda;
  • Kuguyaguya umuco wo koroherana igihe hatari imyumvire imwe, ubwigenge bwo kujya impaka no gucoca ibibazo.

 

Ibyo progaramu yacu ishingiyeho dusangiye n’abandi banyarwanda benshi muri “Plate forme” ya politiki yo dufatanije na FDU Inkingi na AMAHORO People’s Congress ni izi ntego eshatu :

a)Kubaka igisirikare n’inzego z’umutekano z’igihugu koko aho kuba ingwate z’agatsiko gashingiye k’ubwoko;

b)Kubungabunga uburenganzira mvukanwa na demokarasi harimo kwita kuri ba nyamuke;

c) Guharanira ukuri, ubwiyunge n’ubutabera kuri bose nk’inkingi za ngombwa kugirango haboneke amahoro arambye mu Rwanda no mu bihugu byo mu biyaga bigari.

Ayo niyo mahame twakomeje kwigisha, hamwe n’imishyikirano, nk’inzira y’impinduka mu mahoro. Nyamara ariko perezida Kagame ibyo byose yabyanze yivuye inyuma, akora ibishoboka byose kugira ngo ntihazagire impinduka ishingiye ku mahoro iba mu Rwanda.

Nk’uko byagenze muri 1959 na 1994, ubu u Rwanda ruri na none mu mayirabiri, umuntu agasanga rusa n’urugana mu ntambara no mu kumena amaraso.

Perezida Pawulo Kagame na FPR ye bafite intwaro kandi ni n’abagome, bafashe bugwate miliyoni 11 z’abanyarwanda kandi na none barashaka gusubiza akarere k’ibiyaga bigari mu muriro no mu maraso.

Kuba hashobora kuba hakongera hakabaho intambara na jenoside biragaragara, ariko ishobora gukumirwa, usibye ko idirishya ry’uko bitabaho ririmo kwifunga vuba vuba.

Urugaga rw’amahanga rugomba gufasha abanyarwanda bashaka impinduka kudatezuka, gushaka uburyo bwo guhindura icyerekezo kibi perezida Kagame arimo kuganishamo u Rwanda.  Imyaka makumyabiri ishize amahanga yicecekeye yatumye ubutegetsi bwe bwuba igitugu gikabije kandi bwibwira ko butahangarwa ngo buhanirwe ibyaha bwakoze.

Igikorwa cya mbere ni uko hakorwa ibishoboka byose ngo hatangazwe ukuri nyako k’u Rwanda. Nshimishijwe n’uko iyi nama aricyo yari igamije.

Igikorwa cya kabiri ni icyo gutsinda ubwoba no kuvuga akaturi ku mutima.  Amateka yerekanye ko ubwoba no guceceka ari intwaro zikomeye mu biganza by’ubutegetsi bw’igitugu.

Igikorwa cya gatatu ni icyo kutatugirira nabi. Niba mudashobora gufasha abashaka impinduka mu Rwanda nibura mwifasha ababica. Ku banywanyi be i Londres mu Bwongereza na washington DC, turabasaba ibi: Turababwira ko bikabije, muhagarike gufasha no guhemba ubugome bw’umwicanyi Perezida Kagame.

Hanyuma duhure turebe ko twakorera hamwe. Ubutegetsi bw’igitugu bucakaza abantu bubashyira mu bwigunge bukabatsinda umwe umwe.

Dushoboye gushyira hamwe ubwenge bwacu n’ibikorwa byacu, twahuza n’intego y’abafaransa  « Ukwishyira ukizana, uburinganire n’ubusabane ». Ni intumbero ikiremwa muntu cyose muri rusange kandi ni intego ishobora kugenderwaho mu Rwanda nk’uko bimeze mu Bufaransa kuva ibinyejana byinshi.

Ndabashimiye !