Amahari yo muri RNC mu maso y'uwitaruye adafite aho abogamiye…

Martin Ntiyamira

Simbarizwa muri RNC ariko ndi mubigeze kuyigiraho ikizere ko hari uruhare yagira mu gutabara Abanyarwanda kandi nkomeje kwifuza ko Abanyarwanda twava ibuzimu tukajya ibuntu…. niyo mpamvu ngirango ngeze kubo bireba uko mbona amahari yo muri RNC nk’umuntu witaruye utayibarizwamo… ndirinda kugira aho mbogamira ndavuga ibintu nkuko mbibona nkurikije ibimenyetso (umwotsi ucumba)….

1) Igiteye amatsiko ni uko kugeza ubu RNC isanzwe itaratangariza Abanyarwanda ku mugaragaro (officially) ikihishe inyuma y’amahari yavutse muri RNC usibye guhwihwisa bimwe babinyujije mu itangazamakuru “ryigenga” – urugero nk’ibyatangajwe kuri Musonera binyujijwe mu inyenyeri news… ariko bikitwa ko bitatangajwe na RNC. RNC iratinya iki mukutabwira abanyamuryango bayo n’abanyarwanda muri rusange ko habayeho inyuruzwa ry’imisanzu bayitanzemo? Abanyamuryango bakwiye gusabwa imbabazi ko bahemukiwe na RNC yose kuko niba hari n’abere, abo bere bararebereye cyangwa birengagije ibibazo igihe kirekire….

2) Numvise Micombero ahakana ko atabona akaboko ka Kagame muri ibi byose, ariko jye ndakabona: Inenge Theogene Rudasingwa yagaragaje kuri Kayumba ntabwo ari amaburakindi… Umwanzi abanyarwanda duhanganye nawe akoresha amayeri yose cyane cyane mugucamo abantu ibice… nibyo koko Kagame siwe waba warabwiye abantu ngo barye akaribwa n’akataribwa (kunyuruza imisanzu y’abanyamuryango nkuko bihwihwiswa ariko bitavugwa ku mugaragaro) ariko kurema udutsiko muri RNC cyane cyane murabo bajya gukeza Nyamwasa simpamya ko bose ariko baba bakuruwe na “Charisma” ya Nyamwasa ahubwo bamwe baba ari nka ba bandi baciraho umugani ko “ujya kugarika ubukombe arabwagaza”…. mbere y’uko aya mahari ajya ku karubanda kuri Radio Itahuka hasohotse inkuru itangaza ko ngo Kagame yongeye kubyutsa umugambi wo kwica Nyamwasa – jyewe mbona iyo nkuru nta kindi yari igamije usibye gutera ubwoba Kayumba ngo ntazatinyuke gufata ubuyobozi bwa RNC ku mugarago ngo asibe icyuho cyari gihari, rero inama ngira Nyamwasa ni uko yamesa kamwe akemera gupfa no gukira niba yiyemeje urugamba rwo guhangana na Kagame akareka kubaho mu bwihisho niba se kandi yifitiye ubwoba bw’ubuzima bwe akemera nyine akabwira abamubonamo agakiza kubera “charisma” ye bakishakamo abandi bayobozi batari udukingirizo azajya ayoboreramo kuko uwo ariwe wese wafata uriya mwanya ntabwo kwiyumva nk’umuteruzi w’ibibindi bishobora gutuma umuntu atanga umusaruro wuzuye mu buyobozi ahubwo zimwe mu ngaruka zo kwiyumva nk’umuteruzi w’ibibindi ni ugukora nk’utikorera, ugakora nk’umucanshuro aribyo bivamo ko umuntu “akuramo aye”, aribyo kugavura cyangwa kunyuruza ibyakagize aho bigeza urugamba…. nsimvuga ko iyo ariyo mpamvu nyamukuru yatumye haba habaho ubusambo cyangwa kunyuruza imisanzu y’abanyamuryango ariko iyo ishobora kuba “factor” muri bene ibyo bibazo n’imyitwarire…..

Martin Ntiyamira