Amahirwe yo kwamamara akenshi aza rimwe mu buzima

Muraho cyane bakunzi b’inyandiko zanjye?

Nyuma y’igihe kirekire ibitekerezo byanjye bitagaragara kuri uru rubuga nzinduwe no kubaganiriza ku bantu 2 baranze politike ya Afrika mu buryo bwabo ndetse bandikwa mu bitabo by’amateka.

Mu gihugu cya Côte d’Ivoire hashize imyaka mike hakuweho perezida Laurent Gbagbo mu buryo bw’ubufindo. Abakurikiye neza bamenye ko intambara bagabye kuri icyo gihugu bagamije kuvanaho ubutegetsi bwa Laurent Gbagbo zari zarananiwe kugera ku ntego. Byageze n’aho Ubufaransa bwari bushyigikiye cyane Alassane Dramane Ouattara bwohereza ingabo mu murwa mukuru ariko biba iby’ubusa ndetse Ubufaransa byemezwa ko bwagezeho bukoresha indege kabuhariwe zikarasa ibirindiro byabo I  Bouaké hagamijwe gusa gushaka imbarutso yo gukuraho uwo muperezida ariko yakomeje kubabera ibamba.

Youssouf Bakayoko

Akadirisha k’amahirwe yo kwandikwa mu bitabo by’amateka kaje kwifungura. Haje gutegurwa amatora muri icyo gihugu 2010; Komisiyo y’amatora yari iyobowe n’umugabo mugufi cyane witwa Youssouf Bakayoko. Nkuko dusanzwe tubizi muri Afrika ba perezida ba Komisiyo y’amatora ngo yigenga baba akenshi ari abantu bizewe n’abaperezida bari k’ubutegetsi. Youssouf Bakayoko rero yari yarigeze kuba minister w’ububanyi n’amahanga ndetse agirwa ambasaderi mu bihugu byinshi byo mu burayi. Bidashidikanywaho rero yari afite uko yizewe ibukuru kwa Gbagbo.

Ari kuwa kane tariki 2 Ukuboza 2010, Youssouf Bakayoko yagiye muri Hoteli du Golf atumiza abanyamakuru bake nuko yegera mikoro yiyandika mu mateka atangaza ko Alassane Ouattara yatsinze perezida uriho n’amajwi 54,1% naho Laurent Gbagbo we yabonye 45,9% ibyakurikiye ni sakwe sakwe kugeza ubwo perezida Gbagbo yaje gusohorwa mu buriri bwe yambaye ipinjama akerekanwa ku mateleviziyo y’isi yose nk’izindi ngegera zose agirirwa imbabazi yambikwa ipingu ajyanwa gusangira icyayi na Bosco Ntaganda I La Haye m’Ubuholandi aho arimo kubazwa idonido uruhare rwe  kubyabaye muri icyo gihugu. Ibyakurikiyeho n’amateka bamwe bati yari mwiza abandi bati yari mubi icy’ingenzi paji yarahindutse muri icyo gihugu.

Alieu Momar Njie

Kuwa mbere tariki 11 Mata 2016 Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yashyizeho perezida wa Komisiyo ngo yigenga ya Gambia wagombaga kuyobora no gutangaza amajwi mu matora ya perezida w’icyo gihugu ya tariki 1 Ukuboza 2016. Uyu mukinnyi w’umupira wari warabiretse asigaye ari umutoza Alieu Momar Njie washyizwe kuri uwo mwanya byemezwaga ko ari inshuti magara cyane ya Perezida Yahya Jammeh ku buryo benshi bavugaga ko nta mpamvu yo kujya mu matora kuko kuva yimitswe mushuti we yari yatsinze amatora ataraba.

Alieu Momar Njie yari akuwe na Yahya Jammeh muri gereza aho yari afungiye kunyereza amafaranga igihe gito ajya kuyobora ishyirahamwe ry’Abasukuti muri icyo gihugu kugeza agizwe perezida wa komisiyo y’amatora ngo yigenga.

Umunsi w’amatora warageze perezida amaze kwica abantu benshi cyane abandi benshi barashiriye muri Senegal bahunga. Imiryango mpuzamahanga yari yarasaraye yamagana ibikorwa na Yahya Jammeh ariko barabuze uko yavaho.

Perezida Yahya jammeh wasaga n’aho ntacyo atinya nka gitimujisho uriya yageze igihe cy’amatora nta wundi muntu yizera cyane nka mushuti we Alhaji Alieu Momar Njie.

Tudatinze Tariki 01 Ukuboza 2016 Alieu Momar Njie yatunguye isi yose n’Abanyagambia bose atangaza ko ikigirwamana mushuti we Yahya Djammeh ko yatsinzwe Adam Barrow ariwe abanyagambia batoye ngo azabayobore.

Ibyakurikiye bizwi na benshi. Alieu Momar Njie yaje guhungira muri Senegal ariko birangira na cya kigirwamana Yahya Djammeh gisumbirijwe gitegekwa kwemera ko cyatsinzwe ndetse cyurira indege mu marira menshi gihunga igihugu cyari kimaze imyaka ingana niyo Paulo kagame amaze ategeka u Rwanda.

 Kalisa Mbanda

Nk’uko mubizi iwacu i Rwanda dufite amatora muri Kanama yo gutora uzatuyobora indi myaka 7, ariko ku bakurikira neza amakuru birasa nk’aho umuperezida dufite ubu yizeye kuzarekura ubutegetsi 2034. Aremeza ko yabihatiwe!

Amashyaka yo mu Rwanda amenshi yamaze kugaragaza ko atifuza kwiteranya nawe agaragaza ko amusuzuguye yifuza kwicara m’Urugwiro. Ibyo biraba mu gihe abantu bashimutwa, bicwa, baburirwa irengero, bataka inzara, n’ibindi n’ibindi ariko abo Paulo Kagame abasha kubona ni babandi babasha kwegera aho ari no gukoma amashyi kuko bo baba bahaze.

Amashyaka yo hanze yo amaze imyaka amenshi aturangaza kuri za facebook ko abitubereyemo.

Mu Rwanda amahirwe ubu yo kwandikwa mu bitabo by’amateka y’isi afitwe n’umuntu umwe ariwe Kalisa Mbanda. Uyu mugabo uzwi cyane nk’umwarimu muri kaminuza w’ibimera aho abamuzi bavuga ko yabigishaga amoko y’amababi, imizi y’ibimera. Abandi bemeza ko ari umugabo ukunda ifaranga byarenze akarimbi. Ndetse umwe mu nshuti zanjye kuri facebook yambwiye ko akiri Recteur wa ISAE Busogo bitari byemewe ko basarura ingano cyangwa ibirayi atahibereye ngo amenye ingano y’ibyasaruwe batamwiba!

Yaje kwirukanwa muri iyo kaminuza aregwa imicungire mibi hanyuma nk’uko tubizi Kagame amushyira ku gatebe kugeza ejobundi ubwo yaje kumuzana ku mwanya wa Komisiyo y’amatora.

Uyu mugabo yegerewe neza ashobora kuzandika amateka nk’ayo twavuze haruguru aho.

Mbwira abumva ni mwene Kanyogote I Nyamasheke.

Kanuma Christophe