Amajyaruguru: Abaturage baretse guhinga ibirayi!

Yanditswe na J.L. Ishimwe

Amakuru agera kuri Therwandan, ava mu duce tw’igihugu duhinga ibirayi duherere mu majyaruguru y’u Rwanda, ni ukuvuga akarere ka NYABIHU, MUSANZE NA BURERA, ku itariki ya 6 ukwakira 2018 abayobozi b’Inkeragutabara bakoresheje inama babaza abaturage bahinga ibirayi impamvu batakibihinga.

Abahinzi barahinga, ubundi leta ikivanga mu isarura ibinyujije ku Inkeragutabara, bakigabanya ibirayi byabo ku buryo ibirayi byaboreraga mu mirima nta wemerewe gukura bisaba uburenganzira, wakura ugakubitwa, utanga amafaranga ngo ukure kandi ku giciro gito inyungu ikigira mu mufuka wa FPR INKOTANYI, ikoresheje Inkeragutabara.

Nyuma y’aho abayobozi bakuru b’Inkeragutabara bazengurukiye mu mirima yahingwagamo ibirayi n’ahandi hantu hose mu giturage bakabura ibirayi, baje kwiyemeza gukoresha inama abaturage babasaba kongera guhinga ibirayi.

Abaturage barihaze bababwira ko bahinga bavunika, bakagura ifumbire n’umuti uterwa ibirayi ku giciro cyo hejuru, barangiza ntibagire uburenganzira ku birayi ngo babashe gushyira abana babo mu mashuri no kwikenura mu tundi tubazo two mu rugo, ibirayi byabo bikaba iby’Inkeragutabara, bababwiye ko nabo babihinga bakajya babiguraho.

Mu gihe abaturage babazaga ibibazo, babajije impamvu bivanga mu gusarura ntibivange mu guhinga, babasubiza ko byose ari ibyabo nk’uko umuturage nta kintu akigira imirima ari iya leta.

Twabibutsa ko nyuma y’uko abaturage bafashe icyemezo cyo kudahinga ibirayi n’ababihinze bigahura n’izuba abaturage bakomeje gusaba gusubizwa uburenganzira bwabo ku birayi byabo cyangwa bakabireka burundu kuko barambiwe kuvunikira ubusa.

Inkeragutaba ni abasirikare bavuye ku rugerero leta ikoresha isonga rubanda kandi si mu birayi gusa ibintu byose bigira icyo byinjiza nibo babyihariye nk’ibikorwa byo gukwiza amashanyarazi mu baturage, gucuruza amafumbire mvaruganda, imiti y’ibihingwa, n’iyamatungo, ubwubatsi bw’amashuri n’ibindi mbese n’ibintu byose byinjiza amafaranga.

INDA NINI TUYIME AMAYIRA

2 COMMENTS

  1. Ahubwo abaturage batinze kureka guhinga ibirayi! ni gute wavunika kugira ngo abatikoza isuka bamererwe neza? hari ubucakara buruta ubwo? kugeza n’aho usaba uburenganzira bwo gusarura!!!Vive FPR.

  2. Comment:INKERAGUTABARA HANO IWACU NIZO ZISORESHA MU MASOKO NA NIZO ZEMEREWE ZONYINE GUCURUZA IFUMBIRE MUGIHUGU NIBINDI BYINSHI ZEGURIWE KUGIRANGO ZIFASHE INKOTANYI GUKANDA ABATURAGE MAZE IBYO ZIVUZE BAJE BAHITA BABIKORA AKOKANYA ,UBATURAGE TURI MURWANDA TUMEZE NKABARI MURI GEREZA YIBAYE TWABONAGA ABADUFASHA TUKIBORA KURI IZI NKOTANYI

Comments are closed.