AMAKURU Y’ ISHYAKA ISHEMA : Dukomeje kunguka amaboko!

Amakuru yo kuri uyu wagatatu taliki ya 21/9/2016

Mu gihe hasigaye iminsi 36 gusa ngo  Ikipe ya mbere isesekare mu Rwanda,  Ishyaka Ishema rikomeje kwinjiza mu nzego zaryo z’ubuyobozi bukuru Abataripfana bafite impano n’ubushake bwo gutanga umuganda wabo kugira ngo IMPINDUKA nziza Abanyarwanda banyotewe igerweho vuba, binyuze mu nzira y’amahoro n’ubwitonzi.

Mu rwego rwo kurushaho kwisuganya, Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli ( 9 ) 2016, yahaye agaciro ubwitange, ubushake n’ubushishozi by’Umutaripfana Théodette Gatesire n’uko ifata icyemezo cyo kumuha inshingano zikurikira :

*Komiseri wa 2 ushinzwe « mobilisation »

*Umuyobozi wungirije w’ibiro bihoraho by ‘Ishyaka ( Secretariat permanent )

Gatesire Theodette ni muntu ki?

Gatesire Theodette ni umunyarwandakazi wavutse mu mwaka w’1978, avukira mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ari naho yarerewe. Afite impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bw’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 n’impamyabushobozi yo ku rwego rwa masters mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nayo yakuye muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2013.  Arubatse, afite abana babiri.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza. Guhera mu mwaka wa 2006 yakoze umurimo wo kuyobora ba mukerarugendo basura pariki y’ibirunga kugeza muri 2007, ubwo yatangiraga gukorera ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke cya ‘The Dian Fossey Gorilla Fund International’ gifite icyicaro i Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Kuva mu mpera za 2015, aba mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasabye ubuhungiro.

Kubera ko yanga akarengane, agaharanira ko umuntu wese yakwishyira akizana, yiyemeje kugira uruhare muri politiki y’igihugu cye, maze yinjira mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Azwiho gutanga ibitekerezo mu nkuru zisesengura ibibazo bikomeye u Rwanda rugenda ruhura nabyo zikanatanga inama ku bikwiye gukosorwa, abinyujije ku rubuga «www.muriho.blogspot.be» n’ahandi. Anandika inyandiko z’ubushakashatsi atangaza muri za revues scientifiques zitandukanye.

Tumwifurije gushora neza inshingano ahawe. Imana imuhe umugisha.

logo

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda