Amakuru y’imvaho kw’irasana ryabereye i Nyarutarama

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko habayeho kurasana i Nyarutarama mu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2016. Amakuru atangazwa na Polisi y’u Rwanda akaba avuga ko iyo polisi yishe umugabo witwa Channy Mbonigaba ngo wari witwaje intwaro ndetse ngo hakomeretse n’umupolisi ku buryo bworoheje muri iryo rasana. Polisi kandi irahamya ko uwo mugabo ngo yakoranaga n’umutwe witwa Leta ya Kiyisilamu (IS)

    Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inzu polisi yarasiyemo ukekwaho iterabwoba isanzwe ibamo n’abasirikare!

    Aya makuru atangwa na polisi y’u Rwanda ahushanye cyane n’amakuru The Rwandan yashoboye kubona muri iki gicamunsi cyoku wa kane tariki ya 18 Kanama 2016.

    N’ubwo hari bimwe bikiri urujijo ariko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ibitangazwa na polisi y’u Rwanda ari ikinyoma cyambaye ubusa:

    -Inzu yerekanywe ko ari ho Channy Mbonigaba yarasiwemo, ntabwo ari aho Channy Mbonigaba yabaga ahubwo ni ahantu ashobora kuba yari afungiye, kuko amakuru yizewe agera kuri The Rwandan avuga ko iriya nzu yari Gereza y’ibanga (safe house) y’inzego z’iperereza z’u Rwanda ndetse n’abaturage batuye hafi aho bahamya ko iyo nzu yabagamo abasirikare!

    -Amakuru ava ku Gisenyi mu bantu bazi neza nyakwigendera Channy Mbonigaba avuga ko yafashwe n’abantu bari mu modoka ifite ibirahure byirabura akaburirwa irengero ubu hakaba hagiye gushira umwaka!

    Abavandimwe n’inshuti z’uwo mugabo wacururizaga ku musigiti i Gisenyi barashakishije ntaho batageze ariko baraheba none babonye umuntu wabo babonye afatwa ngo yishwe arimo kurasana na polisi!

    Ikidashidikanywaho ni uko uyu Channy Mbonigaba yari afungiye muri iriya Gereza y’ibanga (safe house) ahubwo icyo umuntu yakwibaza ni iki cyabaye cyatumye yicwa havuze amasasu angana kuriya?

    Biramenyerewe ko DMI mu kwica akenshi idakoresha amasasu ahubwo akenshi bakoresha uburozi, gukubita agafuni, kuniga cyangwa bakakwicisha ishashi bakubujije umwuka n’ibindi… Rero kugira ngo bibe ngombwa ko hakoreshwa amasasu nk’ayumvikanye muri uriya mugoroba n’uko ibintu byari bitoroshye na gato.

    Amakuru twabonye tugikorera igenzura ryimbitse aravuga ko uriya mugabo Mbonigaba yari afungiye muri iriya Safe house maze akaza guca mu rihumye abamurindaga agashobora kwaka umwe imbunda agatangira kurasa abari bashinzwe kumurinda no kumwica urubozo maze nabo babona bikomeye bakitabaza abapolisi n’igisirikare bakabona kumwica, ariko ngo birashoboka ko uyu nyakwigendera yaba atari we wenyine wivumbagatanije ahubwo wenda niwe Leta yahisemo kuvuga dore ko ayo makuru yatugezeho yahamyaga ko haguye benshi barimo abari bafungiye muri iriya nzu ndetse na bamwe mu bamaneko bari bashinzwe kuyirinda no kwica urubozo abahafungirwa.

    Ikigaragara n’uko gukorana na Leta Kiyisilamu bigiye kuba indi turufu ya Leta y’u Rwanda mu kwikiza abo idashaka ari nako yibonekeza ku bihugu by’igihangange kw’isi ngo biyitere inkunga hato Leta ya Kiyisilamu idashinga imizi muri aka karere.

    Amakuru twabonye arashimanirwa n’ibyo abaturage batuye i Nyarutarama babwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ariko inkuru zose zijyanye n’iri raswa zari ku mbuga zahise zikurwago ikitaraganya bishatse kuvuga ko Polisi y’u Rwanda ifite byinshi ishaka guhisha.

    Frank Steven Ruta

    Dore uko inkuru y’ikinyamakuru izuba rirashe yakuwe ku rubuga yari imeze:

    Ukekwaho iterabwoba aho yarasiwe ni mu rugo rubamo abasirikare!

    Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye – 18/08/2016 8:46 am

    Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inzu polisi yarasiyemo ukekwaho iterabwoba isanzwe ibamo n’abasirikare.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama yishe Channy Mbonigaba ukomoka i Rubavu ukekwaho ibikorwa by’iterabwoba nyuma y’amasaha atatu irasana na we, aho yanakomerekeje umupolisi umwe.

    Aho byabereye ni mu nzu irebana n’aho ishuri rya Hope Academy ryakoreraga. Abahatuye babwiye Izubarirashe.rw ko iyo nzu isanzwe ibamo abasirikare.

    Ni mu bipangu byinshi bituwemo n’abanyamahanga benshi, aho biba bigoye kubona umuntu uhacaracara.

    Izubarirashe.rw twageze aho iri sanganya ryabereye tubasha kuganira na bamwe mu bo twahasanze, gusa ntibifuje ko dutangaza imyirondoro yabo.

    Umwe mu basekirite bacunga umutekano ku nzu ibamo abanyamahanga iri muri metero 30 uvuye aho polisi yarasiye uwo ukekwaho iterabwoba, yavuze ko guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba bumvise urufaya rw’amasasu rwamaze amasaha nk’atatu.

    Umugore wari uje kwishyuza amafaranga y’umutekano ku gipangu kimwe kiri aho yemeje ko iyo nzu polisi ivuga ko yarasiyemo umuntu ibamo abasirikare, aho ngo batajya banabishyuza amafaranga y’umutekano.

    Yagize ati “Hari uko dukorana na bo, twe tubishyuza amafaranga y’isuku, kuko ku mutekano badufasha ntacyo twirirwa tubabaza, gusa jyewe uko mbibona ni abasirikare.
    Undi musekirite na we ucunga umutekano yabwiye Izubarirashe.rw ko uretse abapolisi n’abasirikare nta wundi muntu wabashaka kuhatambuka.

    Yagize ati “Njyewe numvise amasasu gusa mbona n’abapolisi n’abasirikare hano ariko ntabwo nakubwira ngo ibyabereye muri iriya nzu ni ibiki. Nta muturage wigeze asohoka, amasasu yavugiraga muri iriya nzu, nta muturage wagira umutima wo gusohoka.
    Uretse abapolisi benshi bari bahari ngo haje kuza n’abasirikare bake. Akomeza avuga ko uretse ibyo byabaye nta mutekano wari wahungabanye mbere ngo abaturage babe babasha no gutabarana.

    Ati “Hano mpamaze igihe kinini, nta mutekano muke nigeze mpabona pe.”
    Yunzemo ati “Natwe twese twageragezaga guhengereza ariko circulation yari ihari yari iy’abashinzwe umutekano gusa. Nta muturage wabashaga kuhatambuka kuko bari abababuzaga. Ubundi hano ku mugoroba haba haca abaturage ariko uwashakaga kuhaca bamusubizaga inyuma.”

    Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa polisi ariko ntibiradukundira.