AMAKURU Y’IMVAHO Y’IYICWA RYABEREYE I NYARUTARAMA

    Dore uko byagenze: Nk’uko Leta ya Kigali isanzwe ifungira ahantu hatazwi, iriya nzu iri mu Kagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera ni iy’uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ubu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’epfo, General Kayumba Nyamwasa. Iyo nzu ikaba iri ku muhanda kg288. Ifite ubwinjiriro bubiri kuko ikora ku mihanda ibiri, iyo nzu ikaba isanzwe ifungirwamo abantu ku buryo buhishwe kuva yava mu maboko y’umuryango wa Kayumba Nyamwasa. Iyo nzu ifite piscine nini bakoresha iyo bakubita abahafungiye.

    Twagize amahirwe yo kuganira n’umuntu wari uri Kuri iriya nzu ubwo humvikanaga amasasu, adutangariza uko byagenze.

    Yatangiye agira ati: “Twari dusanzwe tubaraza mu mazi buri wese amaramo amasaha atatu, yavamo tukajya kumushyushya kugeza azanye ibyuya (kumukubita). Kuri uriya munsi rero, umupolisi wari ushoreye abantu 10 yararangaye kuko yari yaje ku kazi yasinze umusore umwe muri abo bari bafunze arasimbuka amukubita umugeri ku mutwe umupolisi aragwa bahita bamwambura imbunda na we batangira kumunigira mu mazi, ariko uwari yasigaranye imbunda we yahise ajya mu nzu ahasaga abandi babiri arabarasa.

    Abari ku miryango y’urupangu baza biruka baca kuri piscine bajya kureba ikibaye mu nzu. Wa mufungwa wari winjiye mu nzu abonye baje afata gerenade arayibatera ikomeretsa umwe ariko bidakabije. Aho muri iyo nzu harimo intwaro nyinshi benezo bagiye gutembera. Uwo mugabo yagumye hafi y’aho twabikaga imbunda ku buryo twumvise urusaku rw’amasasu tukaza twiruka twahagera tukabura intwaro. Birumvikana ko hari ebyiri gusa.

    Ubwo twafashe umwe wakomeretse tumuhisha mu kazu ku burinzi dukoresha imbunda yari afite. Wa mugabo abonye twagumye kumurasaho yarashe akaryango ka hamwe bafungirwaga afungurira n’abandi 18 bari basigaye mu nzu. Natwe twahise dutabaza sipesho fose (special force) ya police. Baraje basanga ba bafungwa bigabanyije imbunda ibintu biba byabaye bibi cyane, ariko hagati aho bamwe bari bari muri piscine bo barasohotse barigendera.

    Ubwo abapolisi bahageze afande yatubujije kurasa ahubwo tugota igipangu, hamaze akanya bo batwoherereza amasasu ndetse hapfa umupolisi. Twahise dutabarwa n’abajepe (abarinzi ba perezida) barasa ya nzu ndetse bo baninjiramo ariko basanga ba bagabo bapfuye bose bazana imodoka za gipolisi babashyiramo borosaho shitingi barabajyana. Ubwo hakurikiye gahunda yo guhiga bamwe bacitse. Kubera akanya kari gashize byaratugoye ndetse bari bamaze kugera kure.

    Amakuru twabonye ni ko hari umwe wari ufite umuvandimwe w’umucuruzi bakaba ariwe basanze akabaha amafaranga ngo ntiyabararana nuko baragenda. Uwo musaza wabahaye amafaranga twaramufashe atubwira ko bashaka kujya Burundi cyangwa Congo. Twabategeye ku mipaka aho twakekaga hose. Twabonye 6 i Cyangugu mu Bugarama babahagaritse bashaka kwiruka barabarasa ,hapfa batatu abandi barakomereka.

    Ikindi nababwira ni uko ariya mazina tubahamagara atari ayabo. Uwamufashe amukuraho ibyangombwa na terefone akamuha akajeto (jeton) kanditseho izina rishya yamwise kandi akanamutoza kuryitaba. Uwo rero iyo amaze kubidushyikiriza ntibongera kubonana, bivuzeko natwe amazina tuba tuzi ari ariya ari ku kajeto”.

    Uwo twaganiriye yakomeje avuga ko atishimiye kuguma mu bikorwa nka biriya ariko akaba yarabuze uko yavamo kuko nta n’irangamuntu bagira. agize ati: “Babanza kugukuraho ibyangombwa byose ugasigarira aho”. Yakomeje atubwira ko abo bapfuye imiryango yabo itemerewe kubashyingura cyangwa kubitangaza, ndetse yanatweretse umwe mu bagore bahaburiye abagabo.

    Mu buryo bugoranye yatuganirije, yatangiye atubwira ati : “Murashaka kunshisha impair?” Uwo mugabo amwizeza kuzamugirira ibanga, nuko atubwira ukuntu baje kumureba ngo niyihute umugabo we aramushaka kandi ararwaye.

    Bamugezeho nijoro bamushyira mu modoka bamujyana i Kanombe, haza abagabo 3 bababwira ko abantu babo bapfuye ariko bakaba bagomba gushyingurwa na Leta kuko ari intwari.

    Babasabye ko ntawemerewe kubitangaza, barashyingura barangije buri wese ahabwa 500.000 frws. Ngo umukecuru umwe wari ubarimo yararize ati: “Niko nari nsigaranye none baramwishe”.

    Nelson Gatsimbazi /Sweden

    [email protected]