”Amakuru yo ku rugamba”: Amateka agenda yisubiramo!

Yanditswe na Kanuma Christophe

Mbere yo kugira ibyo nandika muri iyi nkuru ya mbere muruhererekane rw’inkuru nzajya mbagezaho yibyabereye ku rugamba mu Rwanda reka tubanze tujye mu mwuka.
Yesu ashimwe cyane.

Iyo witegereje neza usanga kugeza none ntakintu gishya mu birimo kubaho mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda. Amateka agenda yisubiramo!

Mu myaka yaza 1959 abanyarwanda benshi bemeraga abapfumu cyane no kuraguza, ubukristo na Bibiliya nibwo byari bikigezwa mu Rwanda.

Abanyarwanda bemeraga cyane abapfumu batera inzuzi bakanemera cyane abaraguza umutwe n’uyu munsi ibyumba by’amasengesho bihora byuzuye mu Rwanda bashakisha abo twita ubu abahanuzi. Icyo gihe byari bigoye kuri benshi kugira ikintu ukora utabanje kujya kuteresha inzuzi ngo urebe ko zera. Ni muri urwo rwego amakuru atubwira ko abari batuye Nyaruguru na henshi mu Rwanda bari bararaguriwe ko nibahunga bakwiye kuzahungira ahagana mu majyaruguru y’u Rwanda. Ababyitayeho harimo n’umugabo Rutagambwa Se wa Nyakubahwa Paulo Kagame wahunze akurikiye umugore we bakerekeza Uganda bavuye Ruhango aho guhungira ahagana mu majyepfo (Burundi). Uretse ko binumvikana kubera ko U Burundi bwari mu Nabokov y’ababiligi kandi benshi mu bahunze ntabwo babiyumvagamo.

Mu wa 1959 abatutsi batangiye guhunga igihugu nyuma y’icyiswe Revolisiyo. Abatutsi icyo gihe ntibiyumvishaga ko Umuhutu wari waramaze imyaka myinshi ari umugaragu yategeka u Rwanda akanategeka Umututsi. Ndetse umwe mu banyamakuru mu Rwanda aherutse kuntangariza ko icyo gihe ndetse ku bwe na n’ubu nta Muhutu witwaga imfura ko umuhutu wamaramazaga kugira imico myiza y’indashyikirwa yitwaga inyangamugayo Ubupfura bwari ubw’abatutsi gusa. Abahungiye Burundi abenshi bageze ahitwa i Mushiha. Aho i Mushiha baje kwisuganya bumva bagomba kurwana bagasubirana ubutegetsi.

Bayobowe n’abitwa ba Mudandi, Ngurumbe, n’abandi bagabye ibitero ku Rwanda ndetse bikaze cyane banyuze Bugesera. Bafashe igice kinini cyane bagarukira kuri Nyabarongo. Ndetse hari uherutse kudutangariza ko bageze Kabgayi babohoza imodoka ariko ku bw’amahirwe make basanga nta n’umwe muri bo wari uzi gutwara imodoka. Bagerageje kuyisunika ariko barananirwa kuko ntibyabashobokeye ko bayigeza mu birindiro byabo za Kanzenze na Ngenda.

Mu gihe bisunganyaga gutera ariko haje kwaduka umusaza uraguza umutwe. Uwo musaza yatangiye kujya abaseka cyane n’uko yiha akazi ko gukangurira impunzi guhinga bagatura akajya abereka utwana bahetse ko aribo bazabacyura, ko aribo bazarwana. Ariko ntibabyiyumvishaga. Baramusuzuguye baratera baratsindwa bakwirwa imishwaro bamwe bakomereza za Congo, Tanzania, Uganda, abandi bajya kure bajya gutangira ubuzima bushya.

Mu Rwanda abahutu basigaranye ubutegetsi bwose barategeka baratunga baratunganirwa yewe ndetse batangira ubwabo kuburyaniramo Abanyenduga n’Abakiga.

Igisirikare ahanini cyari kigizwe n’abahutu, abatutsi bari bakirimo bari bake cyane kandi batari mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Mu Rwanda rw’icyo gihe abahutu kubabwira ko abatutsi bashobora umunsi umwe kuzaza bakabakura ku butegetsi byafatwaga nko kurota ku manywa cyangwa gusara.

Mu wa 1990 abatutsi hose ku isi baje kwishyira hamwe biha inshingano yo gutera bagataha iwabo ngo bakabohora abanyarwanda bari ku ngoyi.

Icyo gihe abenshi mbere yo kwerekeza ku rugamba babanzaga kujya kuraguza.
Abanyamulenge bo basengaga (berekwaga, bahanuraga) twanabyita ko baraguzaga umutwe bo bari bareretswe ko Inkotanyi zizafata ubutegetsi ndetse ko zizamanika ibendera i Mulenge. Ibi twabyitaga nko kurota ku manywa. Havugwaga kandi ko ibirango byose bya Repubulika bizahindurwa nyuma yo gufata ubutegetsi harimo n’amazina y’ahantu.

Bigeze 1994 koko Inkotanyi zakubise inshuro ingabo z’Intarumikwa za FAR abahutu bahungira nk’umusenyi ku nyanja ahitwa Benako muri Tanzania na Kivu muri Congo.

Umugabo w’umuhutu w’Umugronome wigishaga muri Kaminuza nkuru ya Butare we yahise yegera imiryango mpuzamahanga asaba imbuto zo gutera, amasuka n’ibindi bikoresho yihutira gukangurira impunzi gutangira guhinga batazicwa n’inzara.

Abahutu n’ubwo bari bahunze igihugu ntabwo biyumvishaga uko uRwanda ruyobowe n’Umututsi rwabaho. Ni muri urwo rwego Uwari Ministre w’intebe Kambanda yaje mu nkambi zo muri Kivu akabaza impunzi uwo mugome wabahaye imbuto uwariwe abategeka kuziteka bakazirya zose kuko bagiye gutaha bagasubira ku butegetsi i Kigali. Imbuto z’imyumbati murabyumva ko zahise zishyirwa kuzuba kugira ngo zivemo inkwi zo guteka impengeri n’ibishyimbo.

Abahungiye Benako muri Tanzania bo batangaza ko ubuhanuzi bwinshi bwababwiraga ko Inkotanyi baziha akanya gato ko zizasambana zikandura Sida zose zigashira bagasubira i Kigali kwitoragurira ubutegetsi.

Nyuma y’isenywa ry’inkambi zo muri Kivu ntibyatinze abari muri Kivu barisuganya bagaba ibitero bikaze; abahutu bashaka gusubirana ubutegetsi. Bararwanye rwose bikaze nabo nk’uko byagendekeye abatutsi bari bibumbiye mucyo bise Inyenzi n’aba bahutu bari muri ALIR/PALIR bagarukiye kuri Nyabarongo. Bari bafite ibirindiro muri Ndiza na Bulinga. Abiboneye imirwano yabereye ku Ndiza bazabona amakuru babara kugeza bashaje aho mu kibaya kimwe amasasu yashiranye impande zombi bikaba ngombwa ko hiyambazwa ibyuma! Ni amateka!

Nk’uko Abahanuzi b’Abanyamulenge bari barabihanuye Inkotanyi zaje kwambuka zigera Kinshasa ndetse koko zifata Minembwe u Rwanda ruhazamura amabendera.

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi nazo ntizabashije kuvanga ingabo ngo zibe iz’amoko yose y’abanyarwanda. Aba batutsi biganye abahutu bagira ingabo zigizwe ahanini n’abasirikare bakuru b’abatutsi. Akarusho k’Inkotanyi zo zaje zidatinya kwica n’ubwo waba umuhana wose, gushimuta, kuroga, gukubita agafuni, kurasa ku manywa y’ihangu ku bw’inyungu zo kubungabunga ubutegetsi ntibabitinya.

Nk’uko MRND yari Muvoma, Ubwato burimo abanyarwanda bose ni nako FPR ryaje kugirwa Umuryango w’abanyarwanda bose ababishaka n’abatabishaka.

Yewe byaje kuba nka byabindi abavuye Zaïre bajya bavuga ngo ku bwa Mobutu Sese Seko abategetsi babwiraga rubanda ngo “Olinga olinga te oza membre ya MPR” bisobanuye ngo wabishaka utabishaka uri umunyamuryango wa MPR.

Nk’uko abahutu kubabwira ko bazatakaza ubutegetsi byari ukurota ku manywa niko uyu munsi kuvuga ko FPR izabutakaza bukajya wenda mu maboko y’abahutu byo i Kigali babifata ko atari ukurota ku manywa gusa ahubwo wakwitwa umusazi ndetse urebye nabi wanaburirwa irengero.

Hejuru y’ubukene bumereye nabi bamwe mu banyarwanda, hiyongeraho amafaranga atandukanye abategetsi baka abaturage rimwe na rimwe ku mbaraga.

Ubu Buruse yafashaga abana bose kwiga Juvenal Habyarimana yasize, Paulo Kagame yayikuyeho bamwe mu bana baricaye babuze uko biga Kaminuza kubera ubushobozi bucye n’ubwo bwose babonye amanota meza abemerera kwiga kaminuza.

Ubutaka Juvenal Habyarimana atigeze yishyuza abaturage ubu Paulo Kagame arasoresha ibibanza n’amazu abantu batuyemo.

Abanyarwanda baricwa, baragirwa imfubyi, baragirwa abapfakazi, kuburirwa irengero byabaye inkuru imenyerewe.

Icyitwa Mituweli (Ubwisungane mu kwivuza) cyatumye abaturage bashyirwa mu byiciro byiswe iby’Ubudehe kugira ngo bashobore gukamuramo amafaranga abaturage.

Abaturage barahatirwa gutanga amafaranga y’umutekano; ay’uburezi, ay’isuku.

FPR ryabaye ishyaka ricuruza kandi rishaka ifaranga ku neza cyangwa ku nabi. Icyitwaga gukunda igihugu muri za propaganda za FPR cyagiye nka nyomberi ubu mu gihugu buri wese arasiganwa no gusahura aho ashyikira uhereye ku mukuru w’igihugu.

Itsinda ry’abahutu ryasanze kuzagaruka gufata ubutegetsi mu izina ry’abahutu bitakibereye u Rwanda rwa none bishyira hamwe n’itsinda ry’abatutsi bacitse ku icumu biyemeza nk’uko babivuga kwirwanaho batazashirira ku icumu ry’Inkotanyi. Baje gushinga ingabo za FLN zaje kwiyereka abaturage bwa mbere imbere mu gihugu tariki 19.07.2018.

Urebye uburyo Maj Callixte Sankara yatorokesheje inshuti ye Ntamuhanga Cassien akamukura muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga agasohoka igihugu ntawumuriye n’urwara; bigaragaza ko uyu mugabo imbere mu gihugu afitemo abantu biteguye gutanga ubuzima ho igitambo ariko bakagera ku cyo barwanira.

Umwe mubakurikiranira politike y’uRwanda hafi yandondoreye amarira ari mu Rwanda abaturage barimo guterwa n’Inkotanyi arangije arambaza ati:“Buriya Imana itumvise Callixte Sankara yaba itabaho”.

Nk’uko Inkotanyi zitera muri 1990, ingabo za Juvenal Habyarimana zavugaga ko abateye (Inkotanyi) ari utuntu dufite imirizo tugenzwa no kwiba ibiryo mu bikoni. Ubu nabwo ingabo za Paulo Kagame zumvikanye kuri radio mpuzamahanga zivuga ko abateye ari utuntu tudafite epfo na ruguru, dutambitse ibirenge,  turwaye amavunja, tugenzwa no kwiba ihene n’intama.

Ntagishya mu mateka y’uRwanda byose birimo kugenda byisubiramo!

Tugarutse ku buhanuzi ahagana 2014 mu Rwanda hadutse umugabo ukomoka i Cyangugu wasengeraga muri ADEPR; uyu mugabo yanyuze henshi cyane mu byumba by’amasengesho ababwira ubuhanuzi bwa Chorale yari igiye kuza icuranga ku buryo umwana uri mu nda azumva izo ndirimbo. Uwo “mukozi w’Imana” yavugaga ko hagiye kuba intambara ikaze cyane izahitana abantu benshi cyane. Ahanyuma yagaragaye ni Karenge na Nzige mu Karere ka Rwamagana amakuru akatubwira ko yaje gutabwa muri yombi mu Karere ka Kirehe bitewe n’uko aho yanyuraga hose abizera bene data bahitaga bazinga utwangushye bagahungira Uganda n’ahandi.

Abanyamulenge twaganiriye nabo banyemeje ko bafite ubuhanuzi bamaranye iminsi bwemeza ko mu Rwanda hagiye kuba intambara mbi cyane ariko izamara igihe gito gusa izambuka imipaka igere Burundi, Congo ndetse na Uganda.

Muri iyi nkuru y’ubuhanuzi ntabwo twakwibagirwa Ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominiko washimutiwe Uganda ahagana mu mwaka wa 2014 na n’ubu tukaba tutazi irengero rye. Yari yarahanuye mumakasete menshi avuga ko hagiye kuba intambara ikaze mu Rwanda.

Hakiyongeraho ubuhanuzi bw’undi mugabo w’umunyarwanda wagezweho cyane ahagana 2013-2014 aho yemezaga ko yeretswe n’Imana ko i Burundi no mu Rwanda hagiye kurota intambara ikaze cyane. Ubuhanuzi bwe bwagaragaraga kuri Youtube umwe mubo duherutse kuganira yantangarije ko ubwo buhanuzi bwatumye atabwa muri yombi mu gihugu cy’uBurundi ariko akaba yaraje kurekurwa.

Habyarimana aterwa yari yasuwe n’abaperezida b’ibikomerezwa ku isi harimo Francois Mitterand ndetse yasuwe papa Yohani Paulo II none dore Kagame atewe asuwe n’abayobozi  bakomeye kw’isi, uw’Ubuhindi n’uw’Ubushinwa.

Turimo kureba uko twatangira kubagezaho inkuru tuzita ‘Amakuru yo k’urugamba’ izo nkuru zizaba zikubiyemo udutendo twose tuzabasha kumenya y’ibyabereye ku rugamba mu Rwanda nk’uko twabikomeze mu myaka mike ishyize ubwo twakurikiranye intambara ya M23 kugeza irangiye.

Habaye hari amakuru ufite watwandikira kuri [email protected]

2 COMMENTS

  1. ibyo n’ibitekerezo byanyu bya gitera-hamwe,abapfakazi + imfubyi + abakene barubakirwa bakorozwa amatungo mamwe ngo Imana irababwir’intambara ? muzamara imyaka 1000 mwangara ngo Imana yavuze,ntimuzi ko ikorana n’abeza ? erega nayo irahana ndetse Irica ! ntimuzi abafiristia+abamaleki + imfura zabany’egiputa yarimbuye ? mwebwe se ntimuri nkabo ? kuki mudatekereza ko inkotanyi zaje twasenze ? none se n’ubwo basanze ngerere ntibaturokoye ? ngo bishe interahamwe ? huuuuummmm kuki mubeshya ? ziriya zuzuye muri gereza n’inki ? Ubundi se zari zikwiriye kubaho nibyo zakoze ?

  2. Nabonye interahamwe zikora amahano. Nongera nzibona zageze ku munsi wa ngirente. Nongera mbona Ikotanyi zikora agahomamunwa. Nasabye Imana yo mwijuru ko izambeshaho kugeza mbonye Inkotanyi zageze ku munsi wa ngirente. Bizatuma mbona impanuro nsigira abankomokaho.

Comments are closed.