AMARASO ASHOBORA GUSESEKA MURI GEREZA YA NYANZA.

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Kuva aho ubutegetsi bw’u Rwanda bugaragarije ko butifuza imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch ndetse na Amnesty International, bukaba butemera amaraporo yayo, kuri ubu ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu birakorwa ku mugaragaro nta soni.

Nyuma y’ibikorerwa mu kigo bita icy’inzererezi cyo kwa Kabuga muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ibikorerwa mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kiziba n’ibikorerwa muri Gereza ya Nyakiriba iri ku Gisenyi, ubu noneho hatahiwe Gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Mpanga.

Amakuru nkesha umucungagereza ntifuza kuvuga izina rye ku mpamvu z’umutekano, aratubwira ko nyuma y’aho CS John Mukono akoreye “Operation” yo gushimuta Bwana Boniface Twagirimana, ikazamo irabu (mu magambo ye) uwo yimuriwe gukorera ku biro bikuru bya RCS i Kigali aho bita ku Rwego, maze asimurwa n’uwitwa CS Karera RUTAYISIRE.

Uwo Rutayisire ngo we akaba agiye kwerekana itandukanire rye na Mukono. Ngo akihagera yakoresheje inama maze asaba ushinzwe umutekano (OC) n’ushinzwe iperereza (IO) kumushakira mu bacungagereza baho abatajenjetse kandi bafite ibakwe maze akagira icyo yikorera.

Mu nama ye ya mbere yabwiye imfungwa ko agiye gutangira kuzishyira Ku murongo  utabashije gukurikiza amabwiriza ye akazajya amuhanisha kumunyuza mu cyokezo nyuma akamujugunya mu yindi gereza iri kure y’umuryango we akaba ariyo ajya gupfira. Ati: “abazashaka kumvangira nzabikiza.”

Muri iyo nama yatangarije abafungwa n’abacungagereza ko agiye kwimurira ibiro bye inyuma y’ivuriro rya gereza  umushaka akaba ariho azajya amusanga. Aho niho yahinduye ibagiro akaba ari we ubwe uhondagura abantu ibiboko yananirwa akunganirwa n’abacungagereza. Barambika abantu 8 bagakubitirwa rimwe bakavaho basimburwa n’abandi 8 gutyo gutyo!

Nk’uko bimaze kuba akamenyero mu Rwanda aho amategeko mpuzamahanga ntacyo avuze nko kwinjirana imbunda mu nkambi z’impunzi, mu ijoro ry’uwa 31/10/2018 ahagana saa yine, uwo muyobozi wa gereza ya Nyanza  yinjiye mu gipangu cya Golf Wing afite imbunda aherekejwe n’abacungagereza nabo bafite imbunda, agamije gutera ubwoba no gutera ibuye mu gihuru ngo are be icyivamo.

Amakuru ahwihwiswa n’uko nyuma y’uko muri Gereza ya Nyanza muri Kanama 2017 hiciwe umunyururu witwa MINANI Froduard, hagakomereka bikomeye abandi 3, bipanzwe n’ubuyobozi ntibigire icyo bifata, m’Ukwakira uyu mwaka hagashimutwa Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi, Bwana Boniface TWAGIRIMANA ku itekinika rigaragarira n’umwana muto, byose ntibigire inkurikizi igaragara ubu noneho hari amakuru ko bashaka kwica abanyuru ikivunga bakavuga ko barwanaga.

Mu gutegura uwo mupango, CS Karera RUTAYISIRE, yifashishije abanyururu babiri bagize ibikoresho byo guhemukira bagenzi babo baboshya gukora ibikorwa bibashotora kugira ngo babe babica ariko imbarutso iboneke. Abo banyururu bari gukinishwa umukino w’urupfu ni uwitwa Benjamin RUTUNGURAMAHINA n’undi witwa BYIRINGIRO. Uko umwuka umeze ubu muri iyo Gereza biragaragara ko uwo mugambi bashobora kuzawugeraho kuko babategeza bagenzi babo ariko bwakwira bakabafungiranira hamwe bose!

Uwo mucungagereza yagize ati “Niwumva nivaniyemo akanjye karenge ntuzabaze! Singiye kwishyiraho amaraso y’inzirakarengane!”

Iyo gereza mpuzamahanga ifungiwemo abaturuka igihugu cyose biratangaje kubona ihabwa umuyobozi utazi uburenganzira bw’abo ashinzwe kugorora, utazi ko nta burenganzira afite bwo kuvunagura abafungwa. Kandi akaba ari nta n’umwe wakatiwe n’urukiko kujya akubitwa inkoni.

Dore urutonde rwabakubiswe kuya 01 Ugushyingo 2018:

1.Nkurunziza Emmanuel

2.Ntibarikure Theogene

3.Musabyimana Evariste

4.Twagiramungu Polycarpe

5.Nyange Muhigana Faustin

6.Mpogazi

7.Sagahutu

8.Nsekanabo Jean Bosco

9.Murokore

10.Birori Theogene

11.Hitiyise

12.Bitegeye Assumani

13.Kanyamanza Anastase

14.kayitsinga

15.Karikumutima.

Mu kuvuza ibibando aba bafungwa umuyobozi wa Gereza CS Rutayisire Karera yakuranwaga n’abacungagereza bakurikira:

Sgt Niyonzima Deo, Sgt Hakizimana Justin, Sgt Ruberanziza Jean Bosco n’Iyamuremye Jean Baptiste.

Ibi bikorwa by’urukozasoni n’iyicarubozo mu gihugu kirirwa kibeshya amahanga kibyiganira kwinjira mu miryango mpuzamahanga, gikomeje gufata indi ntera nyuma y’aho bimaze kugaragara ko koko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bukoresha ruswa y’umurengera maze bukagura abahagarariye imiryango mpuzampanga ikorera mu Rwanda, aha twavuga nk’abayobozi ba HCR impunzi zikomeje guhohoterwa bareba ariko bakanga bagaterera agati mu ryinyo.

Kuba rero badutse no mu magereza bagatangira gushimuta, gukubita no kwica uwo bashatse ku manywa y’ihangu ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bugeze aho bwatangiriye. Uko bafashe ubutegetsi buhohotera ikiremwa muntu ninako bisubiriye!

Ibyo byaba bisobanubaye iki?